Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rurasabwa kuba ku isonga mu gukemura ibibazo bitandukanye, kuko umuryango wa FPR Inkotanyi nka moteri y’iterambere ry’Igihugu imbaraga zawo ari urubyiruko ruwushamikiyeho.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa Covid-19, buzwi nka Omicron, guhera kuri uyu wa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, abagenzi binjiye mu Rwanda baturutse muri bimwe mu bihugu biri muri Afurika y’Aamajyepfo bagomba guhita bajya mu kato k’iminsi irindwi (7).
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye abagize Inama Njyanama z’Uturere bari guhugurirwa mu kigo cya Polisi y’u Rwanda i Gishari, ko ikiruta ibindi bagomba kwishimira, ari amahirwe bahawe yo gutanga serivise nziza mu Banyarwanda.
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri iki Cyumweru, yafashe imyanzuro ku kwirinda Covid-19, harimo uwo gusaba abantu bose bitabira inama, ibirori, imurikabikorwa, ibitaramo, ubukwe n’andi makoraniro rusange kuba barikingije Covid-19 kandi babanje no kuyipimisha.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 yayoboye inama y’abaminisitiri idasanzwe yize ku ngamba zashyizweho zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Umukinnyi w’umukino w’intoki wa Volleyball, Yves Mutabazi, hamwe n’urundi rubyiruko bose hamwe umunani, bahembwe n’umuryango Imbuto Foundation nk’ababaye indashyikirwa mu bikorwa by’iterambere muri uyu mwaka.
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uyu muryango utangira utari ugamije kwishimagiza ahubwo byari inshingano, mu rwego rwo kurushaho gufasha abari babikeneye.
Umuryango mpuzamahanga witwa MAFUBO uhuriza hamwe abagore n’abakobwa mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ihohoterwa ribakorerwa, ahubwo bagategura ejo habo heza bakabasha gutera imbere.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abagore bafite ubumuga (UNAB), Mushimiyimana Gaudence, avuga ko hari icyuho mu mategeko ajyanye n’uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo mu mutwe gikwiye kuvaho, kugira ngo ufite ubwo bumuga ahabwe uburenganzira busesuye nk’abandi ndetse n’ihohoterwa ribakorerwa.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuliza Mireille, asaba abagabo batinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa kugana Isange One Stop Center kuko bakirwa mu ibanga.
Komite Nyobozi nshya iheruka gutorerwa kuyobora Akarere ka Burera, isanga ikibazo cy’imibare iri hejuru y’abana bagwingiye kiri mu byihutirwa igomba gushakira igisubizo, kugira ngo ubuzima bw’abana burusheho kwitabwaho.
Prof. Dr. Vincent Sezibera, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko amakimbirane yo mu ngo ari kimwe mu bituma ireme ry’uburezi ritagerwaho, bityo ababyeyi bakaba bakwiye kwitwararika.
Abatuye mu Mudugudu wa Kaburemera mu Kagari ka Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, barifuza gushyirirwa irimbi mu Kagari batuyemo, kuko ngo kuba aho bashyingura ari kure bituma batabasha guherekeza ababo bitabye Imana, uko babyifuza.
Ku itariki ya 19 Ugushyingo 2021, uturere 27 tugize Intara enye twabonye abayobozi bashya uretse ko hari n’abari basanzwe bayobora utwo turere batorewe indi manda. Hari imihigo uturere twose duhuriyeho, ariko hakaba n’iyo usanga ireba buri Ntara na buri Karere bitewe n’umwihariko wa buri gace.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashimira abagize inteko zishinga amategeko za Afurika uruhare n’ubwitange bagize mu guhanagana n’icyorezo cya Covid-19, kuva cyakwaduka kugeza gitangiye kugabanya ubukana.
Kuba nta shuri ryigisha kuyobora Akarere, Umurenge, Akagari cyangwa Umudugudu, byatumye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) itangiza gahunda izamara amezi atandatu yo kujya ihugura Abayobozi bose baherutse gutorwa.
Abaturage bo mu murenge wa Nyakabanda batuye mu kagari ka Munanira, Umudugudu wa Kigabiro bahangayikishijwe n’amafaranga y’amazi bacibwa ku ivomero rusange ry’abaturage badafite ubushobozi bwo kwizanira amazi mu ngo zabo.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB) rwatangaje Igipimo cy’Iterambere ry’Itangazamakuru mu Rwanda kigaragaza ko Ibitangazamakuru n’abanyamakuru ubwabo, bagikeneye igishoro cy’ubumenyi n’amafaranga byabafasha gukora kinyamwuga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge hamwe n’abafatanyabikorwa, basabye abagize Inama Njyanama z’Imirenge batowe, guhindura imikorere bakegera abaturage kugira ngo ibibazo bafite birimo n’icyo kutumvikana n’abayobozi babo (hamwe na hamwe) bikemuke.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, arasaba abagize komite nyobozi y’Akarere ka Huye gushyira imbaraga mu kwihutisha gushyira mu bikorwa ibijyanye na gahunda Perezida wa Repubulika yiyemeje kuzageza ku Banyarwanda, mu myaka itatu isigaye ngo manda irangire.
Abayobozi bashya bagize Komite nyobozi y’akarere ka Muhanga baratangaza ko bagiye gufatanyiriza hamwe gukoresha ibyagezweho kugira ngo bateze imbere akarere.
Ubwo yarahiriraga kuzuza inshingano yatorewe hamwe n’abamwungirije, umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, mu byo yijeje abaturage harimo guca ruswa n’akarengane.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abayobozi batowe muri komite nyobozi z’uturere tugize Intara y’Amajyepfo, gukorana neza n’itangazamakuru kugira ngo ibyiza bakora bimenyekane kandi ibitagenda neza bikosorwe ku gihe.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana yasabye abayobozi batorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare gukora mu buryo budasanzwe, bagakorana imbaraga n’ubwenge ndetse n’ubushobozi batizigamye kugira ngo babashe kugera ku ntego Igihugu cyiyemeje kuzaba cyagezeho mu mwaka wa 2024.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, arasaba abagore bo mu muryango FPR-Inkotanyi kutaba ba mutarambirwa mu kurwanya ubwoko bwose bw’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa.
Umukobwa witwa Sandra Nadege, umunyeshuri muri Kaminuza, yasohoye igitabo yanditse, akaba yaracyise ‘Light in the Dark’(Umucyo mu mwijima). Sandra avuga ko kwandika icyo gitabo ari ibintu byamugoye cyane, kuko ari igitabo kivuga ku buzima bwe kuva afite imyaka icyenda kugeza kuri cumi n’itandatu (9-16), kandi ngo (…)
N’ubwo hari abahoze muri njyanama z’uturere bari bongeye kwiyamamaza mu matora yo muri uyu mwaka wa 2021, ababashije gutsinda ni bo bakeya, haba mu bajyanama rusange, mu bajyanama b’abagore 30%, ndetse no mu bajyanama bihariye bahagarariye abagore, urubyiruko, n’abafite ubumuga.
Tariki 19 Ugushyingo 2021 uturere 27 mu gihugu twaraye tumenye abagize Komite Nyobozi nshya igiye kuyobora muri manda y’imyaka itanu. Muri ayo matora, hari umwihariko wagaragaye mu Ntara y’Amajyaruguru, aho mu bayobozi b’uturere batanu, umwe ari we wagarutse mu buyobozi, bane bakaba ari bashya muri izo nshingano zo (…)
Inama y’Igihugu y’abana yateranye ku nshuro ya cumi na gatanu (15) ku wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021, yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abana bahagarariye abandi. Uretse abana bari kumwe n’abo bayobozi mu nama, hari n’abana bakurikiye ibyo biganiro bifashishije ikoranabuhanga bari hirya no hino mu (…)
Abizera b’itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda bo mu Murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali, barishimira kuba biyujurije urusengero rwuzuye rutwaye miliyoni 730 z’amafaranga y’u Rwanda.