Bamwe mu batuye Akarere ka Ngoma bavuga ko isura y’iminsi mikuru ya Noheri ndetse n’indi nka pasika igenda ihinduka ugereranije na mbere, kubera uburyo ibyo kwinezeza cyane mu tubari bigenda bigabanuka kwitabira insengero bikiyongera.
Abaturage bo mu Karere ka Rulindo barasabwa kugira isuku mu byo bakora byose kugira ngo bagire ubuzima bwiza butarangwamo amavunja, ndetse bakanirinda amakimbirane yo mu miryango kuko biri mu bidindiza iterambere ryabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera mu Rwanda burasaba ubw’Akarere ka Kisoro muri Uganda ubufatanye mu kurwanya abantu baza mu Karere ka Burera bagashuka urubyiruko bakarujyana muri Uganda ngo bagiye kuruha akazi.
Imirenge 8 kuri 13 yo mu karere ka Ngororero ifite inyubako ziva cyangwa zangiritse ibisenge, nyamara yose ifite amazu yasanwe cyangwa yubatswe mu gihe kitarenze imyaka itatu.
Nubwo bagomba kwishimisha mu buryo butandukanye abaturage bo mu karere ka Gakenke barasabwa kudasesagura bishinze ko barimo kurya iminsi mikuru ugasanga nyuma yayo bahuye n’ikibazo kandi nta handi baba barabitse kuburyo hashobora kubagoba.
Mu gihe abandi Banyarwanda ndetse n’isi yose bari mu byishimo bya Noheri, imiryango 10 yo mu karere ka Ngoma irizihiza uyu munsi icumbikiwe n’abaturanyi kuko amazu yabo yasambuwe umuyaga uvanze n’imvura nyinshi byaguye ku gicamunsi cya tariki 24/12/2014.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mushya, madamu Kamanzi Jackline avuga ko ubunararibonye afite mu rugamba rwo guteza imbere umugore azakomeza kubukoresha ajya inama n’abandi aho ari ho hose bizaba ngombwa.
Mu ruzinduko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yagiriye mu karere ka Nyaruguru kuri uyu wa gatatu tariki 24/12/2014 yasabye ko abayobozi banyunyuza imitsi y’abaturage n’abatita ku nshingano zabo bagomba guhanwa by’intangarugero.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko buzishyura Ndamage Sylvain ibye byasenywe nyuma y’uko kari kamuhaye ibyangombwa byo kubaka hadakurikijwe igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Muhanga, kagahindukira kakamusenyera.
U Rwanda nta kibazo rufitanye n’ibindi bihugu, rwiteguye FDLR yaza irwana cyangwa itarwana kandi ntacyo rutwawe n’icyemezo cyo guhagarika inkunga k’u Bubiligi; nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa Leta akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo.
Polisi y’igihugu yahawe ibikoresho byo kuyifasha gupima imodoka zirekura ibyuka bihumanya ikirere bizatangira gukoreshwa guhera tariki 1/1/2015, hamwe n’ibindi byuma byo gupima urusaku rubangamira abaturage.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze kurushaho kuba inyangamugayo no kubera buri wese urugero rwiza.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Nsanzabaganwa Emile, aributsa abayobozi mu nzego z’ibanze zo muri ako karere ko nta muyobozi w’umurenge cyangwa w’akagari uzongera kwihanganirwa yatanze amakuru y’ibinyoma mu isuzuma ry’ibikorwa bya gahunda za Leta.
Bamwe mu bagize amatsinda y’ababana n’ubwandu bwa sida mu ntara y’Amajyepfo baratangaza ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ngo hakiri byinshi byo gukorwa cyane cyane mu gukomeza kwigisha.
Ihuriro ry’imiryango nyarwanda y’abafite ubumuga (NUDOR) hamwe n’Umuryango wa Handicap International bashima Leta kuba yarateye intambwe yo gushyiraho amategeko no gusinya amasezerano mpuzamahanga arengera abafite ubumuga; ariko kugira ngo ayo mategeko ashyirwe mu bikorwa ngo haracyari inzira ndende.
Mu Kagari ka Migendezo mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo habereye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inzu izatuzwamo incike n’abapfakazi basizwe iheruheru na jenoside kuwa kabiri tariki ya 23/12/2014.
Rwamurangwa Stephen ni we muyobozi mushya w’akarere ka Gasabo mu gihe Muzungu Gerard ari we watorewe kuyobora akarere ka Kirehe mu matora yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 23/12/2014.
Abahoze mu mutwe wa FDLR n’indi mitwe irwanya Leta y’u Rwanda 51 barangije ingando yo mu cyiciro cya 52 mu Kigo cy’Amahugurwa cya Mutobo, kuri uyu wa Kabiri tariki 23/12/2014, batangaza ko iyo mitwe ikomeje kuyobya uburari amahanga igaragaraza ko yashyize intwaro hasi.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishingamategeko mu Rwanda (FFRP), Nyirarukundo Ignatienne avuga ko bagiye guhagurukira ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu ngo kuko rishobora gucika mu gihe abanyarwanda babihagurukiye.
Ambasaderi Donald Koran wari uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda, yatangaje ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bwagejeje u Rwanda ku mpinduka nyinshi mu iterambere; haba mu buzima, imibereho, ubukungu no kubungabunga amahoro ku isi.
Polisi y’Igihugu yatangije ubukangurambaga bugamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’andi mahohoterwa, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Abaturage bo mu Murenge wa Murama ho mu Karere ka Ngoma bemereye ubufatanye inzego z’umutekano n’ubuyobozi mu gukaza umutekano barwanya ibiyobyabwenge mu gihe cy’iminsi mikuru, kuko ari byo ntandaro y’umutekano muke.
Icyuma kigabanya cyangwa kikongera umuriro mbere yo kugezwa ku baturage (trasformateur) cyafashaga gutanga umururo mu turere twa Karongi, Rubavu, Rutsiro na Nyamasheke cyafashwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Ukuboza 2014.
Abaturage bo mu Kagari ka Gashinga mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze bibumbiye muri ishyirahamwe “Turwanye bwaki mu ngo zacu” bakusanyirije amafaranga bagura toni n’ibiro 20 by’umuceri wo kuzifata neza mu minsi mikuru isoza umwaka.
Abaturage basaga ibihumbi 16 bakora muri gahunda ya VUP mu karere ka Gakenke bavuga ko bagiye kumara amazi atatu batarahembwa amafaranga bakoreye kandi biteganyijwe ko bahemberwa nyuma y’iminsi 15 kuko VUP igamije gufasha abaturage gutera iterambere.
Umusore witwa Munyanshongore Maurice arashima ko nyuma yo gutoroka FDLR akagaruka mu Rwanda, Leta itamutereranye ahubwo yamurihiriye amashuri ubu akaba ari umwalimu.
Umukobwa wakoraga akazi ko mu rugo mu Mudugudu wa Rugoro, Akagali ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ari mu maboko ya Polisi akekwaho kuroga umuryango ugizwe n’abantu batandatu yakoreraga, abinyujije mu ifunguro ry’isombe yabagaburiye ryari rihumanye.
Urubyiruko rwo mu matorero ya gikirisitu atandukanye yo mu bihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC), by’umwihariko abo mu Karere ka Rusizi n’umujyi wa Bukavu muri RDC, rurasabwa gukomeza kubaka no guharanira kwimakaza umuco w’amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari.
Abana bafashwa na Compassion International mu mushinga wa Rw 728 Rukali barashyira mu majwi Pasiteri Fidèle Ndayisaba ushinzwe uyu mushinga kuba ari gukoresha uburiganya ngo arigise impano yabo ya Noheri y’umwaka wa 2014 bohererejwe n’abaterankunga babafasha bo mu bihugu byo hanze.
Abaturage bo mu Karere ka Huye bagaragarijwe amafoto yafashwe n’urubyiruko rwo mu Karere ka Huye rwiga mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza ndetse n’urutiga afite ubutumwa butandukanye buganisha ku mahoro, rubishishikarijwe n’umuryango Never Again Rwanda binyuze mu marushanwa.