• Ibiciro bya Lisansi byazamutseho amafaranga 170

    Urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ibicirobishya bya lisansi, aho byazamutse biva ku mafaranga y’u Rwanda 1633 bigera ku 1803Frw, rikaba ari izamuka ry’amafaranga 170 kuri litiro.



  • Minisitiri w

    Abarenga Miliyoni 600 muri Afurika ntibagira umuriro w’amashanyarazi

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko ahazaza ha Afurika hazarushaho kurangwa no gukenera amashanyarazi, cyane ko uyu munsi abarenga Miliyoni 600 kuri uyu mugabane batagira umuriro w’amashanyarazi, kandi abawukenera bazakomeza kwiyongera.



  • Abagize PAM biyemeje gutoza urubyiruko indangagaciro nyafurika

    PAM yiyemeje gushyira imbaraga mu gutoza urubyiruko indangagaciro nyafurika

    Ubuyobozi bukuru w’Umuryango uharanira kwihuza no kwigenga kw’Abanyafurika (Pan African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda, bwiyemeje gushyira cyane imbaraga mu gutoza urubyiruko indangagaciro nyafurika, kugira ngo barusheho kumenya no guharanira icyateza imbere u Rwanda na Afurika muri rusange.



  • Ba Rwiyemezamirimo ntibashidikanye ku guha akazi umuntu ufite ubumuga – NUDOR

    Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR), tariki 26 Kamena 2025, ryahurije hamwe ba rwiyemezamirimo batandukanye bakorera mu Karere ka Kicukiro, babahuza n’abafite ubumuga bafite ibyo bigejejeho, kugira ngo babereke ko umuntu ufite ubumuga atari uwo guhora afashwa, ahubwo ko na we hari icyo yakwigezaho. Ba (…)



  • Meya Kayitare avuga ko urubyiruko rwipfusha ubusa rwiyicira ejo hazaza n

    Urubyiruko rwipfusha ubusa rwiyicira ejo hazaza n’ah’Igihugu - Mayor Kayitare

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, arasaba urubyiruko kwirinda kwipfusha ubusa, rwishora mu bikorwa birwandarika ahubwo rugakura amaboko mu mifuka rugakora, kuko iyo rwipfushije ubusa ruba rusenya ejo harwo hazaza n’ah’Igihugu muri rusange.



  • Serivisi z

    Abadepite basabye ko ibibazo biri muri serivisi z’irangamimerere byaba byakemutse mu mezi atatu

    Nyuma y’ingendo Abadepite bakoze kuva tariki 28 Gicurasi kugeza ku ya 4 Kamena 2025 mu Turere twose tw’Intara hasurwa imwe mu mirenge, ndetse n’imirenge yose y’Umujyi wa Kigali, basanze ibibazo biri muri serivisi y’irangamimerere bikwiriye gukemuka vuba, kugira ngo umuturage ahabwe serivisi ku gihe.



  • Uruganda rw

    Uruganda rw’amazi rwa Nzove rugiye kongererwa ubushobozi

    Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), cyabwiye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo (PAC), ubwo yakibarizaga mu ruhame icyo kigiye gukora ngo cyongere ubushobozi bw’inganda zitunganya amazi, ko kigiye kuvugurura uruganda rwa Nzove rukajya rutanga metero kibe ibihumbi 25.



  • Prof Omar Munyaneza avuga iby

    Uzajya atinda kwishyura fagitire y’amazi azajya acibwa amande ya 5% - WASAC

    Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), Prof Omar Munyaneza, yabwiye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo (PAC), ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’igihombo baterwa n’abaturage batishyura amazi, ubu uzajya atinda kwishyura azajya acibwa amande ya 5% by’amafaranga (…)



  • Muri 2030 u Rwanda ruzaba rutunganya ingufu za Nikereyeri

    Muri 2030 u Rwanda ruzaba rutunganya ingufu za Nikereyeri

    Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), bwatangaje ko u Rwanda ruteganya gushyiraho uruganda ruto rwa Nikereyeri (rutanga ingufu za atomike) nibura mu 2030, mu rwego rwo kongera amashanyarazi mu Gihugu.



  • Abanyeshuri ba Kaminuza y

    Kaminuza y’u Rwanda irashakira abanyeshuri basaga 400 ikiraka

    Kaminuza y’u Rwanda yatangiye ubufatanye n’ikigo Prime Insurance, aho izaha abanyeshuri barangije n’abakiri kwiga akazi ko kuyishakira abakiriya mu bamotari, bakishyurwa komisiyo cyangwa se amafaranga yo kubatunga.



  • Imiryango 10 ni yo yahawe inzu

    Rwamagana: Imiryango y’abarokotse Jenoside itagiraga aho kuba yahawe inzu

    Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), washyikirije abakorokotse Jenoside batagiraga aho kuba inzu icumi zo guturamo mu Karere ka Rwamagana mu mudugudu wa Gatika, Akagari ka Musha, Umurenge wa Musha.



  • Inkongi yibasiye ububiko bw’ikimpoteri cya Huye

    Guhera ku manywa yo kuri uyu wa 25 Kamena 2025 kugera na n’ubu mu masaa mbiri za nijoro, mu kimpoteri cya Huye ububiko (Stock) bwa kampani itunganya imyanda ikayibyaza ifumbire n’ibindi byifashishwa mu nganda, yibasiwe n’inkongi y’umuriro, na n’ubu ntiharazima.



  • Perezida Kagame yakiriye Dr. Akinwumi Adesina wayoboye AfDB

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Dr. Akinwumi Adesina, wahoze ari umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).



  • Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’Abanya-Mozambique kwizihiza imyaka 50 y’ubwigenge

    Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique (Rwanda Security Force/RSF), zifatanyije n’icyo gihugu mu birori byo kwizihiza imyaka 50 kimaze kibonye ubwigenge.



  • Perezida Kagame yakiriye Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria

    Perezida Kagame yakiriye Obasanjo baganira ku mutekano w’Akarere

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 24 Kamena 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria bagirana ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano n’iterambere mu Karere, ku mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.



  • Abantu 18 bakomerekeye muri iyi mpanuka

    Ngororero: Abantu 18 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka

    Abagenzi 18 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka ya minibisi RAB 579H, yavaga mu isantere ya Kabaya yerekeza mu isantere ya Ngororero mu Karere ka Ngororero.



  • Umuganda wo kubakira abatishoboye witezweho ibisubizo

    Nyaruguru: Hakenewe asaga Miliyari ebyiri zo kubakira abatishoboye

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko hakenewe amafaranga asaga Miliyari ebyiri kugira ngo babashe kubakira abatishoboye 755 bafite, mu Karere ayobora.



  • Abasigaranye izina rya Ruhengeri bati “Jenoside ntizongera ukundi”

    Izina Ruhengeri ryari icyahoze ari Perefegitura, ubu ryasigaye ari iry’Akagari ko mu Murenge wa Muhoza mu Mujyi wa Musanze.



  • Imishinga yahize iyindi yarahembwe

    BK yiteze ibisubizo ku mishinga y’Ikoranabuhanga yahanzwe n’abakozi bayo

    Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK) bwiteze ibisubizo ku mishinga y’Ikoranabuhanga yahanzwe n’abakozi bayo, binyuze mu irushanwa ryo guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga (BK Hackathon 2025).



  • Abafatanyabikorwa bamurikiye ubuyobozi bw

    Ibikorwa byihutirwa ni byo tugomba kwibandaho - JADF Kicukiro

    Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kicukiro, Benjamin Musuhukye, ashima ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro kuko bwita ku bafatanyabikorwa ndetse bukabagira inama, na we abwizeza ko nk’abafatanyabikorwa bazakomeza kuba hafi y’ubuyobozi bw’Akarere, bagafatanya mu bikorwa cyane cyane biba byihutirwa.



  • SP Brigite Uwamahoro (hagati) agaragiwe n

    Bucura bwacu aduhesheje ishema - abavandimwe ba SP Uwamahoro wabaye umunyeshuri wa mbere

    SP Brigite Uwamahoro wo muri Polisi y’u Rwanda, ni we wahize ba Ofisiye bakuru 34 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, mu masomo bamazemo umwaka mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College) bahabwa ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere y’Igipolisi.



  • FPR Inkotanyi igiye gutangiza ishuri rya politiki

    Umuryango wa FPR Inkotanyi wasinyanye amasezerano n’Ishyaka ry’aba-Communistes (Chinese Communist Party, CCP) riri ku butegetsi mu Bushinwa agamije gushimangira ubufatanye bw’impande zombi mu gusangira ubumenyi mu bijyanye no kubungabunga ingoro ndangamuco n’amateka, ndetse no gushinga ishuri rya Politiki mu Rwanda.



  • U Rwanda rwahaye Afurika izindi ntumwa z’amahoro

    Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Dr Vincent Biruta yashimiye ibihugu byohereje abanyeshuri mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College) riherereye mu Karere ka Musanze, aho yavuze ko ari kimwe mu bihamya ko ibihugu bya Afurika bikataje mu kwikemurira ibibazo.



  • Kutagira amakuru ku buzima bw

    Kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere bituma hari abafite ubumuga baterwa inda

    Abantu bafite ubumuga bahamya ko kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere bitaborohera kubera ubumuga bunyuranye bafite, bigatuma muri bo hari abaterwa inda, cyane cyane abangavu.



  • Umugore w’i Nyagatare wapfiriye k’ushinzwe ubutaka i Nyaruguru yashyinguwe

    Nyuma y’uko tariki 14 Kamena 2025 umugore w’i Nyagatare apfiriye mu icumbi ry’ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, yashyinguwe kuri uyu wa 20 Kamena 2025.



  • Minisitiri w

    Ikibazo cy’umushahara fatizo kirakomeye, kiracyaganirwaho - Minisitiri w’Intebe

    Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, ageza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bimwe mu bikorwa bya Guverinoma byagezweho, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, yavuze ko Leta icyiga ibijyanye no gushyiraho umushara fatizo kuko bikirimo imbogamizi nyinshi zikwiye kwitonderwa.



  • NIDA irasabwa guhindura uburyo isimbuza indangamuntu yatakaye

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari n’Umutungo wa Leta Alexis Kamuhire, arasaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, NIDA, guhindura vuba uburyo isimbuza indangamuntu ku wayitaye, n’uburyo ikosora amakosa yagaragaye ku ndangamuntu ya runaka.



  • Ingabo z’u Rwanda zungutse abandi basirikare

    Kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, mu Kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Nasho, mu Karere ka Kirehe, habereye umuhango wo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda abasore n’inkumi basoje amahugurwa y’ibanze ya gisirikare bari bamazemo amezi atandatu.



  • Minisitiri w

    Mu myaka 7 Abanyarwanda Miliyoni 1.5 bavuye mu bukene

    Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bimwe mu bikorwa bya Guverinoma byagezweho, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, atangaza ko mu myaka 7 abantu Miliyoni 1.5 bavuye mu bukene.



  • Minisitiri Jean Damascène Bizimana

    Abafungiye Jenoside bazajya banyuzwa mu igororero rya Nyamasheke mbere y’uko barekurwa

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yabwiye Abasenateri ko mu rwego rwo gutegura abakoze Jenoside barimo barangiza ibihano, ni ukuvuga basigaje amezi atandatu, bazajya bajya kugororerwa mu igororero rya Nyamasheke.



Izindi nkuru: