Abana ibihumbi bitandatu mu mu karere ka Gisumbi bamaze kugezwapo amagi yaguzwe na Leta muri gahunda yo gukemura ibibazo by’aborozi b’inkoko bari barabuze isoko ry’amagi no muri gahunda yo guteza imbere imirire myiza ku bana.
Muri iki gihe cya gahunda ya #GumaMuRugo yatewe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange, ibigo bimwe byahagaritse abakozi ku mirimo, bikaba bibagoye mu mibereho yabo, nk’abantu babonaga umushahara buri kwezi bakikenura.
Abakozi 65 bari aba Kompanyi yitwa STECOL yubaka umuhanda Nyagatare-Rukomo, bacumbitse mu Kagari ka Bibare, Umurenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, barasaba Akarere inkunga y’ibiribwa cyangwa bagafashwa gusubira mu ngo zabo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yandikiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize aka Karere, abasaba gufasha abarwayi bafitanye gahunda na muganga kugerayo no kuvayo basubira mu ngo.
Bimwe mu bikorwa remezo nk’amashuri n’insengero ndetse n’imodoka, bigaragaza ko bishobora kwangirika biramutse bititawemo, nyuma y’iminsi 40 bimaze bidakoreshwa kubera gahunda ya ‘guma mu rugo’ yo kwirinda icyorezo COVID-19.
Leta y’u Rwanda muri iki gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 29 Mata 2020, imaze kwakira toni 15 z’ibikoresho by’ubuvuzi yahawe na Guverinoma ya Qatar, mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Nyuma y’uko aborozi b’inkoko bo mu Ntara y’Amajyaruguru babuze isoko ry’umusaruro w’amagi agera kuri Miliyoni bari bafite mu buhunikiro mu ngo zabo, Leta igafata icyemezo cyo kuyagurira abana bari munsi y’imyaka itanu, ayo magi yatangiye kugezwa ku baturage.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (Rwanda Housing Authority- RHA) burizeza abubatse Gasutamo ya Bweyeye kwishyurwa mu gihe cya vuba, amafaranga bakoreye, bakaba bamaze imyaka ibarirwa muri ibiri bayategereje.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyatangaje ko hashyizweho ububiko bw’ibicuruzwa (warehouses) ku mipaka, mu rwego rwo kugira ngo horoshywe uburyo bwo gupakurura no gupakira ibicuruzwa bituruka hanze y’Igihugu.
Abaturage bo mu Karere ka Burera bakora imirimo y’amaboko muri gahunda ya VUP, baravuga ko nyuma y’aho basubukuriye iyi mirimo, batangiye kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, avuga ko ashyigikiye gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, abagize Koperative y’abatwara abagenzi ku magare ‘Cooperative de Vélos de Musanze’ (CVM) bazwi nk’abanyonzi, bari gushyikirizwa amafaranga y’ubwasisi bwo kubagoboka muri ibi bihe babaye basubitse akazi hirindwa icyorezo cya Covid-19.
Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo ya 116, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakuye General Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu ku mirimo ye.
Mu kiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 27 Mata 2020, yavuze ko miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika u Rwanda rwahaye Afurika yunze Ubumwe (AU), azabyara inyungu nyinshi kuyarusha.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame aratangaza ko nyuma ya tariki 30 Mata 2020, hari imirimo ishobora kuzafungurwa bitewe n’uko amakuru ku cyorezo cya Coronavirus azaba ahagaze mu gihugu.
Abaturage ba Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo bari mu Rwanda kubera ingamba zo gukumira COVID-19 basabye gusubira mu gihugu cyabo batashye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko yakiriye ibikoresho bitandukanye byo mu rwego rw’ubuvuzi byatanzwe na Leta y’u Bushinwa, bizafasha u Rwanda guhangana na Covid-19.
Miliyoni zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda zimaze gucibwa bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.
Abaturage mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu bakusanyije ibiribwa byo gufasha abatuye mu mirenge y’umujyi ya Gisenyi na Rubavu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abandi bantu barindwi bagaragaweho icyorezo cya COVID-19 mu bipimo 1,275 byafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mata 2020.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, abantu bashobora gusaba uruhushya rwo kujya gushaka serivisi za ngombwa bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.
Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, yatangaje ko USA zongeye guha u Rwanda inkunga ya miliyoni enye z’amadolari ya Amerika, hafi miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) yagaragaje impamvu z’ingenzi ziza ku isonga mu gutera ihohoterwa rikorerwa mu miryango.
Miliyari eshanu n’igice ni yo mafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu gutunganya imihanda itanu izashyirwamo kaburimbo mu bice by’Umujyi wa Musanze, ikazaba ifite ibirometero bisaga bitandatu.
Mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’, Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yagiriye kuri KT Radio ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 23 Mata 2020, yatangaje ko muri ibi bihe bya guma mu rugo amakimbirane yo mu ngo yagabanutse ku buryo bugaragara ariko ibyaha byo gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure (…)
Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), buratangaza ko igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, kizatangira ejo kuwa Gatanu tariki 24 Mata 2020.
Ubuyobozi bw’idini ya Isilamu mu Rwanda buravuga ko nubwo igisibo cya Ramadan kigiye kuba isi yose iri mu bihe bikomeye byo kurwanya icyorezo cya Coeonavirus, bitazabuza Abayisilamu kucyubahiriza basengera mu ngo zabo.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), iributsa impunzi ziri mu nkambi zinyuranye mu Rwanda ko zigomba gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Inkangu yatewe n’imvura imaze iminsi igwa yangije imyaka y’abaturage ku buso bwa Hegitari ebyiri n’igice mu Kagari ka Kinazi, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje gutanga Miliyoni y’Amadolari (abarirwa muri Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda) yo gufasha mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 no kurwanya izindi ndwara z’ibyorezo muri rusange.