Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Convention Centre

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako nshya muri Kigali ya Kigali Convention Centre, kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2016.

Perezida Kagame amaze gufungura Kigali Convention Centre.
Perezida Kagame amaze gufungura Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yashimye uruhare rwa buri umwe kugira ngo iyi nzu yuzure mu Rwanda. Yagize ati "Iyi nyubako ntabwo iba yuzuye iyo hatabaho ubufatanye bw’Abanyarwanda n’abafatanyabikora bacu."

Perezida Kagame ayifungura.
Perezida Kagame ayifungura.

Yavuze ko iyi nzu igaragaza ishusho y’umuco Nyarwanda ariko ikaba na gihamya ko Abanyarwanda iyo bifuje ikintu bashirwa bakigezeho.

Kigali Convention Centre ni imwe mu nyubako nini mu karere u Rwanda ruherereyemo, kuko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bitanu.

Izajya yakira ibikorwa bitandukanye nk’inama, ibirori n’imyidagaduro, ikaba inabarizwamo Hoteli nshya muri Kigali "Radison Blu Hotel."
Kigali Convention Centre yatangiye kubakwa ahagana mu 2007.

Ifite ibyumba by'inama byiza cyane.
Ifite ibyumba by’inama byiza cyane.
Aba mbere bahaganuye.
Aba mbere bahaganuye.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

byiza cyane ! twifuzako abanyarwanda aribo kwikubitiro babonamo akazi kubwinshi! aho gushyiramo abanyamahanga! erega turabishoboye! abo bireba babidufashemo agashomeli hanzaha ni dange !

Mugiraneza Bonaventure yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Nukuri iyinzu yubastwe ikenewe kigali inteye amastiko ejo hazaza

emmy pasifike yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka