Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Convention Centre
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako nshya muri Kigali ya Kigali Convention Centre, kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2016.
Perezida Kagame yashimye uruhare rwa buri umwe kugira ngo iyi nzu yuzure mu Rwanda. Yagize ati "Iyi nyubako ntabwo iba yuzuye iyo hatabaho ubufatanye bw’Abanyarwanda n’abafatanyabikora bacu."
Yavuze ko iyi nzu igaragaza ishusho y’umuco Nyarwanda ariko ikaba na gihamya ko Abanyarwanda iyo bifuje ikintu bashirwa bakigezeho.
Kigali Convention Centre ni imwe mu nyubako nini mu karere u Rwanda ruherereyemo, kuko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bitanu.
Izajya yakira ibikorwa bitandukanye nk’inama, ibirori n’imyidagaduro, ikaba inabarizwamo Hoteli nshya muri Kigali "Radison Blu Hotel."
Kigali Convention Centre yatangiye kubakwa ahagana mu 2007.
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri abanyarwanda dufite umugisha wo kuyoborwa na H.E KAGAME Intore izirusha intambwe
IGIHUGUCYACUKIMAZEGUTERIMBERE.
Amen.Iyo wubashye Uwiteka nawe aguha imigisha ituruka kuriwe.
ashobora byose,ararema ibitariho bikaba.Itangiriro1:1-4.
Dukomeze imihigo.
akazi keza.
Twihangane D.
Ruhango
Mana uri uwo gushimirwa pe, ahasigaye ni ukubyaza umusaruro iyi nyubako
Genda Rwanda uli mu biganza by’uwiteka ntacyo dushobora gukena,turangajwe imbere n’intore izirusha intambwe, HE Paul Kagame.Kigali yahindutse Geneva ya Africa mugihe gitoya cane ! Izo ni imbabazi z’Uwiteka kandi Imana itanga ubwengye naho setani agatanga ibikuba. Ndishimye kubona nkifite intege nangye ntanga umusanzu wa amajyambele ku gihugu nkunda cane RWANDA !
Urwanda mu biganza by’uwiteka ntacyo dushobora gukena,turangajwe imbere n’intore izirusha intambwe.Imana ishimwe kubwibyo imaze kugeza kubanyarwanda.
Mbega byiza! ibi byongeye gushimangira ko nyuma ya Referendum twatoye neza ko abanyarwanda bayobowe na Nyakubahwa Perezida wacu Kagame Paul dushobora kuzagera kuri byinshi nk’uko akunda kubivuga ati "uru ni urugero rw’ibishoboka abanyarwanda bageraho " nukuri birashimishije. Dushimiye IMANA yaduhaye u Rwanda n’abanyarwa n’ubuyobozi bwiza.
genda rwanda uri nziza ntawe bitashimisha kuba igihugu cyacu giteye imbere byase tubikesha intore izirusha intambwe paul kagame tukurinyuma
eeeh.dore Inyubako .urwanda nabanyarwanda dukomereze aho naza america niko zazamutse twongere umwete.
Nnukuri urwanda tugeze kwiterambere rishimishije
imana ishimwe ko iturinze
we ere happy for the constraction we have here in rwanda
Komeza imihigo Rwanda yacu uhamyibirindiro ubikirenga turagushyigikiye
Thanks for your activities .inyungu zacu nukwinjiza amafaranga.bityo u Rwanda twibere Ku ruhembe rwi mbere