Ushobora kuba uri ‘Bihemu’ warashyizwe ku rutonde rw’abambuzi utabizi

Izina ‘Bihemu’ rimenyerewe cyane ku bantu bahawe umwenda muri Banki bagatinda kuwishyura, ariko kugeza ubu ibigo byakwita umuntu ‘Bihemu’ ntabwo ari banki gusa.

Umuntu utarimo kwishyura neza imisoro muri ‘Rwanda Revenue Authority’ cyangwa ufite ideni rya MTN na Airtel, cyangwa utishyura umuriro w’imirasire wa Mysol na Bboxx, amazina ye ashobora kuba yarashyizwe mu Kigo cy’Ihererekanyamakuru ku myenda (TransUnion Rwanda Ltd) bakunze kwita CRB.

Ushobora kwifashisha telefone ukareba niba utari muri ba Bihemu
Ushobora kwifashisha telefone ukareba niba utari muri ba Bihemu

Mu magambo arambuye CRB bisobanura ‘Credit Reference Bureau’ cyangwa Ibiro byitabazwa mu kureba niba umuntu hari aho yafashe umwenda/inguzanyo.

Na none umufatabuguzi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) utarishyuye imwe muri fagitire y’amazi, cyangwa ufitiye ideni ikigo cy’Ubwishingizi, uwo ntashobora kugira ahandi yasaba inguzanyo ngo ayihabwe, ndetse ngo aba ari no gukurikiranwa mu zindi nzego.

Ikigo cy’Ihererekanyamakuru ku myenda TransUnion Rwanda Ltd kivuga ko ibigo byose bifite abakiriya bishyura nyuma yo guhabwa serivisi cyangwa ibicuzwa runaka, byemerewe kucyiyambaza kugira ngo inzego zose zirimo n’iz’umutekano zitangirire hafi.

Umuyobozi w’Agateganyo wa TransUnion Rwanda (CRB), John Kabera, avuga ko kugeza ubu hari ibigo byinshi bakorana kugira ngo abatishyura neza imyenda bajye bamenyekana.

Muri byo hari ibigo by’Imari (Amabanki, za SACCO, Microfinance, Mobile Money, Airtel Money, Mocash), ibigo by’ubwinshingizi, ibicuruza umuriro w’imirasire, ibigo by’itumanaho bigira abafatabuguzi b’amayinite yo guhamagara na Internet byishyurwa ku kwezi.

Hari n’ibigo bicuruza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu, ibicuruza serivisi z’ibanze nka WASAC, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro na Minisiteri y’Ubutabera ishinzwe gukurikirana abambuye Leta.

Kabera avuga ko TransUnion itanga amakuru yitwa “Credit Score” yaba meza cyangwa mabi bitewe n’uko umuntu arimo kwishyura neza umwenda yahawe, bigatuma ashobora kwemererwa cyangwa gukumirwa kuri serivisi zitandukanye agomba guhabwa n’inzego za Leta cyangwa ibigo byigenga.

Kabera agira ati “Iyo umuntu yafashe inguzanyo cyangwa umwenda ntawishyure waba uw’ikigo cy’imari cyangwa ikindi aho batanga serivisi zabo ku ideni, iyo icyo kigo cyayobotse CRB bigakorana, icyo gihe ayo makuru aba ashobora kuboneka mu ikoranabuhanga rya CRB, akaba ari yo akubuza kubona serivisi ahandi.”

Uyu muyobozi wa TransUnion avuga ko kugeza ubu umuntu ufite umwenda utarimo kwishyurwa kubera amakuru yatanzwe na CRB, uretse kuba atemerewe indi nguzanyo ahantu hose ayisabye, ngo agera ubwo ajyanywa mu nkiko cyangwa akagurishirizwa ibye kugira ngo habanze hishyurwe wa mwenda.

Kabera akomeza avuga ko hari n’ubwo umuntu ajya gusaba ibyangombwa nka pasiporo agakumirwa na CRB, ndetse ko hari n’abajya gusaba akazi bashobora kutagahabwa kubera kugira umwenda utishyurwa.

Umuntu wifuza kuba umwajenti wa MTN, Airtel, banki cyangwa ikindi kigo icyo ari cyo cyose afite ‘credit score’ itari nziza muri CRB, ntabwo ashobora kwemererwa gukora uwo murimo, nta n’ubwo yafunguza konti ya Mobile Money cyangwa muri banki iyo ari yo yose.

Kugira ngo umuntu amenye ko nta mwenda afite muri banki cyangwa mu bindi bigo, byaba ibya Leta n’ibyigenga, akanda muri telefone ye *707# agakurikiza amabwiriza.

Ibitekerezo   ( 133 )

Nkeneye numero zo muri CRB ngo mbagezeho ikibazo cyange

Bisa Bernard yanditse ku itariki ya: 2-05-2024  →  Musubize

Nkeneye numero zo muri CRB ngo mbagezeho ikibazo cyange

Bisa Bernard yanditse ku itariki ya: 2-05-2024  →  Musubize

joelniyonkuru151@gNdifuza mail.com ndifuza kumenya Nina nfimuribabihemu

Joel yanditse ku itariki ya: 14-04-2024  →  Musubize

Ndifuza ko mwankura muri CRB ndashaka kwishyura ideni ryose

GATETE seleman yanditse ku itariki ya: 10-04-2024  →  Musubize

Murakoze kutugezaho kubya crb ariko mwadufasha no kumenya ukun iyo gahunda ya macyemacye yo muri mtn ukun iguahyira muri crb ukir kwishyura kd igih mwavuganye kitararajyira ?
Nukun umara kwishyura nubundi ideni rikaguma muri crb namasezerano mwajyiranye nibayubahirize ahubwo bagakomeza kwiahyuza bakanafatira amafaranga aciye kuri momo yawe ?

Joram yanditse ku itariki ya: 5-04-2024  →  Musubize

Igitekerezo cyange nuko mwadufasha igihe umuntu yarangije kwishyura muri macyemacye bajya badufasha bakadukuramo rwose kare biratinda bagatuma dusiragira twabuze aho tubariza murakoze

Imanishimwe yanditse ku itariki ya: 17-04-2024  →  Musubize

Esebimarigihekingana gite kugirango bakuvane muri crb?

Niyonkorera elie yanditse ku itariki ya: 9-05-2024  →  Musubize

Mwiriwe neza nagirango mupfashe nagannye bank bababwira ko pfite ideni Kandi nkabaho nzi nigeze ndifata banyerekako ngo riri muri ncba rya amafaranga 3500 yagiye mubukererwe aba 4093 mwapfasha nkamenya aho ndifite nkaryishyura murakoze.

Nsanzintwari Gaetan yanditse ku itariki ya: 26-03-2024  →  Musubize

Mwiriwe neza nagirango mupfashe nagannye bank bababwira ko pfite ideni Kandi nkabaho nzi nigeze ndifata banyerekako ngo riri muri ncba rya amafaranga 3500 yagiye mubukererwe aba 4093 mwapfasha nkamenya aho ndifite nkaryishyura murakoze.

Nsanzintwari Gaetan yanditse ku itariki ya: 26-03-2024  →  Musubize

hakorwa iki ngo umuntu amenye niba ari muri CRB

BAZIRESE FRANCOISE yanditse ku itariki ya: 21-03-2024  →  Musubize

Njye bank ya Bk yansize muri bigemo ko mba ngo mbafite 102000 kdi nta account ngira muriyo Bank nigeze kuyigiramo muri 2010 kdi kubera itakoraga baje kuyihagarika mumfashe kurenganurwa nkurwe muri CRB report

Benjamin Uwimana yanditse ku itariki ya: 21-03-2024  →  Musubize

Nifuzaga ko bankura muri CRB kuko namaze kwishyura.murakoze

Musabyemariya beatrice yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

Maramutseho neza nafashe ideni rya Mocash Kandi naryishyuriye kugihe none nasanze baranshize muri CRB nsabako bayinkuramo none hashize iminsi 4 mwambariza ikibazo cyahabaye.murakoze

nizeyimana jean Claude yanditse ku itariki ya: 29-02-2024  →  Musubize

Nimuduhe nimero yubufasha📞umuntu ya hamagara kuri crb. Murakoze . Kd ikindi ubu buryo mwaduhaye dukanze *707# busaba amafranga, muduhe ubwubuntu

Jean Claude yanditse ku itariki ya: 28-02-2024  →  Musubize

Nimuduhe nimero yubufasha📞umuntu ya hamagara kuri crb. Murakoze . Kd ikindi ubu buryo mwaduhaye dukanze *707# busaba amafranga, muduhe ubwubuntu

Jean Claude yanditse ku itariki ya: 28-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka