Ushobora kuba uri ‘Bihemu’ warashyizwe ku rutonde rw’abambuzi utabizi
Izina ‘Bihemu’ rimenyerewe cyane ku bantu bahawe umwenda muri Banki bagatinda kuwishyura, ariko kugeza ubu ibigo byakwita umuntu ‘Bihemu’ ntabwo ari banki gusa.
Umuntu utarimo kwishyura neza imisoro muri ‘Rwanda Revenue Authority’ cyangwa ufite ideni rya MTN na Airtel, cyangwa utishyura umuriro w’imirasire wa Mysol na Bboxx, amazina ye ashobora kuba yarashyizwe mu Kigo cy’Ihererekanyamakuru ku myenda (TransUnion Rwanda Ltd) bakunze kwita CRB.
Mu magambo arambuye CRB bisobanura ‘Credit Reference Bureau’ cyangwa Ibiro byitabazwa mu kureba niba umuntu hari aho yafashe umwenda/inguzanyo.
Na none umufatabuguzi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) utarishyuye imwe muri fagitire y’amazi, cyangwa ufitiye ideni ikigo cy’Ubwishingizi, uwo ntashobora kugira ahandi yasaba inguzanyo ngo ayihabwe, ndetse ngo aba ari no gukurikiranwa mu zindi nzego.
Ikigo cy’Ihererekanyamakuru ku myenda TransUnion Rwanda Ltd kivuga ko ibigo byose bifite abakiriya bishyura nyuma yo guhabwa serivisi cyangwa ibicuzwa runaka, byemerewe kucyiyambaza kugira ngo inzego zose zirimo n’iz’umutekano zitangirire hafi.
Umuyobozi w’Agateganyo wa TransUnion Rwanda (CRB), John Kabera, avuga ko kugeza ubu hari ibigo byinshi bakorana kugira ngo abatishyura neza imyenda bajye bamenyekana.
Muri byo hari ibigo by’Imari (Amabanki, za SACCO, Microfinance, Mobile Money, Airtel Money, Mocash), ibigo by’ubwinshingizi, ibicuruza umuriro w’imirasire, ibigo by’itumanaho bigira abafatabuguzi b’amayinite yo guhamagara na Internet byishyurwa ku kwezi.
Hari n’ibigo bicuruza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu, ibicuruza serivisi z’ibanze nka WASAC, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro na Minisiteri y’Ubutabera ishinzwe gukurikirana abambuye Leta.
Kabera avuga ko TransUnion itanga amakuru yitwa “Credit Score” yaba meza cyangwa mabi bitewe n’uko umuntu arimo kwishyura neza umwenda yahawe, bigatuma ashobora kwemererwa cyangwa gukumirwa kuri serivisi zitandukanye agomba guhabwa n’inzego za Leta cyangwa ibigo byigenga.
Kabera agira ati “Iyo umuntu yafashe inguzanyo cyangwa umwenda ntawishyure waba uw’ikigo cy’imari cyangwa ikindi aho batanga serivisi zabo ku ideni, iyo icyo kigo cyayobotse CRB bigakorana, icyo gihe ayo makuru aba ashobora kuboneka mu ikoranabuhanga rya CRB, akaba ari yo akubuza kubona serivisi ahandi.”
Uyu muyobozi wa TransUnion avuga ko kugeza ubu umuntu ufite umwenda utarimo kwishyurwa kubera amakuru yatanzwe na CRB, uretse kuba atemerewe indi nguzanyo ahantu hose ayisabye, ngo agera ubwo ajyanywa mu nkiko cyangwa akagurishirizwa ibye kugira ngo habanze hishyurwe wa mwenda.
Kabera akomeza avuga ko hari n’ubwo umuntu ajya gusaba ibyangombwa nka pasiporo agakumirwa na CRB, ndetse ko hari n’abajya gusaba akazi bashobora kutagahabwa kubera kugira umwenda utishyurwa.
Umuntu wifuza kuba umwajenti wa MTN, Airtel, banki cyangwa ikindi kigo icyo ari cyo cyose afite ‘credit score’ itari nziza muri CRB, ntabwo ashobora kwemererwa gukora uwo murimo, nta n’ubwo yafunguza konti ya Mobile Money cyangwa muri banki iyo ari yo yose.
Kugira ngo umuntu amenye ko nta mwenda afite muri banki cyangwa mu bindi bigo, byaba ibya Leta n’ibyigenga, akanda muri telefone ye *707# agakurikiza amabwiriza.
Ibitekerezo ( 47 )
Ohereza igitekerezo
|
Nagirango mumbarize muri INTELLIGRA ihagarariye telephone za makemake kubufatanye na MTN impamvu batankura muri CRB maze hafi ukwezi nararangije kubishyura
Nagirango mumbarize muri INTELLIGRA ihagarariye telephone za makemake kubufatanye na MTN impamvu batankura muri CRB mngiye kumara ukwezi nararangije kubishyura na report Yuko nishyuye narayibahaye
Nagirango mumbarize muri INTELLIGRA ihagarariye telephone za makemake kubufatanye na MTN impamvu batankura muri CRB mngiye kumara ukwezi nararangije kubishyura na report Yuko nishyuye narayibahaye
Nibyiza iki kigo kuba cyaraje mu rwego rwo gukumira ba bihemu. Nasabagako hajyaho uburyo umuntu yakwishyura yarafite ideni cg ari kuri list ya CRB byaba automatic agahita ayivaho. Murakoze
Muraho jye fite ikibazo nafashe inguzanyo nayishyura.giye gusaba service zinda babwira ko ndi muri CRB yamafaranga 408,frw ndayishyura. Hashije ukwezi nsubiyeyo barogera nagira gusaba service birakunda ariko haragiye ukwezi nsubiyeyo babwira ko ndi muri CRB, ese iyo wishyuye barakomeza buri kwezi ukishyura?
Mudufashe reose
Muraho neza mbese umuntu wafashye credit (avance kumushahara) muri covid 19 akabura uko yishyura maza akazajya muri Dafoult (loss) maze nyuma akishyura byakunda ko yava muri icyo cyicyiro
Nabazaga impamvu ntava muri CRB kandi ideni rya mocash maze umwaka nararyishyuye. Le 30/11/2023 MTN yarabandikiye ibamenyesha ko nta deni nyifitiye. Nyuma bampa niyi cod001055285 bamenyesha ko ikibazo cyakemutse . None ko naka service bakambwira ngo ndimuri CRB. Mwamfashije rwose mukambwira ibisambwa ngo mvemo. Murakoze ntegereje igisubizo cyanyu.
Ni byiza kuba icyo kigo cyarashyizweho, ese muri weekend bakora ryari, ese haba hari uburyo bashyizeho bworohereza ababakeneye bari kure y’icyicaro cya CRB nka e-mail abantu babasabiraho serivise irakenewe rwose na telefone
June mfite ikibazo nasabye"clearance certificate" mbona system iranyishyuza amafranga 5900 ndayishyura ariko bambwirako bampaye code ndibukoreshe ariko mbura aho nyikoresha.
Munsubize kuko nabuze icyo cyangombwa kodi ndagikeneye cyane.
Ngewe mfite ikibazo ,iyo wishyuye ahubwo ikigo cy’Imari cyari cyakugurije ntikigukuremo,wanasaba service yo gukurwamo icyumweru kikihirika ,umuntu afashwa ate ??
Muraho neza iyi gahunda ninziza pe ariko se kuba umuntu afashye credit Wenda agagita ahura nikibazo urugero tuzi ko abakozi benshi bahaharitswe muri COVID
Bigatuma kwishyura bihagarara ariko bakandika babimenyeshya ikigo bafashyemo inguzanyo
Wenda habayemo irenga yobora ntabwo uwo muntu yafashwa mugire amaze kwishyura agakurwa muri CRB ko guhemuka bitamuturutseho
Bajye babanza kubwira umuntu mbere yo kumushyira muri CRB, harubwo bamushyiramo atabizi Kandi atabuze ubwishyu. Ubundi CRB, hajyagamo abafite ideni rya bank. None ngaho za BBOx, Airtel, MTN,....
Ikibabaje nuko umuntu yishyura , ntibamukuremo, kumukuramo bikaba intambara
Nagiye iMusanze muri yagahunda yo gushaka inguzanyo mu mwarimu sacoo ya Musanze bambwirako CRB itarigufunguka Kandi ntabwo ndafata inguzanyo mu mwarimu sacoo.mu mumfashe mumbarize,nanimero ya ba bishinzwe ntayo ndabona.