Ushobora kuba uri ‘Bihemu’ warashyizwe ku rutonde rw’abambuzi utabizi

Izina ‘Bihemu’ rimenyerewe cyane ku bantu bahawe umwenda muri Banki bagatinda kuwishyura, ariko kugeza ubu ibigo byakwita umuntu ‘Bihemu’ ntabwo ari banki gusa.

Umuntu utarimo kwishyura neza imisoro muri ‘Rwanda Revenue Authority’ cyangwa ufite ideni rya MTN na Airtel, cyangwa utishyura umuriro w’imirasire wa Mysol na Bboxx, amazina ye ashobora kuba yarashyizwe mu Kigo cy’Ihererekanyamakuru ku myenda (TransUnion Rwanda Ltd) bakunze kwita CRB.

Ushobora kwifashisha telefone ukareba niba utari muri ba Bihemu
Ushobora kwifashisha telefone ukareba niba utari muri ba Bihemu

Mu magambo arambuye CRB bisobanura ‘Credit Reference Bureau’ cyangwa Ibiro byitabazwa mu kureba niba umuntu hari aho yafashe umwenda/inguzanyo.

Na none umufatabuguzi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) utarishyuye imwe muri fagitire y’amazi, cyangwa ufitiye ideni ikigo cy’Ubwishingizi, uwo ntashobora kugira ahandi yasaba inguzanyo ngo ayihabwe, ndetse ngo aba ari no gukurikiranwa mu zindi nzego.

Ikigo cy’Ihererekanyamakuru ku myenda TransUnion Rwanda Ltd kivuga ko ibigo byose bifite abakiriya bishyura nyuma yo guhabwa serivisi cyangwa ibicuzwa runaka, byemerewe kucyiyambaza kugira ngo inzego zose zirimo n’iz’umutekano zitangirire hafi.

Umuyobozi w’Agateganyo wa TransUnion Rwanda (CRB), John Kabera, avuga ko kugeza ubu hari ibigo byinshi bakorana kugira ngo abatishyura neza imyenda bajye bamenyekana.

Muri byo hari ibigo by’Imari (Amabanki, za SACCO, Microfinance, Mobile Money, Airtel Money, Mocash), ibigo by’ubwinshingizi, ibicuruza umuriro w’imirasire, ibigo by’itumanaho bigira abafatabuguzi b’amayinite yo guhamagara na Internet byishyurwa ku kwezi.

Hari n’ibigo bicuruza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu, ibicuruza serivisi z’ibanze nka WASAC, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro na Minisiteri y’Ubutabera ishinzwe gukurikirana abambuye Leta.

Kabera avuga ko TransUnion itanga amakuru yitwa “Credit Score” yaba meza cyangwa mabi bitewe n’uko umuntu arimo kwishyura neza umwenda yahawe, bigatuma ashobora kwemererwa cyangwa gukumirwa kuri serivisi zitandukanye agomba guhabwa n’inzego za Leta cyangwa ibigo byigenga.

Kabera agira ati “Iyo umuntu yafashe inguzanyo cyangwa umwenda ntawishyure waba uw’ikigo cy’imari cyangwa ikindi aho batanga serivisi zabo ku ideni, iyo icyo kigo cyayobotse CRB bigakorana, icyo gihe ayo makuru aba ashobora kuboneka mu ikoranabuhanga rya CRB, akaba ari yo akubuza kubona serivisi ahandi.”

Uyu muyobozi wa TransUnion avuga ko kugeza ubu umuntu ufite umwenda utarimo kwishyurwa kubera amakuru yatanzwe na CRB, uretse kuba atemerewe indi nguzanyo ahantu hose ayisabye, ngo agera ubwo ajyanywa mu nkiko cyangwa akagurishirizwa ibye kugira ngo habanze hishyurwe wa mwenda.

Kabera akomeza avuga ko hari n’ubwo umuntu ajya gusaba ibyangombwa nka pasiporo agakumirwa na CRB, ndetse ko hari n’abajya gusaba akazi bashobora kutagahabwa kubera kugira umwenda utishyurwa.

Umuntu wifuza kuba umwajenti wa MTN, Airtel, banki cyangwa ikindi kigo icyo ari cyo cyose afite ‘credit score’ itari nziza muri CRB, ntabwo ashobora kwemererwa gukora uwo murimo, nta n’ubwo yafunguza konti ya Mobile Money cyangwa muri banki iyo ari yo yose.

Kugira ngo umuntu amenye ko nta mwenda afite muri banki cyangwa mu bindi bigo, byaba ibya Leta n’ibyigenga, akanda muri telefone ye *707# agakurikiza amabwiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 47 )

Muraho nifuzaga kubasaba ko mwamfasha kumenya amadeni ambarwaho muri CRB m’aho akomoka Murakoze

Mushumba Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 9-02-2024  →  Musubize

Mwaramutse ese ko umuntu yabashaga kwisabira CRB none tukaba turikuyisaba bikanga bakatubwirako amafranga dufite adahagije ngo dukande *182*2#
Bisigaye bisaba iki kugirango akibone murakoze.

Niyonshuti xxx yanditse ku itariki ya: 8-02-2024  →  Musubize

Muraho nifuzaga kubasaba ko mwamfasha kumenya amadeni ambarwaho muri CRB mrakoze

Innocent TWIZERIMANA yanditse ku itariki ya: 6-02-2024  →  Musubize

Muraho nifuzaga kubasaba ko mwamfasha kumenya amadeni ambarwaho muri CRB mrakoze

Innocent TWIZERIMANA yanditse ku itariki ya: 6-02-2024  →  Musubize

Mwaramutse ,ese nigute mwamvana muli CRB ko ideni rya mocash nari mfite naryishyuye none nkaba mbona mutarankuye muli CRB mumfashe munkuremo kuko narishyuye maze amezi ane naramaze kwishyura iryo deni

Npeter yanditse ku itariki ya: 29-01-2024  →  Musubize

Ni gute wakwaka crb crealence certificate?

Alias yanditse ku itariki ya: 28-01-2024  →  Musubize

Ni gute wakwaka crb crealence certificate?

Alias yanditse ku itariki ya: 28-01-2024  →  Musubize

Ni gute wakwaka crb crealence certificate?

Alias yanditse ku itariki ya: 28-01-2024  →  Musubize

Njyewe ndagirango mbabaze ko namaze kwishyura nkaba naravuye no kucyicaro bakaba batarankuramo muri crb mwanfasha gute mundwaneho

Ndizeye jeanpaul yanditse ku itariki ya: 19-01-2024  →  Musubize

Mwaramutse nafashe ideni rya mokash narangije kuryishura hashije igihe kirekire none nasabye gukugwa muri CRB hashize iminsi 4 mbisabye ndacyayirimo mwadufasha kuko haramahirwe birikumbuza kuba ngiri muri CRB kandi ndakibazo mvitanye na mokash murakoze

Nzabimana gerard yanditse ku itariki ya: 24-02-2024  →  Musubize

mwaramutse ese ko nasanze ndi srb Kandi nta hantu nafashe ideni mwandebera aho umwenda waturutse murakoze

William yanditse ku itariki ya: 11-12-2023  →  Musubize

Bjr

Mumfashe nigute umuntu yisanga muri CRB kuri level ya 5 kd ntaho yigeze yaka inguzanyo none bikaba byambereye imbogamizi

Muvandimwe Jacques yanditse ku itariki ya: 28-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka