Umunyamakuru Umuhire Valentin yitabye Imana
Inkuru y’urupfu rw’umunyamakuru Umuhire Valentin yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 07 Mutarama 2021 itangajwe na murumuna we wavuze ko yari arwariye mu bitaro bya Kigali (CHUK).

Umuhire Valentin yari azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nk’umwe mu barimazemo igihe. Yamenyekanye cyane avuga amakuru kuri Radio Rwanda ndetse benshi mu banyamakuru bakamufata nk’icyitegererezo akaba n’umwe mu bahanga mu gusoma amakuru.
Yagiye akora no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio & TV10, Radio Huguka, Pax Press, Syfia Grands Lacs, akaba n’umuhanga mu kuyobora ibiganiro. Yari umwe mu bayoboraga ikiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).
Kuri ubu yari atuye mu mujyi wa Musanze akora ibijyanye n’ubuhinzi ariko abifatanya n’itangazamakuru akaba yari afite igitangazamakuru cye gikorera kuri Internet cyitwa ‘Valuenews’.
Azwiho kuba ari umuntu wasabanaga kandi akicisha bugufi.
Imana imuhe iruhuko ridashira!
Ohereza igitekerezo
|
Imana imwakire yakoze akazi ke neza Kandi nizeraneza ko yatanze umusanzu wo kubaka igihugu mubushobozi yari afite
Umuhire Varantin ndamwibuka,arikuduhugura kuri Radio Huguka nkabadahuga ,aduha impanuro zuko twakunda umurimo wacyu,ndamwibuka mukiganiro cyurubuga rwitangazamakuru,gitambuka buricyumweru Sacyenda,nkabambasaderi duhamagara cg tukohereza ubutumwa bugufi twohereza ibitekerezo,mbese yarinyangamugayo,agiye arintwari lmana imwakire mubayo
Imana imwakire mubayo .Rusizi dutakaje intwaripe!
Imana imwakire mubayo.yagize uruhare rukumeye mwitangazamakuru
Naruhukire mu mahoro! RIP
Uyu UMUHIRE VALENTIN mwumva bwa mbere yasomaga amakuru mu GIFARANSA KURI RBA NKUMVA ABIKORA NEZA BIGATUMA MUKURIKIRA CYANE.N’UBU NUMVAGA INTERVENTIONS ZE NKUMVA YARI UMUHANGA.NIYIRUHUKIRE BURIYA TWAMUKUNDAGA N’IMANA IMUKUNDA.
Niyigendere Imana imwakire mubayo twihanganishije umuryangowe
Imana imwakire mubayo kd iri nirembo ryacu twese
Imana imwakire mubayo pe yari azi kuvuga neza amakuru
Muri iyisi nikobigenda noyirihukire kdi umuryangowe eihangane kdi Valentin haribyinshi azibuukirwaho.
Niba hari inkuru indiye mu matwi ni iyi.Namukurikiranye Kuba kera akorera i rubavu.Yari umuhanga cyane.Imana imwakire mu bera nayo
IMANA imuhe iruhuko ridashira. turabakund cyane