Umunyamakuru Umuhire Valentin yitabye Imana

Inkuru y’urupfu rw’umunyamakuru Umuhire Valentin yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 07 Mutarama 2021 itangajwe na murumuna we wavuze ko yari arwariye mu bitaro bya Kigali (CHUK).

Umuhire Valentin
Umuhire Valentin

Umuhire Valentin yari azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nk’umwe mu barimazemo igihe. Yamenyekanye cyane avuga amakuru kuri Radio Rwanda ndetse benshi mu banyamakuru bakamufata nk’icyitegererezo akaba n’umwe mu bahanga mu gusoma amakuru.

Yagiye akora no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio & TV10, Radio Huguka, Pax Press, Syfia Grands Lacs, akaba n’umuhanga mu kuyobora ibiganiro. Yari umwe mu bayoboraga ikiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).

Kuri ubu yari atuye mu mujyi wa Musanze akora ibijyanye n’ubuhinzi ariko abifatanya n’itangazamakuru akaba yari afite igitangazamakuru cye gikorera kuri Internet cyitwa ‘Valuenews’.

Azwiho kuba ari umuntu wasabanaga kandi akicisha bugufi.

Imana imuhe iruhuko ridashira!

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 50 )

Yazize iki?

Alias mashini yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Valentin yazize iki?

Alias mashini yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Njye nari muzi cyane kuri R10 & Radio Huguka, ariko rwose Imana imutuze aheza kuruta. RIP. Natwe iyi si ntitworogeye dore udusize mu dupfukamunwa. Turacyahangana.

Aima yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Nukuri burababaje kd biteye agahind ark kuberako iman yamukunze kuturenz imwakire mubayo jyewe mwibukira kuriradio rwnd we najye jaramberi gater nibwo numvise urubuga rwimikino rukarwoher kd iyo yavugag amakuru numvag kurya naba mvireste nkabanza nkabyumva kuo yayavugag biryoheye uyumva tubuze umuntu wingenzi ark icyivicye tuzacyusa

RIP

Ngendahiman Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Imana yakire uyumuvandimwe kdi umuryango we ukomeze wihangane nyagasani yabonyeko aringombwa kumwisubiza RIP valentin

Tuyisenge Gilbert yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Yazize iki kondeba ntabusobanuro buhagije mwerekanye?

Ndayishimiye Vedaste yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Yari umunyamakuru w’intangarugero abandi bareberaho.Gusa urupfu ibyo ntabwo rubireba.Imana imwakire mubayo.

Jp yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Ubu se muvuze iki? Yazize iki ngo tukimenye?

Epa yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo kandi ikomeze abasigaye

principe yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Ooolaaa,nukuri iyinkuru kuyumva bingoye kubyakira ntibyumvikana😵

Noella yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Ooooh my God 😭😭😭 Umuhire valentin??!!😭😭 Mbuze icyo ndenzaho gusa Imana ikwakire mu nayo(RIP valentin)
Gusa nakundaga ibiganiro byawe rwose

Ntakirutimana Jean Claude yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Yooo,tubuze umuntu wi ngenzi muri media imana imuhe iruhuko ridashira.

Lambrt yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka