Umunyamakuru Umuhire Valentin yitabye Imana
Inkuru y’urupfu rw’umunyamakuru Umuhire Valentin yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 07 Mutarama 2021 itangajwe na murumuna we wavuze ko yari arwariye mu bitaro bya Kigali (CHUK).

Umuhire Valentin yari azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nk’umwe mu barimazemo igihe. Yamenyekanye cyane avuga amakuru kuri Radio Rwanda ndetse benshi mu banyamakuru bakamufata nk’icyitegererezo akaba n’umwe mu bahanga mu gusoma amakuru.
Yagiye akora no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio & TV10, Radio Huguka, Pax Press, Syfia Grands Lacs, akaba n’umuhanga mu kuyobora ibiganiro. Yari umwe mu bayoboraga ikiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).
Kuri ubu yari atuye mu mujyi wa Musanze akora ibijyanye n’ubuhinzi ariko abifatanya n’itangazamakuru akaba yari afite igitangazamakuru cye gikorera kuri Internet cyitwa ‘Valuenews’.
Azwiho kuba ari umuntu wasabanaga kandi akicisha bugufi.
Imana imuhe iruhuko ridashira!
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri.uhirevarante.yarumuntumwizawintangarugero.niyigenderimanimwakiremubayo.
Uwo munyakuru namwumvagakuri RBA ariko nkumva ndamwikundiye,gusa Imana yisubije ibyayo.ndamushimira ibyo yakoze, ntakindi navuga kuko uwamuhaye kubaho yari yagennye igihe.kuko imana iti<>irongera mbahaye ubwenge nimububura nzabareka.byoseniyo izi uko igenza abayo.
Niyigendere nubwo tearing tukimukeneye.Imana imwakire my bayo
Kumva no kwakira inkuru nkiyi yincamugongo biragoye. Gusa umuvandimwe aruhukire mumahoro Kandi Imana ikomeze umuryango n’ inshuti.
Kwakira iyi nkuru ntibyoroshye ukurikije ukuntu yari ingirakamaro muri society ubwenge,umurava n’urukundo nibyo byamuranze. Imana ibane n’umuryango we imubere aho atari kuko ariyo se w’imfubyi n’umugabo w’abapfakazi. Kandi umuraho w’imfura urera imfubyi.
Njye narimuzi kuriRBA Gusa Imana imwakire mubayo
Yari afite umugore numwana 1
Nonese Valentin yagiraga umuryango (abana n’umugore)?
Afite umuryango yari imfura iwabo,ikindi afite abana
Valentin yarumugabo wumunyakuri namukundaga; mbuze icyo kuvuga gusa imana imuhe iruhuko ridashira😭😭
Imana imwakire mubayo,aruhukire mu mahoro.
Twihanganishije umuryango we
Twifatanyije numuryangowe imana imwakire mubayo
Imana imwakire mubayo njye narimuzi muri RBA nakundaga uburyo yavugagamo amakuru.
Umuhire Valentin niyigendere😭😭! Tuzahora tumuzirikana, yambereye Teacher mwiza yari intangarugero muri society! Gusa biragoye kuva iyi nkuru y’inshamugongo ! Imana nyirimpuhwe imwakire mu bwami bwayo