Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana
Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly biravugwa ko yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi.

Jay Polly yari afungiye muri Gereza ya Mageragere akurikiranyweho ibyaha birimo ibyerekeranye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Mu masaha ya nijoro ngo nibwo yarembye, ajyanwa kwa muganga ariko aza guhita ashiramo umwuka.

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Jay Polly yaba yazize ibiyobyabwenge abafunzwe banywera muri gereza mu buryo butemewe.
Ibyo biyobyabwenge ngo ni ibyo baba bikoreye rwihishwa aho bavangavanga ibintu byinshi hakavamo ikiyobyabwenge gikomeye.

Ibyo biyobyabwenge Jay Polly ngo yabisangiye n’abandi babiri bibamerera nabi cyane, abashinzwe gereza bihutira kujyana abo barwayi kwa muganga ariko Jay Polly we ahita apfa, abo babiri bagenzi be bakirwaye ariko batapfuye bakaba ari bo babisobanuye.


Inkuru bijyanye:
Amakuru mashya: Jay Polly yaba yazize ibiyobyabwenge
Ohereza igitekerezo
|
Jaypolly rest in peace imana ikwakire mubayo tuzahora tukwibuka.
Jay polly Rest in peace knd twihanganish umuryango wae nabakunz bae bo muri music,tuzahor tukwibuk nubwo utuvuyemo ark ibihangano byae byo bizahor bitugaruka mumatwi,jaypolly wakoze byinshi cyan knd bikome mugihe cyabyo,jay polly Rest in peace
JAY POLLY kuva na mumenya nkumuhanzi namubonyeho ubwitange murbikorwa
byinshi byiza bitandukanye cyane byamuhuzaga nabagenzibe ba bahanzi,kandi akabikorana urukundo!yakundaga gusabana naburiwese none imana imwishubije tukimukeneye ,
imwakire mubayo mu mahoro kandi ikomeze umuryangowe.
TUZAHORA TUKWIBUKA.
Azize iki se?
Muge mwandika inkuru isobanutse kuburyo ntakwibaza ibibazo kubaho.
Tangira usome inkuru ku itangiririro Wasanga wasomye igice.
Kok nibyox
ibi njye binteye ubwoba ukuntu umuntu apfa bitunguranye. bisaba ko duhora twegereye Imana ngo Tutazarimbuka, kuko mbonye neza ko twese urupfu rutwegereye cyane ngo dutungurwe.
Yari arwaye iki?
JAY POLLY TWAMWEMERAGA GUSA ARUHUKIRE MU MAHORO KANDI IMANA IMWAKIRE MU BAYO.SABA N`UMURYANGO WE GUKOMERA