Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana
Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly biravugwa ko yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi.

Jay Polly yari afungiye muri Gereza ya Mageragere akurikiranyweho ibyaha birimo ibyerekeranye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Mu masaha ya nijoro ngo nibwo yarembye, ajyanwa kwa muganga ariko aza guhita ashiramo umwuka.

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Jay Polly yaba yazize ibiyobyabwenge abafunzwe banywera muri gereza mu buryo butemewe.
Ibyo biyobyabwenge ngo ni ibyo baba bikoreye rwihishwa aho bavangavanga ibintu byinshi hakavamo ikiyobyabwenge gikomeye.

Ibyo biyobyabwenge Jay Polly ngo yabisangiye n’abandi babiri bibamerera nabi cyane, abashinzwe gereza bihutira kujyana abo barwayi kwa muganga ariko Jay Polly we ahita apfa, abo babiri bagenzi be bakirwaye ariko batapfuye bakaba ari bo babisobanuye.


Inkuru bijyanye:
Amakuru mashya: Jay Polly yaba yazize ibiyobyabwenge
Ohereza igitekerezo
|
Nukuza tumesha umusiwokushingura nibisabwa kugira Abantubitabire aribeshi baherekeze Musaza
Imana imwakire mubayo twamukundaga
jay wacu Imana imwakire mumahoro Amen Amen.
Jaypolly twagukundaga ruhukira mumahoro mumuziki nyarwanda ntago tuzakwibagirwa.
Ngo yitabye imana! Imana se itumira abankwarumogi, Ubu yasanze ba Lacky Dube n’a ba Bob Marley, n’Abandi nk’abo Ubu Bahatwitse batumije urumogi rwa Kanyabayonga, namwe ngo Yitaby’imana? Ihamagara abayikoreye bayizi, Umuntu ager’aho ankwa Cole, na Alcol y’inkweto ari muzima koko,
This is silly idea, don’t judge anyone. Wowe uvuga utyo uzi imibanireye n’Imana?
Muby’ukuri urupfu rwa Jay polly rurambabaje ariko nyuma y’urupfu ntakindi twakora.
Imana imwakire mubayo kandi ikomeze n’umuryāngo we.
Jay Poll Rest In Peace
Ntabwo byumvikana.Iyo Alcool se niyo yatumye apfa?Bagenzi be se,ntacyo babaye?Baba se bashatse kwiyahura?Anyway,yapfuye.Ntabwo yitabye imana nkuko benshi bashinyagura kubera imyemerere idahuje n’uko bible ivuga.Niba yaririnze gukora ibyo Imana itubuza akiriho,izamuzura ku munsi w’imperuka,imuhe ubuzima bw’iteka.Uko niko bible ivuga.Roho idapfa kandi itekereza yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Ni ikinyoma.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.
Jaypoll Rest In Peace twagukundaga muri Hip Hop gusa ntakundi.
Jay Polly rest in peace
Kwani watu ambao wako ndani wanaeza tumia bangi (drugs) na security ikiwa nakazi ya police kucyunguza apana kina kitu inafichwa otherwise jay Polly Rip🙈🙈🙈🙈🙈🙈🙈🙈🙈😹😹
#Imanikureberere_mwn_niwacuwatwese_knd_ikwakire_izanaduhe_kucyusa
Bro Jay Polly wari role model wanjye ugiye narinkigufitiye inyota ariko ntakundi imana yagukunze kuturusha, gusa ruhukiramumahoro n’umuryangowawe twifatanije nawo mukababaro. Ugire iruhuko ridashira😭😭
Rip imana ikwakire umusaza bye bye urabeho bro