Amakuru mashya: Jay Polly yaba yazize ibiyobyabwenge

Amakuru mashya agera kuri Kigali Today aravuga ko umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye ku mazina ya Jay Polly yaba yazize ibiyobyabwenge abafunzwe banywera muri gereza mu buryo butemewe.

Ibyo biyobyabwenge ngo ni ibyo baba bikoreye rwihishwa aho bavangavanga ibintu byinshi hakavamo ikiyobyabwenge gikomeye.

Ibyo biyobyabwenge Jay Polly ngo yabisangiye n’abandi babiri bibamerera nabi cyane, abashinzwe gereza bihutira kujyana abo barwayi kwa muganga ariko Jay Polly we ahita apfa, abo babiri bagenzi be bakirwaye ariko batapfuye bakaba ari bo babisobanuye.

Jay Polly yari yafunzwe mu kwezi kwa kane uyu mwaka wa 2021 akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Jay Polly ni umwe mu bahanzi nyarwanda bari bakunzwe cyane. Ni umwe mu bitabiriye kenshi irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar (PGGSS) ndetse abasha kuryegukana, ubwo ryabaga ku nshuro ya kane muri 2014.

Jay Polly ubwo yashyikirizwaga ibihembo na Joe Habineza bombi bakaba bitabye Imana muri aya mezi akurikiranye
Jay Polly ubwo yashyikirizwaga ibihembo na Joe Habineza bombi bakaba bitabye Imana muri aya mezi akurikiranye

Inkuru bijyanye:

Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

NARAYIBAGIWE

HABUMUGISHA PETER yanditse ku itariki ya: 8-11-2021  →  Musubize

pfite uburyo nakugarura nakugarura2 ariko ntibyashoboka gusa RIP bro

twizere emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-09-2021  →  Musubize

yebabaweeeee. nange ndababaye nagekudufatira icumbi°

NIYONGIRA J D yanditse ku itariki ya: 3-09-2021  →  Musubize

Imana ikwakire mubayo tuzahora tukwibuka

INNOCENT MUGISHA yanditse ku itariki ya: 3-09-2021  →  Musubize

Musaza imana ikwakire mubayo ntakundi

Rwabigwi Pascal yanditse ku itariki ya: 3-09-2021  →  Musubize

AHuuu yeesu , ibinibik banyarwanda? aba stars kobadushizeho? ok’ urupfu ninzira yatwese tunyura tujyamwijuru ,iyeze kuko nawe ejo wataha. thx!

STRATON NIYITEGEKA yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Jay, umusaza, RIP gusa tuzagukumbura

Blaize yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Jay, umusaza, RIP gusa tuzagukumbura

Blaize yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Ndagukunda jay Imana ikwacyire kuko ufite byinshi n’ubutumwa wahaye isi ntituzakwibagirwa iruhucyire mumahoro

Marcel yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

imaniguhe @ iruhuko ridashira

dushimiyaremye eric yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Yooo turababaye cyane kubwumuhanzi wacu tubuze gusa imana imuhe iruhuko ridashira

Komezusenge Damascene winyamasheke mumurenge was shangi yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Yooo turababaye cyane kubwumuhanzi wacu tubuze gusa imana imuhe iruhuko ridashira

Komezusenge Damascene winyamasheke mumurenge was shangi yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka