Umugeni wari ugiye kwishyingira yishimiye ko yabashije gusezerana n’umukunzi we

Nyirankundimana Claudine ari mu byishimo byinshi nyuma yo kwemererwa gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we n’ubwo imihango yose y’ubukwe itabaye.

Ku wa 15 Ukuboza 2020 nibwo Nyirankundimana Claudine yabwiye Kigali Today ko guhagarika amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe, ubusabane n’ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose ari ugushyigikira kwishyingira.

Mu gahinda kenshi, yavugaga ko nibura Leta yabafasha bagasezerana imbere y’amategeko kuko umukunzi we ari umunyamahanga kandi bitashoboka ko yasubira iwabo atabashyiriye umukazana.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku ngamba nshya zo kwirinda COVID-19 cyabaye ku wa 16 Ukuboza 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yemereye abantu baturutse hanze y’igihugu baje mu bukwe ko bakwegera imirenge bagafashwa ariko hatabayeho ubukwe kandi buri wese ntarenze abamuherekeza babiri.

Ati “Ntabwo twakwirengagiza ko hari n’igihe bishoboka ko umukwe n’umugeni bashobora kuba nta yandi maburaburizo bafite, ntanze nk’urugero hari ibyagaragaye mu nzego z’ibanze ugasanga abantu bavuye hanze.”

Akomeza agira ati “Umukwe cyangwa umugeni umwe yavuye cyangwa bombi ari cyo kimuzanye kandi agomba gusubirayo abo rero bimaze gusuzumwa no kuganirwaho ubundi icyerekezo ni uko bihagarara ariko mu gihe bimeze gutyo bakwegera umurenge ariko nabwo ntabwo tubigira ibirori.”

Ku wa 17 Ukuboza 2020 nibwo Nyirankundimana Claudine n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Mu byishimo byinshi yabanje gushimira ubuvugizi Kigali Today yamukoreye kuko abashije kugenda neza atishyingiye.

Ati “Nasezeranye n’ubwo ibindi bidakunda ariko Imana ishimwe, gusezerana ni byo bikomeye kuko bitabaye nta shingiro ry’urugo rwanyu. Icy’ingenzi ni uko twasezeranye, ni ukuri mwarakoze cyane, urumva se ubuvugizi bwanyu butarakoze umuti?”

Umukunzi wa Nyirankundimana Claudine ni umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza bakaba bari bamaze igihe bakundana, biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo.

Uwo mugabo yavuye mu Bwongereza aza mu Rwanda i Kigali gukorana ubukwe n’umukunzi we.

Ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2020 nibwo Nyirankundimana yasanze umukunzi we, batangira kubana nk’uko babyemeye imbere y’amategeko, nyuma ngo bakazabona gutangira gutegura kujya mu Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Erega n’ubundi,dukurikije ijambo ry’Imana,icya ngombwa ni Igikumwe gusa.Ntaho dusoma ko Adamu na Yozefu (umugabo wa Maliya) bagiye gusezerana imbere ya padiri cyangwa pastor mu rusengero.Kuvuga ngo ni ugusezerana "imbere y’Imana",ntabwo aribyo.Bible ivuga ko "Imana itaba mu nzu zubatswe n’abantu".Ikindi kandi,usanga izo nsengero ahanini ziba zigamije kurya amafaranga y’abantu.Noneho basigaye bishyuza na Toilets zo ku nsengero.Ni akumiro.Iruhande rw’urusengero,bakubaka amaduka,bakayita "Saint Peter,Saint Paul,etc...".Byerekana ko baba bishakira ifaranga bitwaje bible na korowani.

biseruka yanditse ku itariki ya: 19-12-2020  →  Musubize

Nukuri mwakoze cyane abanyamakuru yakoze Nyakubahwa mnst ibibintu byamushiki wacu mbyumva byanteye akantu kumutima ntanamuzi ndishimye kandi bazabyare baheke*

lg yanditse ku itariki ya: 19-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka