Abari bafite ubukwe bakiriye bate icyemezo kibuhagarika?
Bamwe mu bageni biteguraga gukora ubukwe mu mpera z’iki cyumweru bavuga ko kuba ubukwe bwahagaritswe nta kundi babigenza kuko icya mbere ari ukubahiriza amabwiriza gusa ngo bishobora gutuma bamwe bishyingira.
Ibi babitangaje nyuma y’aho inama y’abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020 ifatiye umwanzuro wo guhagarika ibirori n’ubukwe.
Umukobwa twahaye izina rya Uwimana yari afite ubukwe ku wa Gatanu w’iki cyumweru.
Avuga ko atarafata umwanzuro neza w’icyo agomba gukora ariko ngo atekereza no kwishyingira.
Ati "Umugabo wanjye ni umunyamahanga yaje mu Rwanda ngo dukore ubukwe tugende busoje. Ubu se azasubirayo tudashakanye, yagaruka se?"
Uwimana avuga ko atanga ko habaho kwirinda COVID-19 ariko nk’uko insengero zemerewe gukora na bo ngo bakabaretse nibura bagasezerana imbere y’amategeko wenda ibindi bikaba ari byo bihagarara gusa.
Agira ati "Insengero zirakira abantu ariko ngo ku murenge nta gusezerana? Basi se iyo bareka hakajyayo umuhungu n’umukobwa bashyingirwa bonyine ariko bagasezerana? Urumva kubyanga ni ugushyigikira kwishyingira kuko kongera gushaka amafaranga y’ubukwe ni ikibazo."
Umusore wagombaga gusezerana mu mategeko mu murenge wa Nyagatare kuri uyu wa kane twahaye izina Mugabo Paul avuga ko ntacyo yarenza ku mabwiriza yashyizweho ariko na none agiye gutekereza igikwiye yakora.
Ati "Ubukwe ni amafaranga, nariteguye byose abantu barantwerereye, sinabasubiza amafaranga kuko narayakoresheje. Ndaza kuganira na cherie turebe icyakorwa ubwo n’imiryango iratugira inama."
N’ubwo hari abagaragaza ko babangamiwe n’izi ngamba zo guhagarika ibijyanye n’ubukwe, ku rundi ruhande zari ngombwa kuko Leta yazifashe mu rwego rwo kugabanya ubukana bwa Covid-19, dore ko bigaragara ko muri iyi minsi imibare y’abandura n’abapfa yari ikomeje kuzamuka cyane.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 336
- Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza
- Mu Rwanda abantu 2 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 328
- Abanyeshuri bahagaritse amasomo muri Kigali bashobora kuzongererwa igihe cyo kwiga
- Abakuze n’abafite uburwayi bukomeye muri Kigali bapimwe Covid-19
- Musanze: Polisi yafashe abantu 13 yasanze mu cyumba bari mu birori
- Mu Rwanda abantu 7 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 204
- MINISANTE irasaba abayobozi b’ibitaro gutegura amatsinda azakingira COVID-19
- Kigali: Menya abihutirwa bagomba guhabwa ibiribwa muri iyi Guma mu rugo
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 273
- Umufaransa Remy Julienne wamamaye muri filime za James Bond yishwe na Covid-19
- Burera: Izuba, imvura na COVID-19 byabangamiye ubuhinzi
- Mu Rwanda abantu 9 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 310
- Inkingo Miliyoni za Covid-19 ziragera mu Rwanda muri Gashyantare
- Rwarutabura (Nyamirambo) Kwirinda Coronavirus bisa n’aho bitabareba: Amafoto + Video
- Mu Rwanda abantu 5 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 312
- Amakuru y’uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’aho atuye
- Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto
- AS Muhanga yasubitse amasezerano y’abakozi
- Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe yahitanywe na Covid-19
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Isezerano ridakuka ni Isabato.isomere uko Imana yabivuze mu Kuva 31:12-17.ibaze nawe mbese abaruhuka isabato bangana gute ?
Isezerano ridakuka ni Isabato.isomere uko Imana yabivuze mu Kuva 31:12-17.ibaze nawe mbese abaruhuka isabato bangana gute ?
Ndumva abantu basoma Yesaya 24:1-8 uyu murongo uheruka uravuga NGO:Ibyishimo bitewe n’amashako birashize,urusaku rw’abanezerwa rurahoze,umunezero utewe n’inanga urashize.Ngibyo bimwe mubyago bizaza Ku isi muminsi y’imperuka.musome kumva umurongo wambere mugeze uwa munani.isi ibaye gutya kuko abantu bishe amategeko bahindura ibyategetswe ndeste bica n’isezerano ridakuka.
leta nidohore haba ku murenge cyangwa mu rusengero bagende batarenze 5 (Umugabo, umugore, ababaharekeje 2, ubafotora 1)
Ariko n’ubwo hagenda bariya 4 gusa birahagije.
Naba nabo bari babufite.