Hari abemerewe gusezerana nubwo ubukwe bwahagaritswe

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase avuga ko abafite ubukwe muri iyi minsi bagomba kuba babuhagaritse mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Minisitiri Prof Shyaka Anastase
Minisitiri Prof Shyaka Anastase

Mu gihe benshi bari barageze ku musozo w’imyiteguro y’ubukwe, bamwe basabaga nibura kwemererwa bagasezeranira mu misa n’amateraniro yemewe.

Icyakora Minisitiri Shyaka avuga ko ubukwe butemewe kandi ko ababufite bakwihangana bakazabukora iki cyorezo kimaze gucisha make.

Ati "Turamutse tubemereye ko basezeranira mu iteraniro icyo gihe iteraniro ryaba rihindutse ubukwe kandi ntibwemewe."

Icyakora Minisitiri Shyaka avuga hari abafite amahirwe yo gusezerana, atanga urugero ko hari ibidasaba gutegereza.

Ati "Niba umwe mu baseserana yaravuye hanze kandi agomba gusubirayo, icyo gihe bakwegera ubuyobozi bw’Umurenge na bwo bukavugana n’izindi nzego bakabafasha."

Minisitiri Shyaka avuga ko nubwo aba bageni bafashwa ngo baherekezwa n’abantu babiri babasinyira atari uguherekezwa n’abantu benshi.

Mu nkuru Kigali Today yari yakoze mbere yaho, hari abafitanye ubukwe n’abavuye mu mahanga bari bagaragaje ko bababajwe no kuba bagiye gusubirayo badakoze ubukwe. (Soma iyo nkuru HANO)

Mu Karere ka Rubavu ho hari ufite umwihariko wo kuba amaze gutegura ubukwe inshuro ebyiri ariko bugasubikwa kubera Covid-19.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020 yemeje ko imihango y’ubukwe, ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose bibujijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka