Uko ubutabazi bwakozwe i Nyagatare

Amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano ziri ahabereye impanuka y’igorofa yaguye muri Nyagatare aratangaza ko abantu 6 aribo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana abandi bagera kuri 26 nabo bakaba bamaze kugezwa ku bitaro bya Nyagatare bakomeretse.

Amakuru dukesha muganga Sangala Freddy wo kubitaro bya Nyagatare, avuga ko ku nkomere 26 zakiriwe, 8 bavuwe bagataha naho 15 bakaba aribo bakiri mu bitaro bya Nyagatare, mu gihe 3 batwawe mu bitaro by’umwami Faysal.

Nubwo umubare w’abari bayirimo utazwi neza, ababashije kurokoka ndetse n’ukuriye abakozi bakoraga muri iyi nzu bemeza ko abari bayirimo batari munsi y’abantu 36.

Zimwe mu nkomere zarokotse impanuka y'igorofa zirimo kwitabwaho n'abaganga bo mu bitaro bya Nyagatare. (Foto: Dan Ngabonziza)
Zimwe mu nkomere zarokotse impanuka y’igorofa zirimo kwitabwaho n’abaganga bo mu bitaro bya Nyagatare. (Foto: Dan Ngabonziza)

Mu bakora ubu butabazi harimo abaturage, ingabo z’igihugu ndetse na Polisi, abaganga b’ibitaro bya Nyagatare, n’abo ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe bahageze bifashishije indege yatwaye batatu bari bameze nabi mu bitaro by’umwami Faysal biri i Kigali.

Bamwe mu babashije kurokoka iyi mpanuka badutangarije ko kugwa kwayo byaturutse kukuba barimo gusenya ibyumba byo hasi babyongera ubunini dore ko byari byarubatswe ari bito.

Hari ariko nanone abanega imyubakire y’iyi nzu aho bemeza ko inzu y’igorofa idakwiye kubakishwa fer a beton nto zifite 12 nk’uko bamwe mu bubatsi babitangaje.

Abaganga bagerageza kugeza bamwe mubavanywe mu bikuta muri ambulance ngo bajyanwe ku bitaro bya Nyagatare. (Foto: Dan Ngabonziza)
Abaganga bagerageza kugeza bamwe mubavanywe mu bikuta muri ambulance ngo bajyanwe ku bitaro bya Nyagatare. (Foto: Dan Ngabonziza)

Iyo nzu y’amagorofa ane y’uwitwa Barigye Geoffrey yahirimye tariki 14/05/2013 saa cyenda z’umugoroba.

Goverinoma irihanganisha imiryango y’abaguye muri iyi mpanuka ikanizeza ubufasha bwihuse kubarokotse

Mu gihe imirimo yo gushakisha abakiri munsi y’ibikuta by’iyi nzu igikomeza, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w’intebe Dr.Pierre Damien Habumuremyi yihanganishije imiryango y’abaguye muri iyi mpanuka, anabizeza ko Guverinoma izakora ibishoboka byose kugirango icyateye iyi mpanuka kimenyekane.

Yagize ati “Mu izina rya guverInoma, ndihanganisha imiryango y’abahitanywe bakanakomerekera muri iyi mpanuka. Ndizeza ko Leta y’u Rwanda izakora iperereza ricukumbuye igashyira ahagaragara icyateye iyi mpanuka. Leta izakora iperereza ishyire ahagaragara abagize uruhare mu ihanuka ry’iyi nzu kandi turakomeza gutanga ubufasha bw’ibanze ku barokotse.”

Imashini ziri kugerageza guterura inkuta ngo barebe ko haba hari abakiri munsi yazo.
Imashini ziri kugerageza guterura inkuta ngo barebe ko haba hari abakiri munsi yazo.

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Madame Odette Uwamariya, waraye ahabereye impanuka, arihanganisha imiryango y’ababuze ababo ariko nanone akavuga ko igwa ry’iyi nzu ribasigiye isomo rikomeye.

Mu kwirinda impanuka nk’izi rero uyu muyobozi avuga bagiye kujya bitondera imyubakire cyane iy’amazu maremare.

Iyi nzu yaguye yose uko yakabaye yari yarubatswe nk’iy’ubucuruzi gusa ngo nyuma y’uko yuzuye hasigaye imirimo isoza, nyirayo Barigye yari yayiboneye umukiriya uyikoreramo wamusabye kumukorera icyumba cy’inama mu nzu ibanza ari nako gusenya ibyumba byari bisanzwe benshi mu yikoragamo bemeza ko ariyo ntandaro yo kugwa kwayo.

Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru

Abaturage baje kureba ibyabaye.
Abaturage baje kureba ibyabaye.
Abaganga bihutiye kujyana abakomeretse kwa muganga.
Abaganga bihutiye kujyana abakomeretse kwa muganga.
Gushakisha abagwiriwe n'inzu birakomeje.
Gushakisha abagwiriwe n’inzu birakomeje.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 28 )

NK’umunyeshuri wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda,numva uriya muntu wubakishaga iriya nzu yababarirw kuko ni impanuka nk’uko umushgoferi akora gisida mu muhanda.Ahubwo ni mumube hafi aho kumutera ubwoba kuko nawe aba ashaka ubuzima.murakoze

kaju yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Ese iyo nyumbako ni iyande? None ninde wayubakaga wayikurikiranaga mujye mutanga inkuru zuzuye mu be abanyamakuru bazima!

Roman yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Imana ibakire mubayo.

yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Uburangere bw’abubaka nibwo bumaze abanyarwa abashinzwe imyubakire bajye bakurikirana abubatsi barebe ki inzu zubakwa zujuje ibyangomwa

Ndahiro David yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka