Uko ubutabazi bwakozwe i Nyagatare
Amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano ziri ahabereye impanuka y’igorofa yaguye muri Nyagatare aratangaza ko abantu 6 aribo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana abandi bagera kuri 26 nabo bakaba bamaze kugezwa ku bitaro bya Nyagatare bakomeretse.
Amakuru dukesha muganga Sangala Freddy wo kubitaro bya Nyagatare, avuga ko ku nkomere 26 zakiriwe, 8 bavuwe bagataha naho 15 bakaba aribo bakiri mu bitaro bya Nyagatare, mu gihe 3 batwawe mu bitaro by’umwami Faysal.
Nubwo umubare w’abari bayirimo utazwi neza, ababashije kurokoka ndetse n’ukuriye abakozi bakoraga muri iyi nzu bemeza ko abari bayirimo batari munsi y’abantu 36.

Mu bakora ubu butabazi harimo abaturage, ingabo z’igihugu ndetse na Polisi, abaganga b’ibitaro bya Nyagatare, n’abo ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe bahageze bifashishije indege yatwaye batatu bari bameze nabi mu bitaro by’umwami Faysal biri i Kigali.
Bamwe mu babashije kurokoka iyi mpanuka badutangarije ko kugwa kwayo byaturutse kukuba barimo gusenya ibyumba byo hasi babyongera ubunini dore ko byari byarubatswe ari bito.
Hari ariko nanone abanega imyubakire y’iyi nzu aho bemeza ko inzu y’igorofa idakwiye kubakishwa fer a beton nto zifite 12 nk’uko bamwe mu bubatsi babitangaje.

Iyo nzu y’amagorofa ane y’uwitwa Barigye Geoffrey yahirimye tariki 14/05/2013 saa cyenda z’umugoroba.
Goverinoma irihanganisha imiryango y’abaguye muri iyi mpanuka ikanizeza ubufasha bwihuse kubarokotse
Mu gihe imirimo yo gushakisha abakiri munsi y’ibikuta by’iyi nzu igikomeza, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w’intebe Dr.Pierre Damien Habumuremyi yihanganishije imiryango y’abaguye muri iyi mpanuka, anabizeza ko Guverinoma izakora ibishoboka byose kugirango icyateye iyi mpanuka kimenyekane.
Yagize ati “Mu izina rya guverInoma, ndihanganisha imiryango y’abahitanywe bakanakomerekera muri iyi mpanuka. Ndizeza ko Leta y’u Rwanda izakora iperereza ricukumbuye igashyira ahagaragara icyateye iyi mpanuka. Leta izakora iperereza ishyire ahagaragara abagize uruhare mu ihanuka ry’iyi nzu kandi turakomeza gutanga ubufasha bw’ibanze ku barokotse.”

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Madame Odette Uwamariya, waraye ahabereye impanuka, arihanganisha imiryango y’ababuze ababo ariko nanone akavuga ko igwa ry’iyi nzu ribasigiye isomo rikomeye.
Mu kwirinda impanuka nk’izi rero uyu muyobozi avuga bagiye kujya bitondera imyubakire cyane iy’amazu maremare.
Iyi nzu yaguye yose uko yakabaye yari yarubatswe nk’iy’ubucuruzi gusa ngo nyuma y’uko yuzuye hasigaye imirimo isoza, nyirayo Barigye yari yayiboneye umukiriya uyikoreramo wamusabye kumukorera icyumba cy’inama mu nzu ibanza ari nako gusenya ibyumba byari bisanzwe benshi mu yikoragamo bemeza ko ariyo ntandaro yo kugwa kwayo.
Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru



Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 28 )
Ohereza igitekerezo
|
NK’umunyeshuri wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda,numva uriya muntu wubakishaga iriya nzu yababarirw kuko ni impanuka nk’uko umushgoferi akora gisida mu muhanda.Ahubwo ni mumube hafi aho kumutera ubwoba kuko nawe aba ashaka ubuzima.murakoze
Ese iyo nyumbako ni iyande? None ninde wayubakaga wayikurikiranaga mujye mutanga inkuru zuzuye mu be abanyamakuru bazima!
Imana ibakire mubayo.
Uburangere bw’abubaka nibwo bumaze abanyarwa abashinzwe imyubakire bajye bakurikirana abubatsi barebe ki inzu zubakwa zujuje ibyangomwa