Uko ubutabazi bwakozwe i Nyagatare
Amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano ziri ahabereye impanuka y’igorofa yaguye muri Nyagatare aratangaza ko abantu 6 aribo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana abandi bagera kuri 26 nabo bakaba bamaze kugezwa ku bitaro bya Nyagatare bakomeretse.
Amakuru dukesha muganga Sangala Freddy wo kubitaro bya Nyagatare, avuga ko ku nkomere 26 zakiriwe, 8 bavuwe bagataha naho 15 bakaba aribo bakiri mu bitaro bya Nyagatare, mu gihe 3 batwawe mu bitaro by’umwami Faysal.
Nubwo umubare w’abari bayirimo utazwi neza, ababashije kurokoka ndetse n’ukuriye abakozi bakoraga muri iyi nzu bemeza ko abari bayirimo batari munsi y’abantu 36.

Mu bakora ubu butabazi harimo abaturage, ingabo z’igihugu ndetse na Polisi, abaganga b’ibitaro bya Nyagatare, n’abo ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe bahageze bifashishije indege yatwaye batatu bari bameze nabi mu bitaro by’umwami Faysal biri i Kigali.
Bamwe mu babashije kurokoka iyi mpanuka badutangarije ko kugwa kwayo byaturutse kukuba barimo gusenya ibyumba byo hasi babyongera ubunini dore ko byari byarubatswe ari bito.
Hari ariko nanone abanega imyubakire y’iyi nzu aho bemeza ko inzu y’igorofa idakwiye kubakishwa fer a beton nto zifite 12 nk’uko bamwe mu bubatsi babitangaje.

Iyo nzu y’amagorofa ane y’uwitwa Barigye Geoffrey yahirimye tariki 14/05/2013 saa cyenda z’umugoroba.
Goverinoma irihanganisha imiryango y’abaguye muri iyi mpanuka ikanizeza ubufasha bwihuse kubarokotse
Mu gihe imirimo yo gushakisha abakiri munsi y’ibikuta by’iyi nzu igikomeza, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w’intebe Dr.Pierre Damien Habumuremyi yihanganishije imiryango y’abaguye muri iyi mpanuka, anabizeza ko Guverinoma izakora ibishoboka byose kugirango icyateye iyi mpanuka kimenyekane.
Yagize ati “Mu izina rya guverInoma, ndihanganisha imiryango y’abahitanywe bakanakomerekera muri iyi mpanuka. Ndizeza ko Leta y’u Rwanda izakora iperereza ricukumbuye igashyira ahagaragara icyateye iyi mpanuka. Leta izakora iperereza ishyire ahagaragara abagize uruhare mu ihanuka ry’iyi nzu kandi turakomeza gutanga ubufasha bw’ibanze ku barokotse.”

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Madame Odette Uwamariya, waraye ahabereye impanuka, arihanganisha imiryango y’ababuze ababo ariko nanone akavuga ko igwa ry’iyi nzu ribasigiye isomo rikomeye.
Mu kwirinda impanuka nk’izi rero uyu muyobozi avuga bagiye kujya bitondera imyubakire cyane iy’amazu maremare.
Iyi nzu yaguye yose uko yakabaye yari yarubatswe nk’iy’ubucuruzi gusa ngo nyuma y’uko yuzuye hasigaye imirimo isoza, nyirayo Barigye yari yayiboneye umukiriya uyikoreramo wamusabye kumukorera icyumba cy’inama mu nzu ibanza ari nako gusenya ibyumba byari bisanzwe benshi mu yikoragamo bemeza ko ariyo ntandaro yo kugwa kwayo.
Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru



Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 28 )
Ohereza igitekerezo
|
Burya rero hari ikintu na miistere y’ibikorwaremezo itajya yitaho.kuba umuturirwa nkuriya uzakira imbaga y’abantu ntirebwe ko yujuje ubuziranenge ,ntibyumvikana ukuntu etage yosa yagwa nnumusenyi se/numucucu se?nimumbwire.
RIP to those who lost their lives but we need also to look at the metals that are nowadays used in construction. wasanga ari inshinwa kuko ikibazo kimaze kuba impuzamahanga. ngaho Bangladesh, Tanzania, Cambodia iwacu nahandi.Ntibyoroshye.
metals zisigaye zubakishwa nazo zikwiye kwitonderwa kuko ndabona ikibazo cyabaye impuzamahanga, Ngaho Bangladesh,Tanzania,iwacu i Cambodia ntibyoroshye pe.RIP to those who lost their lives.
sha birakabije nukuri nihageho ikigo gishinzwe ubuziranenge bwimyubakire nahubundi twashira. etage yibyondo kweli!!!
ikibazo nagishyira kuri engineer wari uhagarariye iriya nyubako"yumvaga azasenya ibyumba byo hasi uburemere bwo hejuru bugasigara bufashe he??" .nihanganishe abagize ibyago.
Nange ndi engineer ariki ntaho note de calcule nkiriya yo gukoresha beton ya R12 byabaye. Gusa niba nta na factor of safety yakoreshwe muri design ntabwo designer ari best engineer. I n Rwanda we want qualified engineers batareberera inyungu zabo bakoresha beton zo kubaka inzu za niveau imwe kuri niveau enye.
May the soul rest in peaace
Nange ndi engineer ariki ntaho note de calcule nkiriya yo gukoresha beton ya R12 byabaye. Gusa niba nta na factor of safety yakoreshwe muri design ntabwo designer ari best engineer. I n Rwanda we want qualified engineers batareberera inyungu zabo bakoresha beton zo kubaka inzu za niveau imwe kuri niveau enye.
May the soul rest in peaace
Abaguye muri iyi mpanuka Imana ibahe iruhuko ridashira;ariko kandi ibi byigishe babandi bashishikajwe no gusenya izo abantu batuyemo ko aho gusenyera abatuye bakwiye kwitondera cyane imizamurirwe y’izo barikubaka muri iki gihe!
Nawe se barasenya cadastre n’amagorofa akihirika?
abajya kubaka amazu maremare mwagiye mubanza gukora ingendo shuli,mbere yoguhubuka.ko city town cg rwaburindi house-ruhango ko zitaragwa kdi nazo ari ndende
Kubapfushije nabakomeretse, nimwihangane.
Ahubwo imana yakingiye akaboko. Ngaho mutekereze iyinzu iyo iza kwuzura igatahwa hanyuma ikaza kugwa.
Ariko se namwe mundebere kuriiriya photo ya 2!! etage yubakwa n’ibitaka koko? Mwitegereze iriya photo nta gasima namba karimo!!!! Ubwo se aho itagwa ni hehe??
Wowe uvuga ngo nyirinzu bamubabarire ubwo wasanga ari nka mukuru wawe cyangwa umugabo wa mushiki wawe!!! Agomba guhanwa by’intangarugero n’abandi bakabiboneraho, ibyo ntabwo tubyishingiye!!! Nyiri nzu akunda amafaranga agakoresha utuntu twa feke, nta sima ihagije ahubwo aba ari nk’ibitaka gusa!!!!