Uko ubutabazi bwakozwe i Nyagatare

Amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano ziri ahabereye impanuka y’igorofa yaguye muri Nyagatare aratangaza ko abantu 6 aribo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana abandi bagera kuri 26 nabo bakaba bamaze kugezwa ku bitaro bya Nyagatare bakomeretse.

Amakuru dukesha muganga Sangala Freddy wo kubitaro bya Nyagatare, avuga ko ku nkomere 26 zakiriwe, 8 bavuwe bagataha naho 15 bakaba aribo bakiri mu bitaro bya Nyagatare, mu gihe 3 batwawe mu bitaro by’umwami Faysal.

Nubwo umubare w’abari bayirimo utazwi neza, ababashije kurokoka ndetse n’ukuriye abakozi bakoraga muri iyi nzu bemeza ko abari bayirimo batari munsi y’abantu 36.

Zimwe mu nkomere zarokotse impanuka y'igorofa zirimo kwitabwaho n'abaganga bo mu bitaro bya Nyagatare. (Foto: Dan Ngabonziza)
Zimwe mu nkomere zarokotse impanuka y’igorofa zirimo kwitabwaho n’abaganga bo mu bitaro bya Nyagatare. (Foto: Dan Ngabonziza)

Mu bakora ubu butabazi harimo abaturage, ingabo z’igihugu ndetse na Polisi, abaganga b’ibitaro bya Nyagatare, n’abo ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe bahageze bifashishije indege yatwaye batatu bari bameze nabi mu bitaro by’umwami Faysal biri i Kigali.

Bamwe mu babashije kurokoka iyi mpanuka badutangarije ko kugwa kwayo byaturutse kukuba barimo gusenya ibyumba byo hasi babyongera ubunini dore ko byari byarubatswe ari bito.

Hari ariko nanone abanega imyubakire y’iyi nzu aho bemeza ko inzu y’igorofa idakwiye kubakishwa fer a beton nto zifite 12 nk’uko bamwe mu bubatsi babitangaje.

Abaganga bagerageza kugeza bamwe mubavanywe mu bikuta muri ambulance ngo bajyanwe ku bitaro bya Nyagatare. (Foto: Dan Ngabonziza)
Abaganga bagerageza kugeza bamwe mubavanywe mu bikuta muri ambulance ngo bajyanwe ku bitaro bya Nyagatare. (Foto: Dan Ngabonziza)

Iyo nzu y’amagorofa ane y’uwitwa Barigye Geoffrey yahirimye tariki 14/05/2013 saa cyenda z’umugoroba.

Goverinoma irihanganisha imiryango y’abaguye muri iyi mpanuka ikanizeza ubufasha bwihuse kubarokotse

Mu gihe imirimo yo gushakisha abakiri munsi y’ibikuta by’iyi nzu igikomeza, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w’intebe Dr.Pierre Damien Habumuremyi yihanganishije imiryango y’abaguye muri iyi mpanuka, anabizeza ko Guverinoma izakora ibishoboka byose kugirango icyateye iyi mpanuka kimenyekane.

Yagize ati “Mu izina rya guverInoma, ndihanganisha imiryango y’abahitanywe bakanakomerekera muri iyi mpanuka. Ndizeza ko Leta y’u Rwanda izakora iperereza ricukumbuye igashyira ahagaragara icyateye iyi mpanuka. Leta izakora iperereza ishyire ahagaragara abagize uruhare mu ihanuka ry’iyi nzu kandi turakomeza gutanga ubufasha bw’ibanze ku barokotse.”

Imashini ziri kugerageza guterura inkuta ngo barebe ko haba hari abakiri munsi yazo.
Imashini ziri kugerageza guterura inkuta ngo barebe ko haba hari abakiri munsi yazo.

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Madame Odette Uwamariya, waraye ahabereye impanuka, arihanganisha imiryango y’ababuze ababo ariko nanone akavuga ko igwa ry’iyi nzu ribasigiye isomo rikomeye.

Mu kwirinda impanuka nk’izi rero uyu muyobozi avuga bagiye kujya bitondera imyubakire cyane iy’amazu maremare.

Iyi nzu yaguye yose uko yakabaye yari yarubatswe nk’iy’ubucuruzi gusa ngo nyuma y’uko yuzuye hasigaye imirimo isoza, nyirayo Barigye yari yayiboneye umukiriya uyikoreramo wamusabye kumukorera icyumba cy’inama mu nzu ibanza ari nako gusenya ibyumba byari bisanzwe benshi mu yikoragamo bemeza ko ariyo ntandaro yo kugwa kwayo.

Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru

Abaturage baje kureba ibyabaye.
Abaturage baje kureba ibyabaye.
Abaganga bihutiye kujyana abakomeretse kwa muganga.
Abaganga bihutiye kujyana abakomeretse kwa muganga.
Gushakisha abagwiriwe n'inzu birakomeje.
Gushakisha abagwiriwe n’inzu birakomeje.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 28 )

ubu buswa tubwamagane twese nta n umwe usigaye kdi nyirabayazana amategeko abimubaze

yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

@wowe uvuze ko wiga kaminuza SHAME ON YOU NIBA IYI ALIYO MYUMVIRE YAWE !!!

Menya ko cg ubaze aiga ibyubwubatsi uko bavanga SIMA , NUKO BAKORA INKINGI Z’IGOROFA , nuko bakora betton ???

ILIYA NTAGO ALI IMPANUKA AHUBWO NUBUSWA BW’UWUBAKISHAGA ILIYA GOROFA , nuburangere bwabashinzwe kugenzura ubuziranenge .

kanyangira yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Ariko hirya no hino ku isi ko kugwa kw’amazu nk’ayo bikomeje! Bangladesh abantu ibihumbi bamaze kuhasiga ubuzima nibenshi! None no mu rwatubyaye naho ni uko! Ubwo ikibazo ni ikihe? Nyagatare, Kayonza,...! RIP kubahasize ubuzima nyamara kdi ariho bari baje gushakir’amaramuko!

Imana ibakire mu bayo.

Amahoro!!! yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Birababaje pe, ndumva umusanzu wa buri wese ukenewe kugirango twihanganishe imiryango yabuze ababo muri iyo mpanuka. Kandi dukomeze dufatanye mubutabazi bw’ibanze n’abo bataraboneka turebe ko hari abo twaramura.

Niyonzima Joseph Maior yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

ese mwo kabyara mwe izo fer a beton n,ibyuma muvuga ko ku mafoto mwatweretse tutabibona?habe na colonne cg pilier imwe nibura ihagaze?????!!!!!! ahubwo aba bantu ni abahanga bari bagerageje!etage y.ibiti koko????

kangabe yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Ntabwo inzu ifite niveaux 4 yubakishwa fer beton za 12 ababishinzwe murabe maso.

Icyitegetse Jean Claude yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Ntabwo inzu ifite niveaux 4 yubakishwa fer beton za 12 ababishinzwe murabe maso.

yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Ibyo ni ingaruka zo kutubahiriza amategeko bitewe n’ubudahangarwa "super powers" bamwe bafite. Ikibabaje ni aba bantu bacu tubuze, nyuma ukazasanga nyiri inzu adahanwa. Dusabye ko inzego zibishinzwe zakurikiza amategeko mu guhana ababigizemo uruhare bose

yyuuu yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Byose bizabazwe abubatse kuko ntakundi inzu yahubuka icyubakwa itubatse irregular.Nibakurikiranwe kuko bateje igihombo gikabije.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Izi panuka ziba zishobora kwirindwa 100%,kuko si ibiza kamere,abashinzwe ubuziranenge bw’ibikoresho by’ubwubatsi bakwiye kujya basura kenshi ahubakwa inzu ndende nk’iyi yaguye,ubundi hakabaho n’ubwishingizi ku bakozi bubaka,kuko habamo impanuka nyinshi zibamugaza burundu.ababuze ababo mukomere mwihangane.

kanzayire yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

RBS, Ikwiye kureba ubuziranenge bwa za Etage zose

Kwihangana yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Birababaje cyane!ubutabazi bwihutishwe abagwiriwe n’ibisigazwa byayo baba bakiri bazima batabarwe,ubundi Housing authorities bongere ubugenzuzi bw’abubaka ko bakoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge

umutoni yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka