Uko ubutabazi bwakozwe i Nyagatare
Amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano ziri ahabereye impanuka y’igorofa yaguye muri Nyagatare aratangaza ko abantu 6 aribo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana abandi bagera kuri 26 nabo bakaba bamaze kugezwa ku bitaro bya Nyagatare bakomeretse.
Amakuru dukesha muganga Sangala Freddy wo kubitaro bya Nyagatare, avuga ko ku nkomere 26 zakiriwe, 8 bavuwe bagataha naho 15 bakaba aribo bakiri mu bitaro bya Nyagatare, mu gihe 3 batwawe mu bitaro by’umwami Faysal.
Nubwo umubare w’abari bayirimo utazwi neza, ababashije kurokoka ndetse n’ukuriye abakozi bakoraga muri iyi nzu bemeza ko abari bayirimo batari munsi y’abantu 36.

Mu bakora ubu butabazi harimo abaturage, ingabo z’igihugu ndetse na Polisi, abaganga b’ibitaro bya Nyagatare, n’abo ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe bahageze bifashishije indege yatwaye batatu bari bameze nabi mu bitaro by’umwami Faysal biri i Kigali.
Bamwe mu babashije kurokoka iyi mpanuka badutangarije ko kugwa kwayo byaturutse kukuba barimo gusenya ibyumba byo hasi babyongera ubunini dore ko byari byarubatswe ari bito.
Hari ariko nanone abanega imyubakire y’iyi nzu aho bemeza ko inzu y’igorofa idakwiye kubakishwa fer a beton nto zifite 12 nk’uko bamwe mu bubatsi babitangaje.

Iyo nzu y’amagorofa ane y’uwitwa Barigye Geoffrey yahirimye tariki 14/05/2013 saa cyenda z’umugoroba.
Goverinoma irihanganisha imiryango y’abaguye muri iyi mpanuka ikanizeza ubufasha bwihuse kubarokotse
Mu gihe imirimo yo gushakisha abakiri munsi y’ibikuta by’iyi nzu igikomeza, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w’intebe Dr.Pierre Damien Habumuremyi yihanganishije imiryango y’abaguye muri iyi mpanuka, anabizeza ko Guverinoma izakora ibishoboka byose kugirango icyateye iyi mpanuka kimenyekane.
Yagize ati “Mu izina rya guverInoma, ndihanganisha imiryango y’abahitanywe bakanakomerekera muri iyi mpanuka. Ndizeza ko Leta y’u Rwanda izakora iperereza ricukumbuye igashyira ahagaragara icyateye iyi mpanuka. Leta izakora iperereza ishyire ahagaragara abagize uruhare mu ihanuka ry’iyi nzu kandi turakomeza gutanga ubufasha bw’ibanze ku barokotse.”

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Madame Odette Uwamariya, waraye ahabereye impanuka, arihanganisha imiryango y’ababuze ababo ariko nanone akavuga ko igwa ry’iyi nzu ribasigiye isomo rikomeye.
Mu kwirinda impanuka nk’izi rero uyu muyobozi avuga bagiye kujya bitondera imyubakire cyane iy’amazu maremare.
Iyi nzu yaguye yose uko yakabaye yari yarubatswe nk’iy’ubucuruzi gusa ngo nyuma y’uko yuzuye hasigaye imirimo isoza, nyirayo Barigye yari yayiboneye umukiriya uyikoreramo wamusabye kumukorera icyumba cy’inama mu nzu ibanza ari nako gusenya ibyumba byari bisanzwe benshi mu yikoragamo bemeza ko ariyo ntandaro yo kugwa kwayo.
Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru



Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 28 )
Ohereza igitekerezo
|
ubu buswa tubwamagane twese nta n umwe usigaye kdi nyirabayazana amategeko abimubaze
@wowe uvuze ko wiga kaminuza SHAME ON YOU NIBA IYI ALIYO MYUMVIRE YAWE !!!
Menya ko cg ubaze aiga ibyubwubatsi uko bavanga SIMA , NUKO BAKORA INKINGI Z’IGOROFA , nuko bakora betton ???
ILIYA NTAGO ALI IMPANUKA AHUBWO NUBUSWA BW’UWUBAKISHAGA ILIYA GOROFA , nuburangere bwabashinzwe kugenzura ubuziranenge .
Ariko hirya no hino ku isi ko kugwa kw’amazu nk’ayo bikomeje! Bangladesh abantu ibihumbi bamaze kuhasiga ubuzima nibenshi! None no mu rwatubyaye naho ni uko! Ubwo ikibazo ni ikihe? Nyagatare, Kayonza,...! RIP kubahasize ubuzima nyamara kdi ariho bari baje gushakir’amaramuko!
Imana ibakire mu bayo.
Birababaje pe, ndumva umusanzu wa buri wese ukenewe kugirango twihanganishe imiryango yabuze ababo muri iyo mpanuka. Kandi dukomeze dufatanye mubutabazi bw’ibanze n’abo bataraboneka turebe ko hari abo twaramura.
ese mwo kabyara mwe izo fer a beton n,ibyuma muvuga ko ku mafoto mwatweretse tutabibona?habe na colonne cg pilier imwe nibura ihagaze?????!!!!!! ahubwo aba bantu ni abahanga bari bagerageje!etage y.ibiti koko????
Ntabwo inzu ifite niveaux 4 yubakishwa fer beton za 12 ababishinzwe murabe maso.
Ntabwo inzu ifite niveaux 4 yubakishwa fer beton za 12 ababishinzwe murabe maso.
Ibyo ni ingaruka zo kutubahiriza amategeko bitewe n’ubudahangarwa "super powers" bamwe bafite. Ikibabaje ni aba bantu bacu tubuze, nyuma ukazasanga nyiri inzu adahanwa. Dusabye ko inzego zibishinzwe zakurikiza amategeko mu guhana ababigizemo uruhare bose
Byose bizabazwe abubatse kuko ntakundi inzu yahubuka icyubakwa itubatse irregular.Nibakurikiranwe kuko bateje igihombo gikabije.
Izi panuka ziba zishobora kwirindwa 100%,kuko si ibiza kamere,abashinzwe ubuziranenge bw’ibikoresho by’ubwubatsi bakwiye kujya basura kenshi ahubakwa inzu ndende nk’iyi yaguye,ubundi hakabaho n’ubwishingizi ku bakozi bubaka,kuko habamo impanuka nyinshi zibamugaza burundu.ababuze ababo mukomere mwihangane.
RBS, Ikwiye kureba ubuziranenge bwa za Etage zose
Birababaje cyane!ubutabazi bwihutishwe abagwiriwe n’ibisigazwa byayo baba bakiri bazima batabarwe,ubundi Housing authorities bongere ubugenzuzi bw’abubaka ko bakoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge