Ubu rero n’iyo urupfu rwaza rukijyanira ariko mvuye i Maka – Umukecuru w’imyaka 86

Umukecuru witwa Amina Mukanduhura, ni umwe mu bayoboke b’idini ya Islamu mirongo inani na batanu (85) basesekaye i Kigali ku cyumweru tariki 25 Kanama 2019 baturutse i Maka muri Arabiya Sawudite mu mutambagiro mutagatifu (Hidja).

Hadjat Amina Mukanduhura w'imyaka 86 y'amavuko ageze ku ntego yaharaniye kuva kera akiri muto
Hadjat Amina Mukanduhura w’imyaka 86 y’amavuko ageze ku ntego yaharaniye kuva kera akiri muto

Ni urugendo bamazemo hafi ukwezi kose, dore ko bahagurutse i Kigali tariki 28 Nyakanga 2019 berekeza muri Arabiya Sawudite.

Icyo gihe benshi batangajwe n’uwo mukecuru ugiye muri uwo mutambagiro kuko yagaragazaga intege nke z’izabukuru, ndetse na we akivugira ko atazi niba agerayo.

Ubwo basesekaraga i Kigali ku kibuga cy’indege, abantu bongeye kubona uwo mukecuru ari kumwe n’abandi bajyanye ari muzima kandi na we yujuje ibyo yasabwaga nk’uko yabisobanuye.

At “Ibyo nagombaga gukora narabikoze buhoro buhoro Imana yaramfashije.”

Ngo yari afite akagare yahaguze yakoreshaga mu kugenda kamworohereje gukora uwo mutambagiro mutagatifu. Icyakora ngo ntiyabonye uko akagarukana kuko kukazana byari bihenze, ahitamo kugasigayo agatanga nk’impano kugira ngo kazajye gafasha abandi bazajyayo b’abanyantege nke.

Umukecuru Amina Mukanduhura yavuze ko yumva ubu ameze neza nubwo agaragaza intege nke z’umubiri kubera izabukuru.

Yashimiye ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayislamu n’ubw’igihugu cy’u Rwanda bwabafashije kuzuza ibyo basabwa byerekeranye n’imyemerere.

Umukecuru Amina Mukanduhura yashimye Imana yamurinze akaba yagarutse amahoro
Umukecuru Amina Mukanduhura yashimye Imana yamurinze akaba yagarutse amahoro

Ati “Turashima Imana, turashimira Kagame wahaye agaciro Abayislamu n’abayobozi bacu batujyanye. Batuzengurukije i Maka yose turayirangiza, Madina yose turayirangiza. N’iyo ngerayo nkagwayo ariko ngezeyo nta kibazo kuko nashatse kujyayo kenshi ariko ntibinkundire, ubu rero n’iyo urupfu rwaza rukijyanira ariko mvuye i Maka.”

Sheikh Djamil Murangwa, umwe mu bayobozi b’idini baherekeje abagiye mu mutambagiro mutagatifu avuga ko abo bajyanye bose bageze i Kigali amahoro.

Sheikh Murangwa yongeyeho ko abagiye muri uwo mutambagiro bakoze inshingano zose zabajyanye uko babisabwaga.

Ati “Gahunda bagombaga gukora zose barazubahirije ku bushobozi bw’Imana ishobora byose.”

Ubwo bageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe bahasanze imbaga y'abantu benshi bari baje kubakira, ariko Polisi irabafasha kugira ngo hatagira uhutazwa
Ubwo bageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe bahasanze imbaga y’abantu benshi bari baje kubakira, ariko Polisi irabafasha kugira ngo hatagira uhutazwa

Icyatumye uwo mutambagiro ugenda neza ngo ni uko abawugiyemo babashije kumvira amabwiriza bari bahawe mbere y’uko bahaguruka i Kigali.

Bashimiye n’Ikompanyi y’indege ya RwandAir kuko yabatwaye neza ibavanye i Kigali ikabageza i Dubai bagasangayo umuntu wateganyijwe n’iyo ndege wo kubakira, hanyuma bagakomeza urugendo rwabo. Iyo kompanyi ya RwandAir ngo yanabahaye serivisi nziza mu kugaruka kugera i Kigali.

Icyakora hari abantu babiri bageze ku kibuga cy’indege i Kigali babura ibikapu byarimo ibyo bari bitwaje. Ubuyobozi bwa RwandAir bwabahumurije bubabwira ko indege iva i Dubai guhera kuri uyu wa mbere tariki 25 Kanama 2019 izazana iyo mizigo ikayigeza i Kigali.

Umuyobozi wungirije w’Abayislamu mu Rwanda, Sheikh Nshimiyimana Swaleh, yashimiye Imana yashoboje abo bantu kuzuza inkingi ya gatanu yo gukora uwo mutambagiro mutagatifu nibura inshuro imwe mu buzima bwabo, ikaba ari imwe mu nkingi eshanu zigize Idini ya Islamu.

Umuhango wo kubakira witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b'umuryango w'Abayislamu mu Rwanda (RMC) barimo Umuyobozi wungirije w'Abayislamu mu Rwanda, Sheikh Nshimiyimana Swaleh (ufite micro)
Umuhango wo kubakira witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) barimo Umuyobozi wungirije w’Abayislamu mu Rwanda, Sheikh Nshimiyimana Swaleh (ufite micro)

Yanababwiye ko amahirwe babonye yo kujya muri uwo mutambagiro akomeye kuko hari abandi babyifuza ariko babibuze, abasaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza.

Ati “Muvuye gukorana igihango n’Uwiteka. Imyifatire iranga Umwislamu wageze ku butaka butagatifu ikwiriye gutandukana n’imyifatire y’Umwislamu utarigeze abona amahirwe yo kugera hariya hantu. Rero turabasaba tunabagira inama y’uko mwatinya Imana ndetse uyu mutambagiro muvuyemo mwirinde kuzawuhumanya kuko aya mahirwe ari imbonekarimwe.”

Sheikh Nshimiyimana yashimiye n’ubuyobozi bw’u Rwanda buha abaturage ubwisanzure mu myemerere yabo ndetse bukaborohereza gukora ibiri muri iyo myemerere.

Muri rusange kuri iyi nshuro, abitabiriye uwo mutambagiro mutagatifu i Maka muri ArabiyaSsawudite baturutse hirya no hino ku isi babarirwaga hagati ya miliyoni enye n’eshanu.

Hari igihe bamwe bahasiga ubuzima biturutse ku mubyigano ukabije, ku nkongi zibasira amahema, ku ntege nke z’umubiri cyangwa se ku burwayi. Gusa kuri iyi nshuro ngo nta byabayeho cyane bitewe n’ingamba zafashwe n’Igihugu cya Arabiya Sawudite.

Bakiranywe urugwiro
Bakiranywe urugwiro
Aba bana bari baje kwakira umubyeyi wabo witwa Bagabo Rashid wo mu Kagari ka Mabare Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana. Hadj Bagabo avuye mu mutambagiro mutagatifu i Maka abikesha umugiraneza wamwemereye itike nyuma yo kumva ubutwari bwe bw'uburyo yarwanye ku Batutsi bicwaga muri Jenoside
Aba bana bari baje kwakira umubyeyi wabo witwa Bagabo Rashid wo mu Kagari ka Mabare Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana. Hadj Bagabo avuye mu mutambagiro mutagatifu i Maka abikesha umugiraneza wamwemereye itike nyuma yo kumva ubutwari bwe bw’uburyo yarwanye ku Batutsi bicwaga muri Jenoside
Aba na bo bari baje kwakira uwo mu muryango wabo (ufite indabo) ukubutse i Maka mu mutambagiro mutagatifu
Aba na bo bari baje kwakira uwo mu muryango wabo (ufite indabo) ukubutse i Maka mu mutambagiro mutagatifu

Inkuru bijyanye:

Umukecuru w’imyaka 86 y’amavuko ni umwe mu bagiye i Maka mu ijoro ryakeye

Yemerewe itike yo kwerekeza i Maka ashimirwa kurengera Abatutsi muri Jenoside

Dore ibyo utari uzi ku mutambagiro mutagatifu ubera i Maka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imyemerere y’abantu usanga inyuranye cyane.Urugero,nta Muslamu wajya gutambagira I Vatikani.Kimwe n’uko nta Mugaturika wajya gutambagira I Maka.Ahubwo usanga bapingana.Bible na Korowani nabyo biravuguruzanya.
Urugero,Bible ivuga ko Abrahamu yavukiye mu mujyi wa UR muli Irak.Naho Korowani ikavuga ko Abrahamu yavukiye I Maka.Yesu yadusabye gutunga "umugore umwe" gusa.Nyamara Muhamadi yatunze abagore benshi.Igihe yapfaga,yasize abapfakazi 11 nkuko History ibyerekana.
Niba Bible na Korowani bivuguruzanya,ntabwo byombi byaturuka ku Mana.Niyo mpamvu Imana idusaba "gushishoza" mu gihe dutoranya idini dusengeramo.Iyo wemera amahame atariyo,bituma Imana itakwemera kandi bikazakubuza paradizo.Nuko abantu batabyitaho,naho ubundi kumenya idini y’ukuri biroroshye.Urugero,ibaze uti,ni iki kiza hagati yo kurongora umugore umwe no kurongora abagore benshi?

hitimana yanditse ku itariki ya: 26-08-2019  →  Musubize

Kurongora abagore benshi nibyo byiza byerekana ubuhangage. Umugaragu w’imana ya israel Salomo yarafite abagore benshi kdi yemerwaga n’imana yabo.

Kamiya yanditse ku itariki ya: 27-08-2019  →  Musubize

Uyu mukecuru ni Intwari....kuba yaraharaniye kuzajya I Maka akiri muto akaba abigezeho kuri iriya myaka ni ikintu kiza cyo kwigiraho...kwiha intego kandi ukayigeraho. Imana ikomeze kurinda kandi niyo wapfa uzagere mu bwami bwayo.

CYUMA yanditse ku itariki ya: 26-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka