Umukecuru w’imyaka 86 y’amavuko ni umwe mu bagiye i Maka mu ijoro ryakeye

Umukecuru witwa Amina Mukanduhura, ni umwe mu bayoboke b’idini ya Islamu mirongo inani na batanu (85) bahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku cyumweru berekeza i Maka muri Arabiya Sawudite mu mutambagiro mutagatifu (Hidja).

Umukecuru Amina Mukanduhura avuga ko yaharaniye kujya i Maka akiri urubyiruko none abigezeho afite imyaka 86 y'amavuko
Umukecuru Amina Mukanduhura avuga ko yaharaniye kujya i Maka akiri urubyiruko none abigezeho afite imyaka 86 y’amavuko

Uwo mukecuru w’intege nke, ugendera ku kabando, avuga ko yavutse mu 1933, ni ukuvuga ko afite imyaka 86 y’amavuko. Avuga ko ubu atuye mu Nkoto ariko iwe ngo ni i Nyarugenge ahitwa ku Mucyo.

Ni ubwa mbere agiye gukora umutambagiro mutagatifu. Ngo yashatse kujyayo kera, ntibyamukundira, none kuri iyi nshuro akaba yishimiye ko abashije kujyayo. Icyakora ngo yirinze kwishima cyane kuko ataramenya niba agerayo.

Ati “Ubu se urambaza ibyishimo mfite, nari namenya ko ngerayo?”

Umukecuru Mukanduhura avuga ko yatangiye gutegura kujya muri uwo mutambagiro mutagatifu akiri urubyiruko ariko amafaranga bisaba ntabashe kuyabona. Kuri iyi nshuro kugira ngo abashe kujyayo, ngo yagurishije akarima ka se, aherutse gutsindira nyuma y’igihe kirekire yari amaze akaburana.

Ati “Ngiye i Maka kuko ari ku butaka bw’intumwa zacu. Imana yavuze ko Umusilamu uzapfa yarageze i Maka azapfa neza, ko Imana izamwakira neza kandi ikamwishimira. Ningerayo ndatekerereza Imana ibyanjye kandi irabizi.”

Uwo mukecuru avuga ko amaze igihe mu idini ya Islamu kuko mu 1952 yari Umuslamu.

Ati “Icyo nabwira abantu ni ugukunda Imana kuko ngeze aha ku bwayo."

Kujya i Maka mu mutambagiro mutagatifu bisaba ubushobozi bwa miliyoni zisaga eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda ku muntu umwe.

Abahagurutse mu Rwanda bagiye i Maka bahawe umwambaro ubaranga
Abahagurutse mu Rwanda bagiye i Maka bahawe umwambaro ubaranga

Mukanduhura ni we mukuru kurusha abandi 84 bahagurukanye mu Rwanda berekeje i Maka kuri iyi nshuro. Ni mu gihe umuto muri bo afite imyaka 20 y’amavuko. Barimo abagore 48 n’abagabo 37.

Biteganyijwe ko indege ibavana i Kanombe ku kibuga cy’indege ihaguruka saa sita mu ijoro ryakeye, bakazagaruka mu Rwanda tariki 25 Kanama 2019.

Babanje guhabwa impanuro mbere yo guhaguruka
Babanje guhabwa impanuro mbere yo guhaguruka

Hakunze kuvugwa ibibazo by’umutekano muke n’umubyigano ukabije ku baba bitabiriye uyu mutambagiro mutagatifu, hakaba n’igihe biviramo bamwe mu bawitabiriye kuhasiga ubuzima.

Abagiye bayoboye iri tsinda bavuga ko nta mpungenge z’umutekano wabo bafite kubera ko babanje kubahugura mbere yo guhaguruka uko bagomba kwitwara, kandi bakaba barabafatiye n’amacumbi yegereye urusengero rw’i Maka.

Ngo banatojwe kumvira ubuyobozi no kubahiriza gahunda kuko kutabikora ari byo bijya biteza impanuka.

Buri muyoboke w’idini ya Islamu wese ubifitiye ubushobozi asabwa gukora umutambagiro mutagatifu ubera i Maka muri Arabiya Sawudite nibura inshuro imwe mu buzima bwe.

Bahawe impanuro n'abayobozi batandukanye mbre yo guhaguruka
Bahawe impanuro n’abayobozi batandukanye mbre yo guhaguruka
Sheikh Djamil Murangwa ni umwe mu bayobozi b'idini baherekeje abagiye mu mutambagiro mutagatifu
Sheikh Djamil Murangwa ni umwe mu bayobozi b’idini baherekeje abagiye mu mutambagiro mutagatifu
Bari baje guherekeza abo mu miryango yabo no kubifuriza urugendo rwiza
Bari baje guherekeza abo mu miryango yabo no kubifuriza urugendo rwiza

Inkuru bijyanye:

Dore ibyo utari uzi ku mutambagiro mutagatifu ubera i Maka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko amadini asenga.Igitangaje nuko usanga amadini apingana cyane.Urugero,Abagatulika bajya gusura I Vatican,Capital yabo.Naho Abaslamu bakajya gusura I Maka,Capital yabo.Urundi rugero rwiza rwerekana ko batandukanye nuko bigisha ibintu bivuguruzanya.Urugero,mu gihe Bible yigisha ko Abraham yagiye gutamba umwana we Isaac,Korowani yigisha ko yagiye gutamba Ismael wari ufite nyina w’Umwarabu witwaga Agar.Mu gihe Bible yigisha ko Abraham yavukiye mu mujyi witwaga UR,Korowani yigisha ko Abraham yavukiye I Maka.Iyo abantu bigisha ibintu bivuguruzanya,umwe aba abeshya.Niyo mpamvu Imana idusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo aho dusengera.Ntabwo Imana yemera amadini yose,kubera ko amwe yigisha ibinyoma.

hitimana yanditse ku itariki ya: 29-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka