U Rwanda ngo ntirugishoboye kwihanganira ibisasu ruterwa na Kongo

Nyuma y’urupfu rw’umuntu umwe abandi bagakomereka kubera ibisasu byarashwe mu mujyi wa Rubavu, kuri uyu wa 29/08/2013, ngo bitewe n’ingabo za Kongo ku bufatanye na FDLR, Leta y’u Rwanda yatangaje ko itacyihanganiye “ubwo bushotoranyi”, ikaba ndetse yohereje ibimodoka by’intambara 20 byo kwirwanaho.

Mu ijwi rya Ministiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guvernoma, Louise Mushikiwabo, u Rwanda ngo ntirugishoboye kwihanganira icyo rwita ubushotoranyi no kuvogera ubusugire bwarwo, bikozwe n’ingabo za Kongo zarashe kimwe mu bisasu

Kuri uyu wa 29/08/2013, saa 9:45 ku Gisenyi haguye igisasu cyahitanye umubyeyi witwa Vestine Mukagasana cyinakomeretsa umwana we.

Ikindi gisasu cyatewe kuri bariyeri nini muri uwo mujyi w’akarere ka Rubavu cyakomerekeje umuntu umwe, ndetse hakaba n’ibindi umunani byatewe mu mudugudu wa Busasamana muri Rubavu, nk’uko Guvernoma y’u Rwanda yabitangaje.

Muri rusange ngo kuva aho imirwano yuburiye i Goma no mu nkengero zayo muri kwezi kwa Nyakaganga gushize, mu Rwanda hamaze guterwa ibisasu 34.

U Rwanda rwohereje ibifaru byo kwirwanaho.
U Rwanda rwohereje ibifaru byo kwirwanaho.

Ministiri Mushikiwabo aragira ati: “Kuvogera ubusugire bw’u Rwanda ntibigomba kwihanganirwa, nk’uko bitakwihanganirwa no ku kindi gihugu icyo aricyo cyose. Abanyarwanda baribasiwe n’ingabo za Kongo. Twarihanganye bishoboka, ariko aho bigeze ntitwakwemera ubu bushotoranyi”.

“U Rwanda ntirugomba kuzuyaza mu kurwana ku busugire bwarwo; dufite ubushobozi bwo kumenya uwaturasheho; kandi Igihugu gifite inshingano yo kurinda abaturage bacyo ”, nk’uko Ministiri Mushikiwabo yasobanuye ko Leta y’u Rwanda yakomeje gusaba Kongo kureka kuvogera ubutaka bwarwo, ariko ikica amatwi, abaturarwanda bagakomeza guhohoterwa.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga yongeraho ko bitangaje kubona nta muntu ucyamagana FDLR ko ari abajenosideri, ahubwo ko ikomeje gukingirwa ikibaba, ari nako ifatanya n’ingabo za Kongo kurenga imipaka y’u Rwanda.

Ati: “Birenze ukwemera kubona umuryango mpuzamahanga uvuga ibyo kurinda abasivili mu gihe ingabo za Kongo hamwe na FDLR barimo guhohotera abaturage bacu, nk’aho Abanyarwanda nta gaciro bagira! Ibitero by’ingabo za Kongo (FARDC) na FDLR bimaze kugera ku yindi ntera.”

Ngo biranababaje cyane kuba umuryango mpuzamahanga utarigeze ushaka gukemura ikibazo mu buryo bw’ibiganiro by’amahoro mu karere, ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo.

Ministiri Mushikiwabo avuga ko mu gihe “u Rwanda ruza ku isonga mu kubahiriza amasezerano no gushakira amahoro uburasirazuba bwa Kongo, rutazihanganira ko FARDC, (ingabo z’igihugu kindi cyashyize umukono kuri ayo masezerano) yakomeza kwica abasivili mu Rwanda, ifatanyije na FDLR, bagambiriye gushora u Rwanda mu ntambara”.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 29/8/2013 ubwo itangazo rya Ministeri y’ububanyi n’amahanga ryari rimaze kujya ahagaragara, Kigali Today yabonye ibimodoka by’intambara (ibifaru) by’u Rwanda bigera kuri 20, byerekeza i Burengerazuba mu karere ka Rubavu.
Ingabo z’u Rwanda ntizirasobanura neza niba urugamba rwo kwirinda rugiye guhita rutangira.

Andi mafoto y’ibifaru by’u Rwanda byari bihagurutse i Kigali byerekeza mu majyaruguru y’uburemgerazuba

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 28 )

Uwamenya ikihishe inyuma yubushotoranyi bwa kongo yatubwira!

Alias yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Mana tabara abasivili kuko tutazimpamvu zibi! Zahabu zirarikoze may be!

Alias yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

AYA MAFOTO NTABWOA GARAGAZA IBIFARU

rukundo yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

nukuri igihe twabihanganiye nikirekire pe orko ikinicyo gihe ngo natwe tubahe kubyoba bamaze iminsi badu no time for waiting sush kinds as wellas aur people killed we have give them.

herve yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka