U Rwanda ngo ntirugishoboye kwihanganira ibisasu ruterwa na Kongo
Nyuma y’urupfu rw’umuntu umwe abandi bagakomereka kubera ibisasu byarashwe mu mujyi wa Rubavu, kuri uyu wa 29/08/2013, ngo bitewe n’ingabo za Kongo ku bufatanye na FDLR, Leta y’u Rwanda yatangaje ko itacyihanganiye “ubwo bushotoranyi”, ikaba ndetse yohereje ibimodoka by’intambara 20 byo kwirwanaho.
Mu ijwi rya Ministiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guvernoma, Louise Mushikiwabo, u Rwanda ngo ntirugishoboye kwihanganira icyo rwita ubushotoranyi no kuvogera ubusugire bwarwo, bikozwe n’ingabo za Kongo zarashe kimwe mu bisasu
Kuri uyu wa 29/08/2013, saa 9:45 ku Gisenyi haguye igisasu cyahitanye umubyeyi witwa Vestine Mukagasana cyinakomeretsa umwana we.
Ikindi gisasu cyatewe kuri bariyeri nini muri uwo mujyi w’akarere ka Rubavu cyakomerekeje umuntu umwe, ndetse hakaba n’ibindi umunani byatewe mu mudugudu wa Busasamana muri Rubavu, nk’uko Guvernoma y’u Rwanda yabitangaje.
Muri rusange ngo kuva aho imirwano yuburiye i Goma no mu nkengero zayo muri kwezi kwa Nyakaganga gushize, mu Rwanda hamaze guterwa ibisasu 34.

Ministiri Mushikiwabo aragira ati: “Kuvogera ubusugire bw’u Rwanda ntibigomba kwihanganirwa, nk’uko bitakwihanganirwa no ku kindi gihugu icyo aricyo cyose. Abanyarwanda baribasiwe n’ingabo za Kongo. Twarihanganye bishoboka, ariko aho bigeze ntitwakwemera ubu bushotoranyi”.
“U Rwanda ntirugomba kuzuyaza mu kurwana ku busugire bwarwo; dufite ubushobozi bwo kumenya uwaturasheho; kandi Igihugu gifite inshingano yo kurinda abaturage bacyo ”, nk’uko Ministiri Mushikiwabo yasobanuye ko Leta y’u Rwanda yakomeje gusaba Kongo kureka kuvogera ubutaka bwarwo, ariko ikica amatwi, abaturarwanda bagakomeza guhohoterwa.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga yongeraho ko bitangaje kubona nta muntu ucyamagana FDLR ko ari abajenosideri, ahubwo ko ikomeje gukingirwa ikibaba, ari nako ifatanya n’ingabo za Kongo kurenga imipaka y’u Rwanda.
Ati: “Birenze ukwemera kubona umuryango mpuzamahanga uvuga ibyo kurinda abasivili mu gihe ingabo za Kongo hamwe na FDLR barimo guhohotera abaturage bacu, nk’aho Abanyarwanda nta gaciro bagira! Ibitero by’ingabo za Kongo (FARDC) na FDLR bimaze kugera ku yindi ntera.”
Ngo biranababaje cyane kuba umuryango mpuzamahanga utarigeze ushaka gukemura ikibazo mu buryo bw’ibiganiro by’amahoro mu karere, ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo.
Ministiri Mushikiwabo avuga ko mu gihe “u Rwanda ruza ku isonga mu kubahiriza amasezerano no gushakira amahoro uburasirazuba bwa Kongo, rutazihanganira ko FARDC, (ingabo z’igihugu kindi cyashyize umukono kuri ayo masezerano) yakomeza kwica abasivili mu Rwanda, ifatanyije na FDLR, bagambiriye gushora u Rwanda mu ntambara”.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 29/8/2013 ubwo itangazo rya Ministeri y’ububanyi n’amahanga ryari rimaze kujya ahagaragara, Kigali Today yabonye ibimodoka by’intambara (ibifaru) by’u Rwanda bigera kuri 20, byerekeza i Burengerazuba mu karere ka Rubavu.
Ingabo z’u Rwanda ntizirasobanura neza niba urugamba rwo kwirinda rugiye guhita rutangira.
Andi mafoto y’ibifaru by’u Rwanda byari bihagurutse i Kigali byerekeza mu majyaruguru y’uburemgerazuba



Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 28 )
Ohereza igitekerezo
|
humura Rwanda humeka tukuri inyuma,bagashaka buhake bareba ahari inyungu gusa,muri siriya ko ari abaturage barwanya reta yabo kuki bashaka guhirika reta,muri congo ko ari abaturage barwanya reta yabo kuki bashaka kwica abo benegihugu,ndebera iryo cenga ryabazungu ra,ahubwo nabaswa,ikibazo cya congo nigikemure kimwe nicya siriya,ariko barahirwa iyo bajyayo bakahabonera icyo imbwa yaboneye ku mugezi,naho Urwanda rwo ngoo ntanyungu baraturetse turicwa bashenzi kweri nibahumure ntibizongera,amaboko noneho arahari.
u Rwanda rurihangana cyane.nje numva kubwanjye na kwataka abashaka kwangiriza umutekano w’igihugu cyanje
kuko nta kabiri ku mugabo......... Murakoze.
Mukomeze mutubwire uko bimeze ,ariko ndumva ubwo bushotoranyi bukabije burya abantu banga amahoro ntaco atwaye.
birakomeye ndabona tugiye kuva kubiryo. ariko dufite imana itabara izadukiza. bariya badushotora baratwitiranya. bazamera nka hamani ashaka kubambisha morodekayi akaba ariwe ubambwa mukimboke.
birakomeye ndabona tugiye kuva kubiryo. ariko dufite imana itabara izadukiza. bariya badushotora baratwitiranya. bazamera nka hamani ashaka kubambisha morodekayi akaba ariwe ubambwa mukimboke.
Tunyotewe amakuru y’iyo ntambara dis, mutubwire aho tugeze tubirukansa. Amahoro iwacu, umuriro iwabo w’injiji
no matter what is happening URWANDA rurarinzwe niyaruremye , sinshidikanya, ndazi neza ko bazatugarukira tutazabagarukira , natwe abana bato dushigikiye urwanda rwacu kd twiteguye kururwanira nkabanyarwanda muzirikane ibi:"no matter what they can take from you they can not take away your dignity" dusengere urwand turushaho kurukunda.
Mwambabariye mukamisha urusasu i Goma koko maze izo ngirwa ngabo zikabona isomo rya ruhago!! Dukeneye kumva amakuru ashyushye. Rwose ndashaka kumva umuziki w’ibi bifaru bakareka gukeka ko twatinye!!
ucambara umwambaro w’intambara ntakirate nkuwambura atabarutse.niko bibliya ibivuga. kurubwo araba kongomani cg abanyarwanda nibitonde. ibyintambara ntawamenya.
abanyarwanda nidushaka agasuzunguro ibyo byo twabiharaniye kuva cyera
Mubyukuri. Abanyarwanda tunagira. Umuco. Ikindi turihangana.
Ngaho FRDC. Ngaho FDLR. Bose baturiho. Yewe nababandi bahemberwa gutegura intambara. Hakurya mumahanga
Congo nayo. Iti ikibazo ni Urwanda. Bamwe bakoze jenocide. Nanubu ibibazo bihari nibo. None ngo baje gushaka amahoro?
Njyewe nanabishoboye, nabasanga na congo. Ubundi urwanda sirwari runini?
Ariko abashaka amabuye. Ibiti. I belrin barujyanye. None nagato dufite dutuje baragashaka ubwose.
Naha nyagasani
Mubyukuri. Abanyarwanda tunagira. Umuco. Ikindi turihangana.
Ngaho FRDC. Ngaho FDLR. Bose baturiho. Yewe nababandi bahemberwa gutegura intambara. Hakurya mumahanga
Congo nayo. Iti ikibazo ni Urwanda. Bamwe bakoze jenocide. Nanubu ibibazo bihari nibo. None ngo baje gushaka amahoro?
Njyewe nanabishoboye, nabasanga na congo. Ubundi urwanda sirwari runini?
Ariko abashaka amabuye. Ibiti. I belrin barujyanye. None nagato dufite dutuje baragashaka ubwose.
Naha nyagasani