U Rwanda ngo ntirugishoboye kwihanganira ibisasu ruterwa na Kongo
Nyuma y’urupfu rw’umuntu umwe abandi bagakomereka kubera ibisasu byarashwe mu mujyi wa Rubavu, kuri uyu wa 29/08/2013, ngo bitewe n’ingabo za Kongo ku bufatanye na FDLR, Leta y’u Rwanda yatangaje ko itacyihanganiye “ubwo bushotoranyi”, ikaba ndetse yohereje ibimodoka by’intambara 20 byo kwirwanaho.
Mu ijwi rya Ministiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guvernoma, Louise Mushikiwabo, u Rwanda ngo ntirugishoboye kwihanganira icyo rwita ubushotoranyi no kuvogera ubusugire bwarwo, bikozwe n’ingabo za Kongo zarashe kimwe mu bisasu
Kuri uyu wa 29/08/2013, saa 9:45 ku Gisenyi haguye igisasu cyahitanye umubyeyi witwa Vestine Mukagasana cyinakomeretsa umwana we.
Ikindi gisasu cyatewe kuri bariyeri nini muri uwo mujyi w’akarere ka Rubavu cyakomerekeje umuntu umwe, ndetse hakaba n’ibindi umunani byatewe mu mudugudu wa Busasamana muri Rubavu, nk’uko Guvernoma y’u Rwanda yabitangaje.
Muri rusange ngo kuva aho imirwano yuburiye i Goma no mu nkengero zayo muri kwezi kwa Nyakaganga gushize, mu Rwanda hamaze guterwa ibisasu 34.

Ministiri Mushikiwabo aragira ati: “Kuvogera ubusugire bw’u Rwanda ntibigomba kwihanganirwa, nk’uko bitakwihanganirwa no ku kindi gihugu icyo aricyo cyose. Abanyarwanda baribasiwe n’ingabo za Kongo. Twarihanganye bishoboka, ariko aho bigeze ntitwakwemera ubu bushotoranyi”.
“U Rwanda ntirugomba kuzuyaza mu kurwana ku busugire bwarwo; dufite ubushobozi bwo kumenya uwaturasheho; kandi Igihugu gifite inshingano yo kurinda abaturage bacyo ”, nk’uko Ministiri Mushikiwabo yasobanuye ko Leta y’u Rwanda yakomeje gusaba Kongo kureka kuvogera ubutaka bwarwo, ariko ikica amatwi, abaturarwanda bagakomeza guhohoterwa.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga yongeraho ko bitangaje kubona nta muntu ucyamagana FDLR ko ari abajenosideri, ahubwo ko ikomeje gukingirwa ikibaba, ari nako ifatanya n’ingabo za Kongo kurenga imipaka y’u Rwanda.
Ati: “Birenze ukwemera kubona umuryango mpuzamahanga uvuga ibyo kurinda abasivili mu gihe ingabo za Kongo hamwe na FDLR barimo guhohotera abaturage bacu, nk’aho Abanyarwanda nta gaciro bagira! Ibitero by’ingabo za Kongo (FARDC) na FDLR bimaze kugera ku yindi ntera.”
Ngo biranababaje cyane kuba umuryango mpuzamahanga utarigeze ushaka gukemura ikibazo mu buryo bw’ibiganiro by’amahoro mu karere, ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo.
Ministiri Mushikiwabo avuga ko mu gihe “u Rwanda ruza ku isonga mu kubahiriza amasezerano no gushakira amahoro uburasirazuba bwa Kongo, rutazihanganira ko FARDC, (ingabo z’igihugu kindi cyashyize umukono kuri ayo masezerano) yakomeza kwica abasivili mu Rwanda, ifatanyije na FDLR, bagambiriye gushora u Rwanda mu ntambara”.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 29/8/2013 ubwo itangazo rya Ministeri y’ububanyi n’amahanga ryari rimaze kujya ahagaragara, Kigali Today yabonye ibimodoka by’intambara (ibifaru) by’u Rwanda bigera kuri 20, byerekeza i Burengerazuba mu karere ka Rubavu.
Ingabo z’u Rwanda ntizirasobanura neza niba urugamba rwo kwirinda rugiye guhita rutangira.
Andi mafoto y’ibifaru by’u Rwanda byari bihagurutse i Kigali byerekeza mu majyaruguru y’uburemgerazuba



Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 28 )
Ohereza igitekerezo
|
kwihanganabigira iherezo,buriyanimana ntizatubaraho icyaha,dukwiyekwirwanaha in new legs.
Nibyo rwose nimujyeyo mubahe isomo ry’umuriro! Ntibagakinishe umuriro. Aho baduhereye ra! Nimumbwire ahubwo aho tugeze tubirukankana kugeza Kinshasa? Nizeye ko ubu bagiye kugera nka Kisangani!! Yeah kudakubita imbwa byorora imisega
twihesha agaciro turwanya abagizi banabi , ese umuryango wabibumbye ubivugaho iki?
Njyewe birambabaza cyane ubundi niba congo haricyo ikeneye yabwiye URWANDA rukakibakemurira kuneza bitaribyo ntacyo kongo yatwara urwanda ntanicyo yayishoboza kuko urwanda rufite umurinzi ukomeye ariwe YESU ushobora byose .
NATWE ABARI N’ABATEGARUGOLI B’U RWANDA TWAMAGANYE UBUSHOTORANYI BWA KONGO NIBIBA NGOMBWA TUZATERA INGABO MU BITUGU BASAZA BACU KUKO BIRAKABIJE.
Ndababwiza ukuri u Rwanda rugiye kuba nka Isirayeli pe!kuko mbona ibihugu muri bimwe duturanye byaratwigometse,aho umunyarwanda ava akagera mu mahanga ari kwamaganwa,barashaka kuvutsa ubusugire bw’igihuga cyacu,ariko barabeshyera ubusa ntabyo bazageraho,kuko u Rwanda hari icyo Imana yaruvuzeho kandi bakitege bzakibona kuko si kera rwose,bararureba kakarwita ruto kuba ruto rufite ingufu na Isirayeli nuko nayo ni ntoya ariko ntawe upfa kuyisukira,so abazungu bafite inyungu zabo bashaka kuri congo nibaduhe amahoro rwose kuko bateza intambara byamarakubayobera bagakuramo akabo karenge ariko inyungu bazitwariye,abazi kureba murashishoze murebe ikizava muri ibi bintu biri gututumba pe!kandi ni ukuri abasenga musenge mu kuri no mu Mwuka kuko tirubasiwe,so ngaho murebe mwitegereze ako ga firm abazungu bari gukina,icyo bashaka baribeshya byo ntibazapfa bakigezeho barasatira ariko siko byase uko babishaka babibona,gusa mbabajwe n’abasivire babigenderamo bazira ubusa.yewe muntu udatunganye imbere y’Imana iyeze kuko utazi umunsi n’isaha byawe ushobora gutaha utiteguye itegure rero.
IMANA IDUFASHE INTAMBARA YE KUBA RWOSE INTAMBARA IRASENYA NTI YUBAKA NARIMWE RWOSE
ni bajyeyo babakosore ako gasuzuguro kagabanuke,kabiri gatatu murugo rw’umugabo kweli.
ni bajyeyo babakosore ako gasuzuguro kagabanuke,kabiri gatatu murugo rw’umugabo kweli.
Kutica imbwa byorora imisega
Kutica imbwa byorora imisega
congo ikwiriye gukosorwa irakoruRwanda mujisho ntarusoni!Izo NTERAHAMWE zitacapwa kkonicyobahaka