Serivisi zo guhindura izina zorohejwe

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ku bufatanye n’urubuga Irembo, guhera kuri uyu wa gatanu tariki 08 Gicurasi 2020, batangije serivise yo Guhindura Izina hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi mukuru wa Irembo (ibumoso), Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo (hagati) na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu (i buryo) baherutse kumurikira abanyamakuru IremboGov 2.0 ubu bukaba ari uburyo bushya buzarushaho korohereza abaturage kubona serivisi zitangwa na Leta ku rubuga rwa Irembo batavunitse
Umuyobozi mukuru wa Irembo (ibumoso), Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (hagati) na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (i buryo) baherutse kumurikira abanyamakuru IremboGov 2.0 ubu bukaba ari uburyo bushya buzarushaho korohereza abaturage kubona serivisi zitangwa na Leta ku rubuga rwa Irembo batavunitse

Ibyo birakorwa binyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw. Iyi Serivise ikaba ari imwe mu zisabwa cyane iyi Minisiteri dore ko buri kwezi yakira abantu bari hagati ya 200 na 300 basaba iyi serivise, kandi bikaba byasabaga uyikeneye kuza ku biro bya MINALOC inshuro irenze imwe.

Gutanga Ubusabe bwo guhindura izina

Iyi serivise y’ikoranabuhanga ifasha Abanyarwanda gutangira no gutanga ubusabe bwo guhindura izina. Uyisaba azabona ibaruwa yo guhindura amazina azatangaza mu Igazeti no mu itangazamakuru. Igiciro cyo gutanga ubu busabe bwo guhindura izina ni zero (0 Frw).

Gusaba Icyemezo cyo guhindura izina

Nyuma yo gutangaza impinduka wifuza gukora ku mazina yawe mu Igazeti no mu itangazamakuru, iyi serivise y’ikoranabuhanga ifasha Abanyarwanda gusaba icyemezo cya nyuma giha uwasabye serivise uburenganzira bwo guhindura amazina mu bitabo by’irangamimerere. Igiciro cy’iyi serivisi/icyemezo ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw).

Icyo kwifashisha ikoranabuhanga muri iyi serivise bizamarira abaturage

Gutanga iyi serivise hifashishijwe urubuga Irembo, bizagabanya ikiguzi cy’ingendo mu mafaranga n’igihe abaturage bakoraga baza gusaba serivise yo guhindura izina ku biro bya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu biri i Kigali.

Urubuga rwa Irembo rworohereje abasaba Serivisi za Leta
Urubuga rwa Irembo rworohereje abasaba Serivisi za Leta

Mu nzira ebyiri gusa, usaba serivise abasha kwemererwa guhindura izina bitamusabye kuva aho ari.

Ni gute nasaba iyi serivise yo guhindura izina ku Irembo?

1. Umuturage ashobora gusaba iyi serivise akoresheje:
• Urukuta rwe bwite (Abanyarwanda gusa).
• Abahagarariye Irembo (Agents).

2. Usaba serivise atanga ibimuranga, izina yifuza, n’impamvu asaba guhindura izina.

3. Nyuma yo gutanga ubusabe, usaba serivise azajya yishyura akoresheje telephone (bill ID).

Mu ijambo rye, Minisitiri SHYAKA Anastase yavuze ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikomeye ku ihame ry’imiyoborere myiza no guha abaturage serivise zinoze kandi zihuse, kandi ikoranabuhanga ari umuyoboro ukomeye udufasha kubigeraho.

Yagize ati “Ubu nta Munyarwanda uzongera kuva hirya no hino mu turere cyangwa mu bihugu by’amahanga aje kuri MINALOC kwaka serivise yo guhinduza izina, bizajya bikorwa umuturage atavuye aho atuye.

Ndashimira cyane Irembo na MINICT twafatanyije kandi dukomeje gufatanya muri iki gikorwa cyo guteza imbere no kunoza serivise zihabwa abaturage muri MINALOC no mu Nzego z’Ibanze dukoresheje ikoranabuhanga.”

Tariki 12 Gashyantare 2020, kandi nabwo MINALOC, MINICT na Irembo batangije ku mugaragaro urubuga Irembo 2.0 ruriho serivise 22 zitangwa n’Inzego z’Ibanze. Kuva icyo gihe kugera mu mpera z’ukwezi kwa Mata abaturage bakabakaba ibihumbi 80 bakaba bari bamaze guhabwa izi serivise mu turere twose tw’igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko mu 2024 serivize zose (100%) za Leta zizaba zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, zivuye kuri 40% muri 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 45 )

Murahoneza koshaka guhinduza izina ,izina nabatirijweho nitandukanye niriri kuri I’d kd nifuza ko iriri kuri id ryahinduka rigasa niryo nabatirijweho, gutangaza mubitangaza makuru bishyura angahe? Byaba byakunze mugihe kingana gute?

Alias yanditse ku itariki ya: 25-07-2023  →  Musubize

Nibihe bitangazamakuru byemerewe kubitangaza

Ntabasigintwari yanditse ku itariki ya: 22-06-2023  →  Musubize

Ndasaba ko mwamfasha ndashaka gukuraho izina rimwe ry’Umwana, yavuze ko atarikunda none ndifuza kurikuraho hagasigara abiri murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 2-06-2023  →  Musubize

Ndasaba ko mwamfasha ndashaka gukuzaho izina rimwe ry’Umwana, yavuze ko atarikunda none ndifuza kurikuzaho hagasigara abiri murakoze!

alias yanditse ku itariki ya: 2-06-2023  →  Musubize

Mwiriwe igiciro cyo gutangaza guhindura amazina ni angahe?

IGIRANEZA Claude yanditse ku itariki ya: 1-03-2023  →  Musubize

munsobanurire murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

muraho neza,ndasobanuza;
na applyinz nzaba kwemererwa guhindura izina nkorikiza amabwiriza ndetse nibyangobwa musaba ariko mwongeye kubwira ngo nongere nohereze
1)copy ya ID
2) ACTE de naissance
3)s6 certificate

ikibazo ni "ndabyohereza mbinyujije he"
ikindi kibazo ni "iki cyangombwa cya ACTE de naissance"umunu yakibona gute,murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

turabashimira ku bwitange mugaragariza aba nyarwanda ngo boroherwe no kubona service bifuza badakoze ingendo ndende nkaba nifuzaga ko mwa nso banurira ese umuntu utara fata iranga muntu narimwe kdi akaba aba mumahanga yakoriki ?ngo abone irangamuntu uyumunsi
dufite numu nyarwanda ariko yagiye zitaratangwa mbaye mbashimiye kubwigisubizo cyanyu kiza.

Ntirenganya jean yanditse ku itariki ya: 13-07-2022  →  Musubize

Murakoze, ese iyo umuntu yamaze kwishyura 20000fw,ategereza igihe kingana gite ngo abone icye ezo cya nyuma kimwemerera guhindura amazina?

Nyiramugisha sandrine yanditse ku itariki ya: 1-07-2022  →  Musubize

Murakoze, ese iyo umuntu yamaze kwishyura 20000fw,ategereza igihe kingana gite ngo abone icye ezo cya nyuma kimwemerera guhindura amazina?

Nyiramugisha sandrine yanditse ku itariki ya: 1-07-2022  →  Musubize

Murakoze, ese iyo umuntu yamaze kwishyura 20000fw,ategereza igihe kingana gite ngo abone icye ezo cya nyuma kimwemerera guhindura amazina?

Nyiramugisha sandrine yanditse ku itariki ya: 1-07-2022  →  Musubize

Murakoze ase njye mwamfasha? Njye irangamuntu yanjye ihusanynye na diploma narahinduje hose byaranze pe knd ntaho ntigeze mbinduza? Amashuri -ntakazi nabona ,njye nkeneye ubufashya murakoze ,

Ishimwe yanditse ku itariki ya: 9-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka