Serivisi zo guhindura izina zorohejwe

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ku bufatanye n’urubuga Irembo, guhera kuri uyu wa gatanu tariki 08 Gicurasi 2020, batangije serivise yo Guhindura Izina hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi mukuru wa Irembo (ibumoso), Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo (hagati) na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu (i buryo) baherutse kumurikira abanyamakuru IremboGov 2.0 ubu bukaba ari uburyo bushya buzarushaho korohereza abaturage kubona serivisi zitangwa na Leta ku rubuga rwa Irembo batavunitse
Umuyobozi mukuru wa Irembo (ibumoso), Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (hagati) na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (i buryo) baherutse kumurikira abanyamakuru IremboGov 2.0 ubu bukaba ari uburyo bushya buzarushaho korohereza abaturage kubona serivisi zitangwa na Leta ku rubuga rwa Irembo batavunitse

Ibyo birakorwa binyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw. Iyi Serivise ikaba ari imwe mu zisabwa cyane iyi Minisiteri dore ko buri kwezi yakira abantu bari hagati ya 200 na 300 basaba iyi serivise, kandi bikaba byasabaga uyikeneye kuza ku biro bya MINALOC inshuro irenze imwe.

Gutanga Ubusabe bwo guhindura izina

Iyi serivise y’ikoranabuhanga ifasha Abanyarwanda gutangira no gutanga ubusabe bwo guhindura izina. Uyisaba azabona ibaruwa yo guhindura amazina azatangaza mu Igazeti no mu itangazamakuru. Igiciro cyo gutanga ubu busabe bwo guhindura izina ni zero (0 Frw).

Gusaba Icyemezo cyo guhindura izina

Nyuma yo gutangaza impinduka wifuza gukora ku mazina yawe mu Igazeti no mu itangazamakuru, iyi serivise y’ikoranabuhanga ifasha Abanyarwanda gusaba icyemezo cya nyuma giha uwasabye serivise uburenganzira bwo guhindura amazina mu bitabo by’irangamimerere. Igiciro cy’iyi serivisi/icyemezo ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw).

Icyo kwifashisha ikoranabuhanga muri iyi serivise bizamarira abaturage

Gutanga iyi serivise hifashishijwe urubuga Irembo, bizagabanya ikiguzi cy’ingendo mu mafaranga n’igihe abaturage bakoraga baza gusaba serivise yo guhindura izina ku biro bya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu biri i Kigali.

Urubuga rwa Irembo rworohereje abasaba Serivisi za Leta
Urubuga rwa Irembo rworohereje abasaba Serivisi za Leta

Mu nzira ebyiri gusa, usaba serivise abasha kwemererwa guhindura izina bitamusabye kuva aho ari.

Ni gute nasaba iyi serivise yo guhindura izina ku Irembo?

1. Umuturage ashobora gusaba iyi serivise akoresheje:
• Urukuta rwe bwite (Abanyarwanda gusa).
• Abahagarariye Irembo (Agents).

2. Usaba serivise atanga ibimuranga, izina yifuza, n’impamvu asaba guhindura izina.

3. Nyuma yo gutanga ubusabe, usaba serivise azajya yishyura akoresheje telephone (bill ID).

Mu ijambo rye, Minisitiri SHYAKA Anastase yavuze ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikomeye ku ihame ry’imiyoborere myiza no guha abaturage serivise zinoze kandi zihuse, kandi ikoranabuhanga ari umuyoboro ukomeye udufasha kubigeraho.

Yagize ati “Ubu nta Munyarwanda uzongera kuva hirya no hino mu turere cyangwa mu bihugu by’amahanga aje kuri MINALOC kwaka serivise yo guhinduza izina, bizajya bikorwa umuturage atavuye aho atuye.

Ndashimira cyane Irembo na MINICT twafatanyije kandi dukomeje gufatanya muri iki gikorwa cyo guteza imbere no kunoza serivise zihabwa abaturage muri MINALOC no mu Nzego z’Ibanze dukoresheje ikoranabuhanga.”

Tariki 12 Gashyantare 2020, kandi nabwo MINALOC, MINICT na Irembo batangije ku mugaragaro urubuga Irembo 2.0 ruriho serivise 22 zitangwa n’Inzego z’Ibanze. Kuva icyo gihe kugera mu mpera z’ukwezi kwa Mata abaturage bakabakaba ibihumbi 80 bakaba bari bamaze guhabwa izi serivise mu turere twose tw’igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko mu 2024 serivize zose (100%) za Leta zizaba zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, zivuye kuri 40% muri 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 45 )

Nyeho nagize ikibazo cyuko diplome yanjye ihusannye nizina ryasohotse kwirangamuntu .narakosoje byaranze ntaho ntageze ’minslock’irembo,ndibaza icyo nakora bikanshobera ’amashuri yarasubitse, ntakazi nabona kubera ikikibazo , dukeneye ubundi bufashya bwanyu murakoze.

Ishimwe yanditse ku itariki ya: 9-02-2022  →  Musubize

Murakoze ase njye mwamfasha? Njye irangamuntu yanjye ihusanynye na diploma narahinduje hose byaranze pe knd ntaho ntigeze mbinduza? Amashuri -ntakazi nabona ,njye nkeneye ubufashya murakoze ,nitwa Dominique manishimwe

Ishimwe yanditse ku itariki ya: 9-02-2022  →  Musubize

Ubuyobozi budusaba ibyangombwa bigoye kubibona nkirangamuntu zakera zababyeyi zabura ugasanga ntibadukosoreye kd tuba dukeneye gukomeza amasomo nange byambayeho nubu ntibirakunda nubu sindakomeza amasomo mutuvuganire kbx

Iradukunda sept yanditse ku itariki ya: 7-02-2022  →  Musubize

Nitwa kanyeshyumba Libert nasabe uburenganzira bwo guhinduza amazina ndabyemererwa. Nishyura icyemezo cya burundu gitanga uburenganzira bwo guhinduza izina. Arko ntago ndabona icyo kemezo. Nishyuye 20,000rwf kwitariki 27/12/2021. Nimumfashe kuba nabona icyo cyemezo mbashe gukomeza amasomo.

KANYESHUMBA Libert yanditse ku itariki ya: 25-01-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza, ikosoza ry’amazina ari ku ndangamuntu riragorana abantu bakwiye koroherezwa bikajya nibura birangirira ku rwego rw’akarere kuko usanga abantu bazuragira bakamara imyaka n’imyaniko ibyangombwa byabo bitarakosorwa. Mudufashe rwose kuko hari amahirwe menshi tubura nko kwiga muri kaminuza bitewe no kuba dufite ibyangombwa birimo amakosa akenshi wajya no gukosoza bakagutuma ibyangombwa utaribubone nka ID za kera z’ababyeyi.

Habumuremyi Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 24-01-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza amazina yanjye ni Mushimiyumana consolatrice nkaba mfite ikibazo cyuko izina riri kundangamuntu ari mushimiyimana ryonyine nkaba nashakaga kongeraho consolatrice. Bansabyeko nashaka amanota ya P6 gusa nayo nagize ikibazo cyuko nayo ariho izina rimwe mumfashije mwambwira icyo nakora

Mushimiyimana yanditse ku itariki ya: 30-11-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza, Ndi umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye (S6) muri G.S Marie Merci Kibeho. nasabaga ko mwamfasha nkahindura amazina yange ku ndangamuntu hariho AKIMANA Gisele atandukanye nayo kuri results sleep hariho AKIMANA UWINEZA Gisele mumfashe mumbwire uko nabihuza. Nashakaga ko diplome yazasohoka amazina yarahujwe.

MURAKOZE

AKIMANA UWINEZA GISELE yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize

Ndi umunyeshuri muri Iprc musanze niga muwa1 nabasabaga ko mwamfasha mukampindurira amazina Ari ku ndangamuntu agahura nari kuri diplome kugira ngo mbashe kubona bursary nkuko bikwiye maze umwaka worse ntabona bursary mumfashe ibishoboka cyangwa muhe mwapfasha guhindura amazina Ari kuri results ya p6 ahure nari kuri diplome kugira ngo indangamuntu nayo izakosoke ihuye na Diplome na p6 murakoze

Djuwelian um-sarama yanditse ku itariki ya: 31-10-2021  →  Musubize

Ndi umunyeshuri muri Iprc musanze niga muwa1 nabasabaga ko mwamfasha mukampindurira amazina Ari ku ndangamuntu agahura nari kuri diplome kugira ngo mbashe kubona bursary nkuko bikwiye maze umwaka worse ntabona bursary mumfashe ibishoboka cyangwa muhe mwapfasha guhindura amazina Ari kuri results ya p6 ahure nari kuri diplome kugira ngo indangamuntu nayo izakosoke ihuye na Diplome na p6 murakoze

Djuwelian um-sarama yanditse ku itariki ya: 31-10-2021  →  Musubize

Ndi umunyeshuri muri Iprc musanze niga muwa1 nabasabaga ko mwamfasha mukampindurira amazina Ari ku ndangamuntu agahura nari kuri diplome kugira ngo mbashe kubona bursary nkuko bikwiye maze umwaka worse ntabona bursary mumfashe ibishoboka cyangwa muhe mwapfasha guhindura amazina Ari kuri results ya p6 ahure nari kuri diplome kugira ngo indangamuntu nayo izakosoke ihuye na Diplome na p6 murakoze

Djuwelian um-sarama yanditse ku itariki ya: 31-10-2021  →  Musubize

Mwiriwenez nasabaga komwanfasha nkahindura amazina yange kundangamunt atandukanye nayo kuri results sleep mumfashe mumbwire uko na bihuza murakoz

Niyonsaba yanditse ku itariki ya: 24-10-2021  →  Musubize

Mwiriwe ko mfite imyaka myinshi kuri ID ndetse nizina rokosamye gusa mwanyemereyw gukosora izina gusa imyaka nkaguma iri kuri ID kd harenzeho imyaka 5 yose ndabasaba mumpindurira ni myaka ndabasabye . Murakoze.

Esther yanditse ku itariki ya: 16-10-2021  →  Musubize

Nkeneye kumenya uburyo amanota ya primary yahura na diprome murakoze

Mujawayezu christine yanditse ku itariki ya: 17-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka