Serivisi zo guhindura izina zorohejwe

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ku bufatanye n’urubuga Irembo, guhera kuri uyu wa gatanu tariki 08 Gicurasi 2020, batangije serivise yo Guhindura Izina hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi mukuru wa Irembo (ibumoso), Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo (hagati) na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu (i buryo) baherutse kumurikira abanyamakuru IremboGov 2.0 ubu bukaba ari uburyo bushya buzarushaho korohereza abaturage kubona serivisi zitangwa na Leta ku rubuga rwa Irembo batavunitse
Umuyobozi mukuru wa Irembo (ibumoso), Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (hagati) na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (i buryo) baherutse kumurikira abanyamakuru IremboGov 2.0 ubu bukaba ari uburyo bushya buzarushaho korohereza abaturage kubona serivisi zitangwa na Leta ku rubuga rwa Irembo batavunitse

Ibyo birakorwa binyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw. Iyi Serivise ikaba ari imwe mu zisabwa cyane iyi Minisiteri dore ko buri kwezi yakira abantu bari hagati ya 200 na 300 basaba iyi serivise, kandi bikaba byasabaga uyikeneye kuza ku biro bya MINALOC inshuro irenze imwe.

Gutanga Ubusabe bwo guhindura izina

Iyi serivise y’ikoranabuhanga ifasha Abanyarwanda gutangira no gutanga ubusabe bwo guhindura izina. Uyisaba azabona ibaruwa yo guhindura amazina azatangaza mu Igazeti no mu itangazamakuru. Igiciro cyo gutanga ubu busabe bwo guhindura izina ni zero (0 Frw).

Gusaba Icyemezo cyo guhindura izina

Nyuma yo gutangaza impinduka wifuza gukora ku mazina yawe mu Igazeti no mu itangazamakuru, iyi serivise y’ikoranabuhanga ifasha Abanyarwanda gusaba icyemezo cya nyuma giha uwasabye serivise uburenganzira bwo guhindura amazina mu bitabo by’irangamimerere. Igiciro cy’iyi serivisi/icyemezo ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw).

Icyo kwifashisha ikoranabuhanga muri iyi serivise bizamarira abaturage

Gutanga iyi serivise hifashishijwe urubuga Irembo, bizagabanya ikiguzi cy’ingendo mu mafaranga n’igihe abaturage bakoraga baza gusaba serivise yo guhindura izina ku biro bya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu biri i Kigali.

Urubuga rwa Irembo rworohereje abasaba Serivisi za Leta
Urubuga rwa Irembo rworohereje abasaba Serivisi za Leta

Mu nzira ebyiri gusa, usaba serivise abasha kwemererwa guhindura izina bitamusabye kuva aho ari.

Ni gute nasaba iyi serivise yo guhindura izina ku Irembo?

1. Umuturage ashobora gusaba iyi serivise akoresheje:
• Urukuta rwe bwite (Abanyarwanda gusa).
• Abahagarariye Irembo (Agents).

2. Usaba serivise atanga ibimuranga, izina yifuza, n’impamvu asaba guhindura izina.

3. Nyuma yo gutanga ubusabe, usaba serivise azajya yishyura akoresheje telephone (bill ID).

Mu ijambo rye, Minisitiri SHYAKA Anastase yavuze ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikomeye ku ihame ry’imiyoborere myiza no guha abaturage serivise zinoze kandi zihuse, kandi ikoranabuhanga ari umuyoboro ukomeye udufasha kubigeraho.

Yagize ati “Ubu nta Munyarwanda uzongera kuva hirya no hino mu turere cyangwa mu bihugu by’amahanga aje kuri MINALOC kwaka serivise yo guhinduza izina, bizajya bikorwa umuturage atavuye aho atuye.

Ndashimira cyane Irembo na MINICT twafatanyije kandi dukomeje gufatanya muri iki gikorwa cyo guteza imbere no kunoza serivise zihabwa abaturage muri MINALOC no mu Nzego z’Ibanze dukoresheje ikoranabuhanga.”

Tariki 12 Gashyantare 2020, kandi nabwo MINALOC, MINICT na Irembo batangije ku mugaragaro urubuga Irembo 2.0 ruriho serivise 22 zitangwa n’Inzego z’Ibanze. Kuva icyo gihe kugera mu mpera z’ukwezi kwa Mata abaturage bakabakaba ibihumbi 80 bakaba bari bamaze guhabwa izi serivise mu turere twose tw’igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko mu 2024 serivize zose (100%) za Leta zizaba zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, zivuye kuri 40% muri 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 45 )

Twasabaga ko mwadusobanurira neza uko service yo guhindura izina ikorwa.urugero tukamenya NGO iyo umaze kubona uburenganzira bwo guhindura izina ubitangaza mw’ igazeti no mu bitangazamakuru incuro zingahe? Ese n’ibihe bitangazamakuru ugomba gutangazamo? Ese iyo umaze kubona icyangombwa cya burundu nabwo ningombwa kubitangaza mw’ igazeti no mubitangazamakuru? Ese icyangombwa cya burundu kikwemerera guhindura izina nicyo ukoresha usaba ko n’irangamuntu ikosorwa hakandikwaho izina wemerewe? Ese wanacyifashisha uhinduza n’ibindi byangombwa nka diplome..? Mudufashe mutubwire biracyaduteye urujijo

Alias yanditse ku itariki ya: 14-07-2021  →  Musubize

Yego nibadusobanurire urujijo ruracyahari pe

Obed yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza pfite ikibazo njyewe nasabye uburenganzira bwoguhindura amazi ndacyibona njya mukinyamakuru ndetse ntaga namatangazo kuri radio maze tsubira muri minaloca nkuko bisabawa nda depoza bampa icyumweru none hashize ukwezi murakoze. Name:Nyiravara Nancyme

Nyiravara Nancyme yanditse ku itariki ya: 26-06-2021  →  Musubize

Ese umuntu atarize yagera igihe cyogufata id;agasanga amazina arikundangamuntu baribeshye guhinduza amazina byamworohera?

DUSABIMANA yanditse ku itariki ya: 21-12-2020  →  Musubize

Nabazaga niba service yo gutanga icyemezo cyo guhindura amazina Ari ihumbi20000 noneho icyemezo cyo kongererwaho izina usanzwe witwa ni ngahe (kugirango amazina yo mwishuri ahure nirangamuntu

Utezurundi Michael yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Nabazaga niba service yo gutanga icyemezo cyo guhindura amazina Ari ihumbi20000 noneho icyemezo cyo kongererwaho izina usanzwe witwa ni ngahe (kugirango amazina yo mwishuri ahure nirangamuntu

Utezurundi Michael yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Nabazaga nk’umuntu uri hanze y’igihugu ark akaba afite ubwenegihugu bw’urwanda niba haricyo mwamufasha kandi adahari mubigendanye no guhindura amazina?

Murakoze !!!!

Ntirenganya jean d’amoue yanditse ku itariki ya: 22-10-2020  →  Musubize

Murakoze turabashimiye ko harabatse ubufasha bakeneye kwa aplaying kaminuza kandi zigiye gufungura vubaha ntakuntu mwabafasha vuba kugirango batazasigara batagiye kwiga? Turasabako mwajyamufasha nabashaka gukosoza imyaka kugirango bahuze niyobigiyeho murakoze

Divine yanditse ku itariki ya: 8-10-2020  →  Musubize

Ni ikibazi. kobadusaba kubitangaza mwigazeti ya Leta, kuri Radio nomugitangazamakuru, mwafashije konasiragiye bikamvanga buriya kubitangaza mwigazeti ya Leta umuntu ubwo akoriki konamaze kubona icyemezo cyuburenganzira bwoguhinduza izina, mufashe muraba munkoreye?

Cyubahiro François yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

Mbanje kubashimira kuriyo service mwatworohereje yoguhindura izina.nkaba nabasabaga ngo mudusobanurire nibindi byangombwa ukobizajya bihindurwa nka: diplome,ubwishingizi bwo kwivuza,nokongera gukora registration kubiga muri kaminuza. Murakoze

Aimee harerumuremyi yanditse ku itariki ya: 28-05-2020  →  Musubize

Mwamutse nanjye ndunga mubyo abandi bavuze haruguru ,Rwose mudufashe iryo hindurwa ryamazina ari kundangamuntu bige bijyana nibindi byangombwa umuntu aba atunze ,Nka Diplomes ,Drivind licence nibindi byingenzi . kandi
Nasabaga ko mwatwemerera tukajya tubasha guhindura aho indanagamuntu zafatiwe nkubu benshi twagiye tuzifatira aho twigaga kandi byukuri aho hantu hakaba ari kure kandi umuntu atazongera nokuhasubira bitewe nuko ari kure cyangwase utanahazi neza usibye kuba warahigaga gusa bikanatuma hari services zimwe nazimwe ziwanyu utabasha kubona kuko atariho wafatiye indangamuntu Ex: NKO Kwambukiranya imipaka iraho uvuka nibindi ..........MURAKOZE

Tuyizere Vianney yanditse ku itariki ya: 10-05-2020  →  Musubize

Hanyuma se komutavuze kubashaka kogera amazina kubyangobwa byabo?bo bazabigenza gute?

Alias yanditse ku itariki ya: 9-05-2020  →  Musubize

MUza hindure na mazina YUmudugundu wa Kanywiriri , umurenge wa Muhazi Murakoze .

Ntiganzwa sekibibi Appolinaire yanditse ku itariki ya: 9-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka