RMC na RURA baraburira abanyamakuru barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Mu byumweru bibiri bishize, hafunzwe abanyamakuru batandatu bazira kurenga ku mabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rya Coronavirus.

Abanyamakuru barasabwa kutanyuranya n'amabwiriza yo gukumira COVID-19
Abanyamakuru barasabwa kutanyuranya n’amabwiriza yo gukumira COVID-19

Nk’uko bitangazwa n’inzego zishinzwe kugenzura iyubahizwa ry’amategeko, harimo na Polisi y’Igihugu, abo banyamakuru bakoresheje nabi amakarita y’akazi.

Mu banyamakuru bafunzwe harimo abakora mu binyamakuru hano mu Rwanda, hakabamo n’abikorera ku giti cyabo, cyane cyane abakora itangazamukurubabinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube.

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC) hamwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), zaburiye abanyamakuru bishora mu bikorwa bituma bica amategeko cyangwa amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Mu itangazo ryasohotse ku wa mbere w’iki cyumweru, RMC yaburiye abanyamakuru bajya mu bikorwa bituma barenga ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus.

Iryo tangazo rigira riti “Ku bijyanye n’abanyamakuru bafunzwe mu gihe cyashyizweho cyo kuguma mu rugo kubera coronavirus, RMC yarakurikiranye isanga nta n’umwe wafunzwe yari ari muri gahunda zijyanye n’umwuga,”

Bakurikiranyweho kuba bararenze ku mabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19”.

Gusa yongeyeho ko icyo kibazo kirimo kuganirwaho n’inzego bireba.

RMC yibukije ko abanyamakuru bafunzwe ubu badatandukanye n’abandi bafunzwe, bakaba batemerewe gusurwa kubera gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kurwanya Coronavirus.

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, rwasabye abaturage kujya bashishoza, igihe umuntu aje abasaba ibintu runaka abasezeranya amafaranga cyangwa ibindi, bakabanza kumenya niba afite uburenganzira bwo gukora uwo mwuga.

RMC kandi inasaba ibinyamakuru bikorera kuri youtube kujya bibanza bikabona uburenganzira bwo gukora uwo mwuga.

Itangazo ryashyizweho umukono na Cleophas Barore, Umuyobozi wa RMC, riburira abantu kujya birinda abanyamakuru bakorera kuri za interineti batari abanyamwuga.

RURA yo isaba ibinyamakuru bikorera kuri interineti kujya byiyandikisha bigasaba uburenganzira bwo gukora uwo mwuga nk’abanyamakuru, butangwa na RMC, naho abanyuranya na byo bakaba badafatwa nk’abanyamakuru bemewe, ari na yo mpamvu itegeko ribahana.

Kuri icyo kibazo, CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, yavuze ko abantu bose, n’abanyamakuru barimo, babisabwe n’itegeko, bagomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Guverinoma mu rwego rwo gukumira COVID-19.

CP Kabera yagize ati “Nta muntu uri hejuru y’amategeko, uwo ari we wese uzafatwa yarenze ku mabwiriza yo kuguma mu rugo azafungwa”.

CP Kabera yongeraho ko abanyamakuru badatandukanye n’abandi bantu.

Polisi ivuga ko hari abanyamakuru bagiye bafatwa bakoresha amakarita y’akazi mu buryo butari bwo, bakajya mu bikorwa bituma barenga ku mubwiriza yo kuguma mu rugo, ndetse bagakoresha n’imodoka zabo batwara abagenzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka