RIB yafashe umunyamakuru ukekwaho uburiganya

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ku cyumweru tariki 12 Mata 2020, rwafashe uwitwa Nsengimana Theoneste ufite televiziyo ikorera kuri murandasi (Online TV), wafashwe ashaka gufata abaturage amajwi n’amashusho agamije kuyakoresha mu nyungu ze bwite.

Uwo mugabo yafashwe yahuje abaturage abizeza kubaha amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000frw) kuri buri muntu, maze akabafata amajwi n’amashusho babeshya ko babonye inkunga y’ibiryo byatanzwe n’umuterankunga uba mu mahanga agamije gusabisha iyo nkuru inkunga mu nyungu ze bwite.

RIB ivuga ko ibyo uyu mugabo yakoze bigize icyaha cy’uburiganya, gihanwa n’amategeko mu Rwanda, kandi bikaba binyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe iperereza rikomeje.

RIB kandi itangaza ko itazihanganira uwo ari we wese ushaka gukoresha abaturage bagizweho ingaruka na gahunda ya #GumaMuRugo, muri ibi bihe, agamije inyungu ze bwite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka