RIB yerekanye abakobwa berekanye ubwambure ku mbuga nkoranyambaga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko kwerekana ubwambure kuri murandasi (internet) wamamaza imikoreshereze y’ibitsina ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Abakobwa bane bakurikiranyweho gutangaza mu ikoranabuhanga amashusho y'urukozasoni yerekeranye n'imikoreshereze y'ibitsina, ndetse n'ibiyobyabwenge
Abakobwa bane bakurikiranyweho gutangaza mu ikoranabuhanga amashusho y’urukozasoni yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, ndetse n’ibiyobyabwenge

RIB yerekanye abakobwa bane bafashwe amashusho bambaye ubusa, ikavuga ko mu gihe inkiko zabahamya ibyaha bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri.

Bakurikiranyweho gutangaza mu ikoranabuhanga amashusho y’urukozasoni yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, ndetse n’ibiyobyabwenge.

Umwe mu bafashwe, avuga ko yari kumwe n’inshuti ye y’umukobwa bajya gusura umuhungu, abasaba ko basohokana ku kabari kitwa Pili Pili.

Avuga ko bagezeyo abasaba kwerekana ubwambure bwabo ku rubuga rwa ‘instagram’, ariko ko yari yaguze inzoga barabanza baranywa.

Ati “Tumaze gusinda twatangiye kwiyerekana twambaye ubusa, ntabwo nari nzi ko mu Rwanda bitemewe, ntabwo byari ibyo kuryamana na we, ahubwo byari ukwambara ubusa gusa, bwarakeye numva nkozwe n’ikimwaro, ndasaba imbabazi umuryango Nyarwanda ko nawukojeje isoni”.

Umuvugizi w’agateganyo wa RIB, Dominique Bahorera, avuga ko abakobwa bafashwe n’umugabo ucuruza amashusho y’urukozasoni ubanza guha abantu ibiyobyabwenge kugira ngo biyerekane bambaye ubusa.

Umuvugizi w'agateganyo wa RIB, Dominique Bahorera
Umuvugizi w’agateganyo wa RIB, Dominique Bahorera

Ati “Icyo aba agamije ni uko abantu iyo bamaze kureba amashusho y’umukobwa wambaye ubusa bahindukira bakamubwira ko bumva bashaka kuryamana na we, icyo gikorwa kiganisha ku icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, kandi harimo no kwangiza umuco Nyarwanda”.

Umuvugizi wa RIB avuga ko abaririmbyi bamenyereye kuririmba bambaye ubusa, amashusho yabo na yo nagaragara ku mbuga nkoranyambaga bazabihanirwa.

Ingingo ya 38 y’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga, ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu, ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 30 )

turasaba RIB ko yakora ubushishozi ku ndirimbo clip video zirimo zisohoka zuzuyemo amagambo akoza isoni umuryango nyarwanda. Murakoze

CAST yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Bajye no mubahanzi rwose Bari kuririmba indirimbo zitubahisha umuco pepepe,
Ngo ubushyuhe,igare,micro...
Urubyiruko rwarararutse pe

Philbert yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Baradutwikiye kbs

Elisa yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Nubwo dushima ko Technology irimo gutuma isi itera imbere cyane,iyo Technology ahubwo irimo gutebutsa imperuka.Ndatanga ingero 2 gusa:Technology irimo guteza imbere Ubusambanyi.Urugero,ubu hagezweho Robots z’ingore,ugenda mukaryamana,cyangwa mugasezerana nk’umugore n’umugabo.Icya kabiri,Technology irimo gutuma ibihugu birimo gukora Intwaro ziteye ubwoba,zitabagaho mbere.Urugero,ejobundi Uburusiya bwakoze intwaro yitwa RS-28 Sarmat,imwe yonyine ishobora gusenya igihugu kingana na France mu masegonda make.Nkuko abahanga benshi bavuga,ibi nta handi bijyana uretse ku Mperuka y’isi nkuko PUTIN yabwiye Parliament le 15/01/2020.

gisagara yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka