RIB yerekanye abakobwa berekanye ubwambure ku mbuga nkoranyambaga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko kwerekana ubwambure kuri murandasi (internet) wamamaza imikoreshereze y’ibitsina ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Abakobwa bane bakurikiranyweho gutangaza mu ikoranabuhanga amashusho y'urukozasoni yerekeranye n'imikoreshereze y'ibitsina, ndetse n'ibiyobyabwenge
Abakobwa bane bakurikiranyweho gutangaza mu ikoranabuhanga amashusho y’urukozasoni yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, ndetse n’ibiyobyabwenge

RIB yerekanye abakobwa bane bafashwe amashusho bambaye ubusa, ikavuga ko mu gihe inkiko zabahamya ibyaha bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri.

Bakurikiranyweho gutangaza mu ikoranabuhanga amashusho y’urukozasoni yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, ndetse n’ibiyobyabwenge.

Umwe mu bafashwe, avuga ko yari kumwe n’inshuti ye y’umukobwa bajya gusura umuhungu, abasaba ko basohokana ku kabari kitwa Pili Pili.

Avuga ko bagezeyo abasaba kwerekana ubwambure bwabo ku rubuga rwa ‘instagram’, ariko ko yari yaguze inzoga barabanza baranywa.

Ati “Tumaze gusinda twatangiye kwiyerekana twambaye ubusa, ntabwo nari nzi ko mu Rwanda bitemewe, ntabwo byari ibyo kuryamana na we, ahubwo byari ukwambara ubusa gusa, bwarakeye numva nkozwe n’ikimwaro, ndasaba imbabazi umuryango Nyarwanda ko nawukojeje isoni”.

Umuvugizi w’agateganyo wa RIB, Dominique Bahorera, avuga ko abakobwa bafashwe n’umugabo ucuruza amashusho y’urukozasoni ubanza guha abantu ibiyobyabwenge kugira ngo biyerekane bambaye ubusa.

Umuvugizi w'agateganyo wa RIB, Dominique Bahorera
Umuvugizi w’agateganyo wa RIB, Dominique Bahorera

Ati “Icyo aba agamije ni uko abantu iyo bamaze kureba amashusho y’umukobwa wambaye ubusa bahindukira bakamubwira ko bumva bashaka kuryamana na we, icyo gikorwa kiganisha ku icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, kandi harimo no kwangiza umuco Nyarwanda”.

Umuvugizi wa RIB avuga ko abaririmbyi bamenyereye kuririmba bambaye ubusa, amashusho yabo na yo nagaragara ku mbuga nkoranyambaga bazabihanirwa.

Ingingo ya 38 y’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga, ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu, ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 30 )

Ahaa!!,none se ko isi ishaje,ni uko nyine. Ariko bari bu Rwanda nimusigeho gukora ayo mahano. mureke dusigasire igihugu Imana yaduhaye ntakibi kiyirimo,ubwo Yesu azagaruka natwe tuzahembwe, tube mubuzima bwiza butagira iherezo. namwe mwababarirwa

Felicien Jesus NIYONZIMA yanditse ku itariki ya: 18-06-2022  →  Musubize

mbega abari burwanda? namwe mutangiye guterimana agahinda benakokagen?
ndabagaye gus nkabagira ninama
nimuve muribyo kuko ibyo bijyana gihenomu!
knd nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mugihugu
ark
nimwanga mukagom
inkota yuwiteka izabarya.!

Tuyambaze clest yanditse ku itariki ya: 29-09-2020  →  Musubize

mwibarenganya kuko babikorera muguhugu giite ministeri ifite umuco mu inshingano zabo,ifite inteko y’ururimi n’umuco..ministeri y’umuryango.hari abamaze igihe bahembwa amafaranga y’igihugu batigeze bita kunshingano zabo nguwo umusaruro w’icyo bahemberwa mwirenganya abana niko barezwe.

cyurinyana yanditse ku itariki ya: 3-08-2020  →  Musubize

Ngembona.abakobwa nabahungu bagahanrwe kimwe kuko nabo bagirubwenge4 Bose abarusha ubwenge.bakambara ubusa nindanini zabananiye ukumvango umukobwa yafashwe kungufu nibagabanye kuryibyubunu bitabire akazi natwe namaboko dukoresha kandi nabo barayafite uziyo bavugango baradukuriybinyo twayabima ngotwabafashe kungufuahhhh

West yanditse ku itariki ya: 2-08-2020  →  Musubize

Ndashimira Reta gose kuko birakabije baba Bari kwangiriza abana Kandi arirwo Rwanda rwejo hazaza, ndahanura uruvyiruko kutiyambika ubusa kuko Yesu Christo yambaye ubusa kumusaraba kugira tutambara ubusa ukundi

Arsene Ndikumana yanditse ku itariki ya: 2-08-2020  →  Musubize

Nibyiza uwo mugabo ugomba guhanwa bikabera abandi isomo

Kagame patrick yanditse ku itariki ya: 2-08-2020  →  Musubize

Ko numva ngo utubari turafunze se? ako kitwa pili pili ko nta covid19 yahagera!

Tom yanditse ku itariki ya: 2-08-2020  →  Musubize

Bajye babafata kbs babahane babajyane mubigo ngorora muco kuko ntibikwiye ku bari B’U Rwanda.

Jeannette yanditse ku itariki ya: 1-08-2020  →  Musubize

Nubwo bibabaje kureba urubyuriko rwejo rukiri muri image nkiyi, nkaba nanone nshimira Rib uburyo ikurikirana amanyanga nkaya ndetse nabandi bagifite ingenga bitekerezo inkibi babitinya.

Sam yanditse ku itariki ya: 1-08-2020  →  Musubize

Bajyebabahanaka kbx ntabwo bikwiye abari bu rwanda

Emmy yanditse ku itariki ya: 1-08-2020  →  Musubize

ko muhisha amasura yaho kandi muvuga ko mwaberekanye?

Tuyisenge emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-08-2020  →  Musubize

Ubwo x murinda kuvuga mutyo kontarumva uwafunze Emma cloudine nibishegu birwamo?

Daniel hakizagusenga yanditse ku itariki ya: 1-08-2020  →  Musubize

Emma Claudine se wigeze ubona yambara ubusa kumbuga nkoranyambaga

Alias yanditse ku itariki ya: 1-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka