RIB yerekanye abakobwa berekanye ubwambure ku mbuga nkoranyambaga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko kwerekana ubwambure kuri murandasi (internet) wamamaza imikoreshereze y’ibitsina ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Abakobwa bane bakurikiranyweho gutangaza mu ikoranabuhanga amashusho y'urukozasoni yerekeranye n'imikoreshereze y'ibitsina, ndetse n'ibiyobyabwenge
Abakobwa bane bakurikiranyweho gutangaza mu ikoranabuhanga amashusho y’urukozasoni yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, ndetse n’ibiyobyabwenge

RIB yerekanye abakobwa bane bafashwe amashusho bambaye ubusa, ikavuga ko mu gihe inkiko zabahamya ibyaha bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri.

Bakurikiranyweho gutangaza mu ikoranabuhanga amashusho y’urukozasoni yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, ndetse n’ibiyobyabwenge.

Umwe mu bafashwe, avuga ko yari kumwe n’inshuti ye y’umukobwa bajya gusura umuhungu, abasaba ko basohokana ku kabari kitwa Pili Pili.

Avuga ko bagezeyo abasaba kwerekana ubwambure bwabo ku rubuga rwa ‘instagram’, ariko ko yari yaguze inzoga barabanza baranywa.

Ati “Tumaze gusinda twatangiye kwiyerekana twambaye ubusa, ntabwo nari nzi ko mu Rwanda bitemewe, ntabwo byari ibyo kuryamana na we, ahubwo byari ukwambara ubusa gusa, bwarakeye numva nkozwe n’ikimwaro, ndasaba imbabazi umuryango Nyarwanda ko nawukojeje isoni”.

Umuvugizi w’agateganyo wa RIB, Dominique Bahorera, avuga ko abakobwa bafashwe n’umugabo ucuruza amashusho y’urukozasoni ubanza guha abantu ibiyobyabwenge kugira ngo biyerekane bambaye ubusa.

Umuvugizi w'agateganyo wa RIB, Dominique Bahorera
Umuvugizi w’agateganyo wa RIB, Dominique Bahorera

Ati “Icyo aba agamije ni uko abantu iyo bamaze kureba amashusho y’umukobwa wambaye ubusa bahindukira bakamubwira ko bumva bashaka kuryamana na we, icyo gikorwa kiganisha ku icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, kandi harimo no kwangiza umuco Nyarwanda”.

Umuvugizi wa RIB avuga ko abaririmbyi bamenyereye kuririmba bambaye ubusa, amashusho yabo na yo nagaragara ku mbuga nkoranyambaga bazabihanirwa.

Ingingo ya 38 y’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga, ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu, ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 30 )

Nange harabomfitiye amakuru babikora rwose mudufashije byacika ibibintu kuko urubyiruko rugenzi rwacu ruri kubyangirikiramo

Mugisha justice yanditse ku itariki ya: 1-08-2020  →  Musubize

Turashimira RIB mukazi kayo bakora neza .
Hanyuma badufashe bahashye, urubyiruko
Harimo na bariya basore bambara ipantaro
Bakaziregeza. Kd bambaye Ni mikandara
Nabakobwa nabanyina batikwiza imyambaro
Bafatirane. Kbx byarakomeye

Alias yanditse ku itariki ya: 3-08-2020  →  Musubize

Mwiriwe neza ,, Ni nasabaga ko, nawa muhanzi witwa Sunny atazasigara mubakurikirabwa na RIB kuko we yakoze ibikojeje isoni binagayitse bamukurikirane nawe rwose , murebe amashusho yindirimbo ye yise "Rihana".Murakoze

Karenzi Richard yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Ibyo RIB yakoze nge ndabishima kuko byatuma Facebook account zacu zihumeka zikagira umucyo

Placide yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Ibyo RIB yakoze nge ndabishima kuko byatuma Facebook account zacu zihumeka zikagira umucyo

Placide yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Birakwiye ko RIB icogoza umurindi ibikorwa by’urukozasoni harimo n’indirimbo video z’abahanzi bamamaza ubusambanyi mu mashusho y’indirimbo zabo. Zimaze kuba myinshi cyane, zirimo kwangiza urubyiruko rwacu.

Musanayire yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Ntimugashyigikire amafuti ariko nonese ko bamagana uwerekana amashusho ndetse namafoto yurukozasoni.niba wumva utemeranya numuco nyarwanda .uzasabe uburenganzira ujye aho bemera ubwo busa ushaka kwerekana.ugomba kubahiriza indangagaciro zumuco nyarwanda wabyanga wabyemera .kuko ntitwatuma udusebya kirazira

alias yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Mushyireho tag ya instagram zabo tuba following

WG yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Aribishoboka bagahanwa byabera abandi urugero ariko ikibazo ubu barahanwa ? Ese bwo igihano bahabwa cyatuma nabandi babireka? Gusa icyo nemeza nuko igihano bahabwa gikomeye cyatuma nabandi batabijyamo.

Agnes yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Abo bakobwa bahanwe bikakaye

Elias yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Mubyukuri navugako Rib yaziye igihe navugako umuco nyarwanda warutangiye gukendera ark igihe cyarikigeze NGO dutangire tuwusigasire

Musisi yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Umva njye ibyo itegeko rivuga nibyo.Ariko sinumva ukuntu abahanzi babazwa ibijyanye ni bihangano byabo mugihe amashosho aba agomba kujya kuri net.ubwo byaba Ari ukuvogera uburenganzira bwabantu.wenda nibyo bashakaga kuya postinga.uretseko bagomba gusaba imbabazi ngo bagabanyirizwe ibihano ariko kurijye ndumva ntakosa bakoze kuko udashaka kureba ayomafoto ntazayafungure kuko net isaba kuyifungura.mbese igicuruzwa kigira uruhare mukwishyira kwisoko niba aribyo ntibazongere guhamiriza bambaye kuriya Bambara kuko uwabaswe nimibonano we ntiyabura kwifuza.bityo iryo tegeko risubirwemo.nonese indaya kozitemewe ntizikora Kandi mwisoko ugura icyo ushaka.none bishakiraga abakiriya ngo nibafungwe ? wasanga Kandi baribagiyekuburara babonye ubagurirakamwe none barabizize.

Bobo yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Birarenze uziko abenshi muraba babeshya ko baguha umukobwa bakagusaba amafaranga ngo baguhuze nuwo mukorana imibonano kumbe bagiye kukurya amafaranga yawe uba wohereje kuri nimero ya mobile money baguha.kuri nimero 0781985018 uyu yiba benshi.

Johnson yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka