Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ibi bikaba ari ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Ni inama benshi bategereje kumva imyanzuro iyifatirwamo cyane cyane ku bijyanye no kumenya niba Umujyi wa Kigali n’Uturere umunani tumaze ibyumweru bibiri muri Guma mu Rugo dukomorerwa cyangwa niba twongererwaho indi minsi.
Ni mu gihe kandi utundi turere na two tumaze igihe turi muri gahunda ya Guma mu Karere, ariko hakaba hari imwe mu mirenge yo muri utwo turere iherutse gushyirwa muri Guma mu Rugo bitewe n’ubwandu bwa COVID-19 bwarimo bwiyongera cyane muri iyo mirenge.
Kureba imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, kanda HANO
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwose nanjye numva bafungura ariko ingamba zokwirinda zikagumaho ahubwo imodoka zitwara abantu muti rusange bakaba baziretse kuko nizo zikwirakwiza ubwandu cyane kurenza ahandi
Jye numva ku bijyanye n’amashuri hashyirwaho ingamba zo gukumira no kurwanya covid19 ndetse na Delta ariko badafunze kuko mbona mu gihe kizaza byazatugiraho ingaruka kuri iyi generation ku bijyanye n’abakozi bize kd siko abanyarwanda Bose bagira access ku ikoranabuhanga.
Bafungura, ingamba zo kwirinda zikagumaho, ariko imodoka zitwara abantu muri rusange bakaba baziretse kuko ziri mu byakwirakwije icyorezo mu minsi ishize, mwibuke abantu benshi bihutira kuva muri Kigali bakagenda babyigana na za bus zuzuye.
N’iyo bazirekuye ngo zitware 50℅ hari aho zirenza 75℅, baziha 75™ hakaba abarenza bakanatendeka
Bafungura, ingamba zone kwirinda zikagumaho, ariko imodoka zitwara abantu muri rusange bakaba baziretse kuko ziri mu byakwirakwije icyorezo mu minsi ishize, mwibuke abantu benshi bihutira kuva muri Kigali bakagenda babyigana na za bus zuzuye.
N’iyo bazirekuye ngo zitware 50℅ hari aho zirenza 75℅, baziha 75™ hakaba abarenza bakanatendekabakanatendeka.
Njye ndabona bakongeraho Guma murugo ya 5jrs twaba tumaze kureba aho icyorezo kigeze