Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ibi bikaba ari ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Ni inama benshi bategereje kumva imyanzuro iyifatirwamo cyane cyane ku bijyanye no kumenya niba Umujyi wa Kigali n’Uturere umunani tumaze ibyumweru bibiri muri Guma mu Rugo dukomorerwa cyangwa niba twongererwaho indi minsi.

Ni mu gihe kandi utundi turere na two tumaze igihe turi muri gahunda ya Guma mu Karere, ariko hakaba hari imwe mu mirenge yo muri utwo turere iherutse gushyirwa muri Guma mu Rugo bitewe n’ubwandu bwa COVID-19 bwarimo bwiyongera cyane muri iyo mirenge.

Kureba imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

ibi bintu birasaba ubushishozi bwinshi kuko hatabayeho kwirinda ubwandu bwakwiyongera inzego zose z’umutekano zibe maso.

claude yanditse ku itariki ya: 31-07-2021  →  Musubize

ibi bintu birasaba ubushishozi bwinshi kuko hatabayeho kwirinda ubwandu bwakwiyongera inzego zose z’umutekano zibe maso.

claude yanditse ku itariki ya: 31-07-2021  →  Musubize

ibi bintu birasaba ubushishozi bwinshi kuko hatabayeho kwirinda ubwandu bwakwiyongera inzego zose z’umutekano zibe maso.

claude yanditse ku itariki ya: 31-07-2021  →  Musubize

Njyenumvabadufungurira arko buriwex agakomeza kubahiriza amabwiriza yokwirinda COVID-19

Peter simbankabo yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Njye ndumva bafungura ahubwo ingambazo kwirinda zikagumaho ariko abantu basubiye mu mirimo yabo

Umutesi Benitha yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Bafungura ibikorwa by bikorera .urugero
Ubwubatsi .
Bakureho guma murugo barekereho guma karere n` ingamba zokwirinda covid -19 zigakomeza
Bakaganya amasaha

Munyagihe etienne yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Uturere turi muri guma murugo bayikuramo ibikorwa byose bigakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ya Ministering y’ubuzima Kandi hakongerwa umubare wabipimisha,Ministering y’ubuzima nayo yige nuburyo bwo kwipimisha covid hagendewe kubwinshingizi murakoze

Jmv yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Byaba byiza badukuye muri guma mu rugo ariko buri baturage bakajya baguma mu turere twabo. Urugero : abaturage ba karere ka gasabo bakaguma mu karere kabo gutyo gutyo, ikindi nuko public transport yajyamo 30% gusa kandi igihe cyo gufunga kikajya saa 17h .

bobote yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Guma murugo yavaho ariko guma mukarere ikagumaho.
Public transport zigatwara 50% byabo zitwara.
Amashuri agafungurwa bakajya bubahiriza amabwiriza atagwa na minisiteri y’ubuzima.

Fabrice yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Guma murugo yavaho ariko guma mukarere ikagumaho.
Public transport zigatwara 50% byabo zitwara.
Amashuri agafungurwa bakajya bubahiriza amabwiriza atagwa na minisiteri y’ubuzima.

Fabrice yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Mukudufungurira cg mukutwongeza indimisi barebekure gusa badufashe nkatwabamotari na bashoferi mugenekereje nukuri mutubabarire namwemugiribyomuvugaho kurikigitekerezo

habimana emmy yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Muburyo bwo kwirinnda gusubira inyuma mubukungu,njyewe numva Yaba guma murugo na guma mukarere byose byavaho business zose zigakorwa nkuko byari bisanzwe mbere arko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinnda ikwirakwizwa rya covid 19 harimo gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera, hanyuma hagashyirwa imbaraga nyinshi mugukingira abaturage kuko nicyo cyonyine cyayihashya naho ubundi ibyo bagerageza gukora byakozwe handuye umuntu umwe ariko n’ubundi bakomeje kwandura. Noneho rero umukozi wese akajya agira igice cy’amafaranga atanga kuyo yungutse Leta ikagira uburyo iyakusanya agafasha mukwita kubanduye. Urugero:Umuntu wunguka 100 milles par jour, aho gukinga akaguma murugo numva yatanga 30% (30000frw) akifashishwa mu kwita kubanduye. Murakoze!

Laurent yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Njye ndumva guma murugo yagumaho Wenda nkiminsimicye kugirango tureberehamweko abarwayi bagabanuka nkuko byari birikugenda bagabanuka muriyiminsi hanyuma hanyuma hakazafatwa izindi ngamba nubundi bamaze kubona aho icyorezo kirikugana kuko kiracyahari ntaho cyagiye Kandi kirigutwara ubuzima bwabantubenshi muri rusange murakoze

Sandrine ISHIMIRWE yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka