Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.

Iyi nama imaze kumenyerwa nyuma ya buri byumweru bibiri iba yitezweho gusuzuma ingamba zafashwe zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus no kureba ingamba zerekeranye n’uko ibikorwa bitandukanye mu gihugu bifungwa cyangwa bikomorerwa bigakorwa ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Iki cyorezo mu minsi ishize byagaragaraga ko cyagabanyije ubukana, ariko muri iyi minsi imibare yongeye kugaragara isa n’izamuka yaba iy’abandura ndetse n’iy’abapfa. Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, dore ko hari bamwe bagaragayeho kwirara mu gihe nyamara icyorezo kigihari.

Iyi nama kandi ibaye mu gihe amashuri amwe yamaze gufungura imiryango hakurikijwe gahunda yashyizweho n’inzego zirimo Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Ubuzima, andi mashuri na yo akaba akomeje imyiteguro yo gufungura.

Icyakora hari izindi serivisi abazikora bamaze igihe bategereje ko na bo bakomorerwa nk’abacuruza utubari, gufungura imipaka, n’ibindi. Hari abandi batekereza ko isaha ya saa yine z’umugoroba yo kugera mu rugo ishobora kongerwa.

Inama nk’iyi yaherukaga guterana ku wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020, iteraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Kagame.

Icyo gihe nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko guhera tariki 02 Ugushyingo 2020, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizasubukura ikoreshwa ry’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Inama y’ubushize yafatiwemo imyanzuro itandukanye harimo umwanzuro uvuga ko ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungura mu byiciro, nyuma yo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19, amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo akazatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda.

Ibikorwa by’iyo mikino y’amahirwe byari bimaze amezi abarirwa muri arindwi byarahagaritswe, bituma benshi mu bayikeshaga amaramuko bahura n’ubushomeri ndetse n’ubukene.

Icyakora na none iyi mikino ntiyakunze kuvugwaho rumwe, dore ko hari benshi biganjemo urubyiruko bagiye bayijyamo ikabatwara ibyabo ikabatera ubukene, bamwe bakaba bari barashimishijwe n’uko yahagaritswe.

Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020.

Kanda HANO urebe imyanzuro yose yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri y’ubushize ku wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020.

Amafoto agaragaza uko byifashe mu nama yo kuri uyu wa Gatatu:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka