Perezida Kagame yashimye ubwitange bwaranze Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera
Mu muhango wo guherekeza mu cyubahiro Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024 mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida Paul Kagame yavuze uburyo Ambasaderi Colonel (Rtd) Joseph Karemera yitangaga muri byose ndetse akaba ari umwe mu bazanye igitekerezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera uherutse gutabaruka yari umugabo witangaga muri byose akabikora ari nako yita ku muryango we.
Yagize ati “Jyewe namenye Karemera mu mwaka wa 1976, kuko Karemera yabaye mu ba mbere bagize ibitekerezo byo gushaka uko Abanyarwanda bari hanze y’Igihugu ari impunzi bataha mu Gihugu cyabo. Karemera rero yabaga ahari ari mu batekerezaga uko Abanyarwanda bataha aza no kugira uruhare mu byo twarimo twese mu ngabo za Uganda ari na ho icyo gitekerezo cyo gushakisha gutaha cyagiye gikura, kiza gukomera kijyamo abantu bandi benshi ari abari muri Uganda icyo gihe ari no mu bindi bihugu duturanye habaho guhuza ibitekerezo”.
Perezida Kagame yavuze ko aho Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yabaga ari hose yabigiramo uruhare ubwo yari ari mu mashuri muri Kenya no muri Makerere, ndetse no mu rugamba rwo kubohora Igihugu nabwo Karemera yitanyije n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yagize uruhare mu byubakwaga byose mu Gihugu haba mu mirimo yagiye akora itandukanye y’Igihugu.
Ati “ Uruhare rwe mu kubaka Igihugu rwo kuba Minisitiri haba mu Burezi, ndetse no kuba Ambasaderi hose hagaragaza imbaraga ze mu kubaka u Rwanda”.
Perezida Kagame yagaragaje ko Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera agiye yaragize igihe cyo kubona ibyavuye mu mbaraga no mu byo yagizemo uruhare.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo urupfu rutamenyerwa ariko igihe iyo kigeze umuntu wese kubaho kwe bigira aho bigarukira, akaba ari yo mpamvu Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera, inshuti n’imiryango imuherekeje.
Perezida Kagame yagaragaje ko mu mibereho ya muntu aba akwiye kwigiramo amasomo atandukanye mu bihe byose akiri ku Isi.

Ati “Ayo masomo afite uko yubaka umuntu uko amugira akaba uwo ari we. Ku ruhande rwa Colonel (Rtd) Karemera amasomo yavanye mu buzima bwe ni yo yavanyemo kuba icyo yabaye uhereye kuba mu bari ku isonga batekereje kugira ngo ikibazo cy’Abanyarwanda bari impunzi batahe ndetse no gukemura ibindi bibazo by’abari mu Gihugu ariko batabayeho neza muri icyo gihe kuko nta mutekano bari bafite”.
Perezida Kagame avuga ko banyuze mu ntambara zo kubaka Igihugu nyinshi, ariko ntizibonwe n’abantu benshi ariko abari ku rwego nka Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera bakabibona.
Ati “Twarwanye n’intambara z’abantu bo hanze bifuzaga ko tubaho uko bashaka kuruta kuba uko twebwe dushaka kuba. Izo ntambara rero twazirwanye na Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera ugasanga ariko bidindiza politike y’igihugu yari igamije guhuza Abanyarwanda ngo babane mu mahoro bunge ubumwe, ndetse n’amajyambere dushaka ko amajyambere dushaka ko Abanyarwanda bagera”.
Perezida Kagame yavuze ko ashimira Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera uburyo atigeze ajya mu mujyo w’abantu bashakaga gutuma Igihugu kiyoborwa uko babishaka nyuma yo kubohora u Rwanda.

Ati “Abo bantu baramugeregeje baturuka impande zose ariko ntiyabyemera, ni ngombwa kuba twahuriye hano kumuherekeza twibuka ayo mateka ye, umuryango we bwite, n’inshuti ze ndetse n’abagize umuryango wa RPF yakoreye ibikorwa byiza tukizihiza ubuzima bwe twibuka ibyiza bye uruhare yagize ndetse n’ibikorwa byiza yakoreye Igihugu”.
Perezida Kagame yihanganishije umuryango n’Igihugu muri rusange abasaba kwishimira ko Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera atabarutse yarakoreye Igihugu cye kandi asoje urugendo rwe hano ku Isi yarabonye ibyiza byavuye mu bufatanye bwo kubaka u Rwanda.
Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yitabye Imana tariki 11 Ukwakira 2024 azize uburwayi bwa kanseri yari amaranye imyaka irenga 13 nk’uko byasobanuwe n’abo mu muryango we. Yakoze imirimo mu nzego zitandukanye z’Igihugu. Yagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, aho muri icyo gihe yakoraga ibikorwa by’ubuvuzi.
Nyuma ya Jenoside yayoboye Minisiteri y’Ubuzima, ayobora na Minisiteri y’Uburezi. Yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, yanabaye Senateri muri Sena y’u Rwanda.
Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yavutse mu 1954 avukira i Mukarange mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda. Mu 1962 umuryango we wahungiye muri Uganda ahitwa Nakivale. Yize amashuri atandukanye muri Uganda ndetse ayakomereza muri Kaminuza ya Makerere, yiga amasomo yerekeranye n’ubuvuzi bw’abantu (Human Medicine) akaba asize abana barindwi n’abuzukuru bane.





Inkuru bijyanye:
Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi yitabye Imana
Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yashyinguwe mu irimbi rya Gisirikare (Amafoto)
Ohereza igitekerezo
|
Imana imwakire mubayo Kandi yarakoze kubohora u RWANDA 🇷🇼
Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera twamukundaga tuli benshi.Icyo namwifuriza nk’umukristu,nuko twazongera kumubona ku munsi w’umuzuko uzaba ku munsi w’imperuka,ubikiwe abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo imana itubuza,kandi bagashaka imana cyane,ntibibere gusa mu gushaka ibyisi.