Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi yitabye Imana
Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse akaba Umusenateri yitabye Imana.

Amakuru yerekeranye n’urupfu rwa Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024.
Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera azwiho kuba yari mu ngabo za RPA zabohoye u Rwanda, akaba by’umwihariko yari mu bavuraga abakomerekeye ku rugamba.

Karemera ni we wabaye Minisitiri w’Ubuzima wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Col Karemera wabaye Minisitiri w’Uburezi asimbuye Ngirabanzi Laurien, ni umugabo utaratinze ku buyobozi bw’iyo Minisiteri, aho izo nshingano yazimazeho amezi make asimburwa na Mudidi Emmanuel.
Mu gihe gito yamaze kuri uwo mwanya, yahanganye n’ikibazo cyo kuzamura ireme ry’uburezi, bigera n’aho aca ‘diplôme’ za bamwe mu banyeshuri bari barangije amashuri yisumbuye, avuga ko zitajyanye n’ireme ry’uburezi Igihugu cyifuza.
Inkuru bijyanye:
Perezida Kagame yashimye ubwitange bwaranze Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera
Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yashyinguwe mu irimbi rya Gisirikare (Amafoto)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|