Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yashyinguwe mu irimbi rya Gisirikare (Amafoto)
Mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe, niho habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera.
Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 16 Ukwakira 2024.
Ni umuhango witabiriwe n’abo mu muryango we n’inshuti, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu n’abandi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nibwo mu Ngoro y’Inteko Ishingamategeko habereye igikorwa cyo kumusezeraho, aho abafashe ijambo batandukanye bagarukaga ku butwari n’ubwitange byaranze Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera, ubwo yari akiri mu mubiri.
Umukuru w’Igihugu ubwo yitabiraga uyu muhango mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yavuze uburyo Ambasaderi Colonel (Rtd) Joseph Karemera, yitangaga muri byose ndetse akaba ari umwe mu bazanye igitekerezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko aho Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera, yabaga ari hose yabigiramo uruhare ubwo yari ari mu mashuri muri Kenya no muri Makerere, ndetse no mu rugamba rwo kubohora Igihugu nabwo Karemera yifatanyije n’abandi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko itabaruka rya Amb Col Rtd Dr Joseph Karemera ari igihombo ku Gihugu kuko n’ubwo yakoze ibikorwa byinshi by’ubutwari ariko cyari kikimukeneye.
Ati: "Iki ni igihe cy’akababaro ku muryango wa Joseph Karemera, Ingabo z’u Rwanda n’Igihugu muri rusange cyane iyo twibutse ibihe twagiye tubanamo”.
Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yaranzwe no gukunda Igihugu, agaharanira no gutoza izo ndangagaciro abo ayobora mu nshingano zitandukanye yakoze.
Gen Mubarakh Muganga yagize ati: "Yaharaniye iteka ko abo ayobora bubahiriza indangagaciro, atabarutse rero twese Igihugu n’umuryango tukimukeneye. Icyo twazirikana rero twese ni ugukomeza uwo murage wo gukunda Igihugu no kugikorera byaranze Joseph Karemera”.
Ingabo z’u Rwanda zasezeye Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera, mu cyubahiro cyubahiro gihabwa abahoze ari abasirikare batabarutse, mu muhango witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri RDF.
Amafoto: RBA
Inkuru bijyanye:
Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi yitabye Imana
Perezida Kagame yashimye ubwitange bwaranze Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera
Ohereza igitekerezo
|
Yabaye intwaripe icyitwaga minaloc yaragishyigikiye niho ubumwe bw’abanyarwanda bwaherewe intebe
Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera twamukundaga tuli benshi.Icyo namwifuriza nk’umukristu,nuko twazongera kumubona ku munsi w’umuzuko uzaba ku munsi w’imperuka,ubikiwe abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo imana itubuza,kandi bagashaka imana cyane,ntibibere gusa mu gushaka ibyisi.