Perezida Kagame na Madamu bitabiriye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, bitabiriye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera uherutse kwitaba Imana. Amakuru y’urupfu rwa Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yamenyekanye ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024.

Umuhango wo kumusezera wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Amb. Col (Rtd) Dr Karemera yakoze imirimo mu nzego zitandukanye z’Igihugu. Yagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, aho muri icyo gihe yakoraga ibikorwa by’ubuvuzi.

Nyuma ya Jenoside yayoboye Minisiteri y’Ubuzima, ayobora na Minisiteri y’Uburezi. Yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, yanabaye Senateri muri Sena y’u Rwanda.

Umuhango wo kumuherekeza witabiriwe n’abo mu muryango we, inshuti, abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu, abahagarariye inzego z’umutekano, abakoranye na we n’abandi.

Abo mu muryango wa Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera basobanuye ko yazize uburwayi bwa kanseri yari amaranye imyaka irenga 13.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gusezera Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera, Perezida Paul Kagame yihanganishije Abanyarwanda, inshuti n’abo mu muryango wa Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera, avuga ko hashize igihe kinini aziranye na Amb Col (Rtd) Dr Karemera kuko bamenyanye mu myaka ya 1970.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, Amb Col (Rtd) Dr Karemera, ari mu barutangiye kandi yagize uruhare ntagereranywa kandi yakomeje kurugira no mu kongera kubaka Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo Amb Col (Rtd) Karemera atabarutse, ariko agiye yaramaze kubona ibyo yaharaniye. Ati “N’ubwo atagifite ubuzima bwe kuri uyu munsi, agiye yaragize igihe cyo kubona ibyavuye mu mbaraga, mu byo yagizemo uruhare uyu munsi birahari, abisize ejo bundi ariko mbere yaho yarabibonaga, yarabibonye, igihugu aho cyavuye arahazi, aho cyari kigeze asize abibonye, asize abizi.

Perezida Kagame yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Karemera yari umuntu witanga, agakorana n’abandi, akagira umuryango, inshuti kandi mu byo FPR Inkotanyi yanyuzemo, yagiye abyitwaramo neza byose. Ati "Nishimye rero kuba twabashije guherekeza Karemera n’ayo mateka n’umuryango we bwite, umubyara cyangwa uwo abyara ariko noneho n’Umuryango wa FPR Inkotanyi."

Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yavutse mu 1954 avukira i Mukarange mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda. Mu 1962 umuryango we wahungiye muri Uganda ahitwa Nakivale. Yize amashuri atandukanye muri Uganda ndetse ayakomereza muri Kaminuza ya Makerere, yiga amasomo yerekeranye n’ubuvuzi bw’abantu (Human Medicine) akaba asize abana barindwi n’abuzukuru bane.

Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yasezeweho mu cyubahiro
Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yasezeweho mu cyubahiro

Amafoto: RBA

Inkuru bijyanye:

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi yitabye Imana

Perezida Kagame yashimye ubwitange bwaranze Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera

Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yashyinguwe mu irimbi rya Gisirikare (Amafoto)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka