Pasitoro Ndayizeye yagizwe umuyobozi w’inzibacyuho wa ADEPR

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rukuyeho inzego z’ubuyobozi za ADEPR, rukanakura mu nshingano abari abayobozi mu nzego nkuru kubera ko batabashije kubahiriza inshingano ziteganywa n’amategeko, hashyizweho abayobozi batanu bagomba kuyobora iri torero mu gihe cy’inzibacyuho.

Pasitoro Isaie Ndayizeye ni we wagizwe umuyobozi w'inzibacyuho wa ADEPR
Pasitoro Isaie Ndayizeye ni we wagizwe umuyobozi w’inzibacyuho wa ADEPR

Pasitoro Isaie Ndayizeye ni we watorewe kuba umuyobozi wa komite y’inzibacyuho, akaba anahagararariye uwo muryango ushingiye ku myemerere mu mategeko.

Pasitoro Eugene Rutagarama yagizwe umuyobozi wungirije, Pasitoro Budigiri Herman agirwa umuyobozi nshingwabikorwa muri ADEPR, Madamu Aulerie Umuhoza we yagizwe umuyobozi ushinzwe umutungo, imari n’imishinga muri ADEPR, naho Madamu Gatesi Vestine ashingwa abakozi n’ubutegetsi muri ADEPR.

RGB ivuga ko iyi komite y’inzibacyuho yashyizweho izamara amezi 12, uhereye kuri uyu wa 08 Ukwakira 2020, ariko icyo gihe kigashobora kongerwa igihe bibaye ngombwa.

Iyi komite izaba ifite inshingano zo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR.

Izaba ifite inshingano kandi zo gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR, gukora igenzura (audit) ry’imikorere, abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura, ndetse no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

Tariki ya 02 Ukwakira 2020, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwari rwatangaje ko rwakuyeho abagize inzego z’ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Dushimiye Imana ikoze ibyo yakoze ariko bibaye byiza hagati y’Akarere na paruwase kimwe cyavaho ikindi bazarebe ku mudugudu igisigara kizahinduke kuko usanga ariho hakorerwa imirimo myinshi ariko aba bagabo barashoboye wenda barabibonye!!!!

BONA yanditse ku itariki ya: 10-10-2020  →  Musubize

Muraho about dusangiye kwizera,njye ndasaba abayobozi bagiye kuyobora ADEPR muri iyi nzibacyuho ko kuvugurura byahera kuri paroisse kuko niho bitangirira mbese imicungire mini y’umutungo bitwaje ko nabo hejuru bawukoresha uko blshakiye.mudufashe

Hakuzayesu Evariste yanditse ku itariki ya: 10-10-2020  →  Musubize

Amavugurura azahere hasi[(kubayobozi b,imidugudu,abakuru b,itorero,kuzamura).hagabanywe gukunda amafaranga kurusha gukiranuka.

EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 8-10-2020  →  Musubize

Ubwo c,abo bashyizeho nabo bazasengerwa?

Mushimiyimana Alphonse yanditse ku itariki ya: 8-10-2020  →  Musubize

Ntacyatuma badasengerwa kuko birakenewe cyane kugirango Imana ibashyigikire muri ziriya nshingano bahawe kdi mu gihe kigoranye!
Erega turi mu bihe by’ikperuka, Christ naduhagarareho kuko urugamba rurakomeye nubwo bamwe bisinziririye!

Antonicelle yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka