Pasitoro Ndayizeye yagizwe umuyobozi w’inzibacyuho wa ADEPR

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rukuyeho inzego z’ubuyobozi za ADEPR, rukanakura mu nshingano abari abayobozi mu nzego nkuru kubera ko batabashije kubahiriza inshingano ziteganywa n’amategeko, hashyizweho abayobozi batanu bagomba kuyobora iri torero mu gihe cy’inzibacyuho.

Pasitoro Isaie Ndayizeye ni we wagizwe umuyobozi w'inzibacyuho wa ADEPR
Pasitoro Isaie Ndayizeye ni we wagizwe umuyobozi w’inzibacyuho wa ADEPR

Pasitoro Isaie Ndayizeye ni we watorewe kuba umuyobozi wa komite y’inzibacyuho, akaba anahagararariye uwo muryango ushingiye ku myemerere mu mategeko.

Pasitoro Eugene Rutagarama yagizwe umuyobozi wungirije, Pasitoro Budigiri Herman agirwa umuyobozi nshingwabikorwa muri ADEPR, Madamu Aulerie Umuhoza we yagizwe umuyobozi ushinzwe umutungo, imari n’imishinga muri ADEPR, naho Madamu Gatesi Vestine ashingwa abakozi n’ubutegetsi muri ADEPR.

RGB ivuga ko iyi komite y’inzibacyuho yashyizweho izamara amezi 12, uhereye kuri uyu wa 08 Ukwakira 2020, ariko icyo gihe kigashobora kongerwa igihe bibaye ngombwa.

Iyi komite izaba ifite inshingano zo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR.

Izaba ifite inshingano kandi zo gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR, gukora igenzura (audit) ry’imikorere, abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura, ndetse no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

Tariki ya 02 Ukwakira 2020, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwari rwatangaje ko rwakuyeho abagize inzego z’ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Buriya rero abayobozi bayobora ADEPR bakijijwe nyabyo nta kibazo cya ruswa ,ikimenyane,gukunda ibyisi kurusha ibyo mu ijuru,amakimbirane ,....na auditing yakoroha kuko baba bafite ingengamikorere ya gikristo!!! Inama natanga abakristo bapange amasangesho nyayo yo gusaba imana abayobozi bakijijwe pana abanyedini ahubwo abari mu itorero rya kristo,murakoze!!

GATABAZI FRANCE OLIVIER yanditse ku itariki ya: 3-03-2021  →  Musubize

Nibyiza pe kubona abayobozi basha tubishimiye Imana ariko imishiga yo guhora yaka amafaranga muba kristo nyuma ibikorwa ntibigaragare he no kubona inyungu zabyo icyo kintu bazakibere maso kuko imishahara,ruswa,ikimenyane nibyo byamunze itorore bigera naho abakritso batangiye kobona ko itorere ari business ahari wenda twabona abameze nga Nehemiya uvugwa muri bibiliya nibayoborwa n’umwuka w’Imana gusa biragoye.

David yanditse ku itariki ya: 14-02-2021  →  Musubize

Iyi biro nshya ya ADEPR ubona yagerageza guhindura ibintu rwose

Biradusaba kuyisengera,no kuyifata amaboko cyane.

Ariko rero RGB na Nyakubahwa Paul Kagame, bayifashe kuko ngo hari abarara mu bugambanyi bagamije gucura inama zo kubangamira ibyemezo bya Leta nibya biro nshya bashaka ko hakomeza akavuyo ,icyenewabo,ruswa,akarengane,nibindi, kubera ko benshi bishobora kubavutsa ibyo babonaga. Kuko iri orero ribamo abapagani benshi,njye mfitemo abavandimwe bituma menya byinshi !

Sebagabo Jean yanditse ku itariki ya: 17-12-2020  →  Musubize

Abayobozi IMANA ibashyigikire nukubasengera satan atazabakoresha nabi nkabambere.

ikindi nibavugurure ark bamenye imidugudu nayo ihura nibibazo kdi itanga amaturo.bagomba kuyitera inkunga kdi gisozi twubatse niba itaratanga inyungu nabwo bazatubwire kuko twayishoyeho meshi imidugudu ikwiye kubonamo imigabane.

bitonde satan atabasaba kdi babatizwe mumbaraga zumwuka no kwihangana banasure imidugudu cyane.murakoz.

Gasasira yanditse ku itariki ya: 17-11-2020  →  Musubize

Aba bayobozi bashya bazarebe uko imishahra y’abakozi yanozwa (traitement). Umuntu akwiye guhemberwa urwego ariho niba yujuje ibisabwa kuri urwo rwego, hatarebwe icyo Akarere akoramo kinjiza. Abakozi bose bari ku rwego rumwe bagahembwa kimwe mu gihugu cyose n’uburambe butibagiranye . Bazabikoreho analyse yimbitse . IMANA IBASHYIGIKORE .

T.Patrick / RUSIZI yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Aba bayobozi turabishimiye,Imana izabashoboze.
Mubyo tubasaba ni ukureba ukuntu imidugudu igizwe n’abantu 20 cg 40 yakomatanywa ikaba umudugudu umwe ufatika ufite ibikorwa by’iterambere.
Kimwe n’amaparuwasi nayo bakabirebaho
Kandi nanone bakareba ukuntu umuntu utaranarangije primaire yareka kujya imbere y’abantu ngo arayoboye,kuko kumva ibitekerezo by’abamurusha ubwenge biramugora.Iterambere ntirigerweho.
Murakoze.
Muzige ku mishahara,ariko cyane cyane murebe niba ntacyajya gisigara muri paruwasi,kuko yose yoherezwa hejuru.

NYANZIRA Gaetan yanditse ku itariki ya: 24-10-2020  →  Musubize

IMANA IBASHYIGIKIRE PE,KUKO TURABIZI NEZA KO NTAKINTU CYABAHO IMANA ITABISHAKA NGO BISHOBOKE KUKO NTA KIJYA KIYITUNGURA.

GUSA UBU BUYOBOZI BUSHYA BUZAREBE UKUNTU MU MAFARANGA ABAKIRISITU BABA BATUYE HAJYA HAGIRA ASIGARA KUMUDUGUDU KUGIRANGO AFASHE MWITERAMBERE RYAWO NDETSE NO GUFASHA ABATISHOBOYE BAWURIMO,AHO KUGIRANGO YOSE YOHEREZWE MU NZEGO ZO HEJURU.IKINDI BAZAKEMURE IKIBAZO CY’IMISHAHARA Y’ABO BAYOBOZI BO HEJURU(GUHERA KU KARERE GUSUBUZA HEJURU).NIBYO KOKO UMUKOZI W’IMANA AGOMBA GUTUNGWA NIBYO MURUSENGERO ARIKO BAJYE BAMENYA KO INTAMA BARAGIYE HARIMO IZIBA ZIKENYE UBUFASHA BAZIZIRIKANE HANYUMA BAJYE BAHABWA UMUSHAHARA UGERERANYIJE KUGIRANGO ASIGARA BAYAKORESHE MWITERAMBERE RY’IMIDUGUDU NAZA PARUWASI AHO KUGIRANGO BYOSE BABIHARIRE ABAKIRISITU KANDI BATANGA ICYACUMI N’AMATURO.MURAKOZE

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Abayobozi bashya bashizweho turasabako bakora amavugurura bakuraho inzego zikurikira:Akarere n’indembo,
Gusubiza za paruwasi uburengaznira bwazo bwo kwigenga ku mikoreshereze y’umutungo.
GUSUZUMA NEZA IKIBAZO CY’IMISHAHARA KUKO NACYO GIKUNZE GUTEZA IBIBAZO KUKO USANGA ABAYOBOZI BABANA N’ABAKIRISITU UMUNSI KU MUNSI BAFATWA NABI BITYO ABATAZI UKO AMATURO N’IBYACUMI BIBONEKA AKABA ARIBO BAHEMBWA NEZA GUSA,ABANDI BAKICWA N’INZARA
Ikindi cyakorwa gukurikirana ibikorwa byakozwe n’abakirisitu bibyara inyungu zikagaragazwa zikamanuka zikagera ku bakirisitu kuko usanga bakora ibyo bikorwa bagahereduka babyubaka ntibamenye inyungu yaturutsemo n’icyo yakoze.

DUSABIMANA NIYONZIMA Schadrack yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Imana ibashyigikire
Munshingano bahawe.
I

Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Abayobozi bashya turabishimiye.Imana ibashyigikire kuko
Niyo nyirumurimo.
Bajye bakurikirana
Ibikorwa abakiristo
Bakoze bibyara inyungu
Rusange ,bafashe nabatishoboye,cyane
Nkimishinga bazagiremo
Ubushishozi.Barebe
Icyateza igihugu imbere.
Barangwe nukuri.Imana ibage imbere.Dushobozwa byose
Na Kristi uduha imbaraga.

Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Jesus is the first leader

John iyamu yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

abobayobozi turabishimiye nubwo nabaribahar twar tubishimiye kigal tudey turabakunda

NIYONZIMA JEAN CLOUDE yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka