Nta Code izata agaciro kuko nyirayo atakoze ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga- CP Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yamenyesheje abatazabasha kwitabira ibizamini ku matariki mashya bahawe bafite impamvu zumvikana, ko bazaba banemerewe kuzakora ku matariki bahawe mbere. Bagasabwa gusa kuzamenyesha impamvu batakoze ikizamini bakoresheje imeyili ([email protected]) cyangwa, bagahamagara ku mirongo ya telefone 118 (umurongo utishyuzwa) cyangwa 0798311190 na 0798311197.

Ibi CP Kabera yabitangaje nyuma y’aho hari abari biyandikishije bagahabwa “Code” zo mu mezi asoza uyu mwaka ndetse no mu mwaka utaha bavuga ko kwigiza ibizamini imbere bishobora kubabera impamvu yo kutabasha gutsinda kuko batize neza.
CP Kabera avuga ko abantu batagomba kugira izo mpungenge kuko umuntu wese utazabasha gukora ikizamini ku itariki bamuhaye muri aya mezi 2 “code” ye itazata agaciro ahubwo ko yabisobanura agahabwa undi munsi yakoreraho ikizamini.
Ati “ Iyo utiteguye gukora ikizamini natwe turabagira inama y’uko batakwitwaza ko ibizamini byigijwe imbere ngo bajye gukora batize neza bavuga ko bacikanywe, ni bitonde babanze bige amategeko neza bamenye imodoka ubundi bajye gukora batsinde neza”.
Ku bantu bazakora ari benshi mu gihe gito CP Kabera avuga ko nta kibazo kizavukamo na kimwe kuko hongerewe site zo gukoreraho hongerwa n’umubare w’abapolisi bazajya bakoresha ibizamini ndetse hongerwa iminsi yo gukora guhera kuwa mbere kugeza kuwa gatandatu n’amasaha arongerwa guhera saa moya za mugitondo kugera saa kumi n’imwe za ni mugoroba.
Abantu barenga ibihumbi 250 bari bariyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ni bo batangiye gukora ibizamini kuva tariki 12 Kamena 2023 bakabirangiza mu mezi abiri.

Ibi birareba abari barahawe kode zo kuva tariki 12 Kamena 2023 kugeza 28 Kamena 2024.
Impamvu zitangwa na Polisi zatumye habaho gutinda gukorwa kw’ibi bizamini ngo byaturutse ko habayeho ibihe bya covid bituma abantu badakora uko byari biteganyijwe.
Izi mpinduka zo kwihutisha gukora ibizamini mu gihe gito zakiriwe neza kuko abenshi mu biga gutwara ibinyabiziga bagagaza ko guhabwa code ya kure byatumaga bibagirwa ibyo bize nk’uko Abimana Valens abivuga.
Ohereza igitekerezo
|
Nasabaga guhindurirwa itariki yogukoreraho ikizamini kuko ntiteguye neza naribukore kuri category B kuri 29/8/2023 none bampaye kuri 23/6/2023 kandi sinditegura neza ikizamini murakoze
Hello nitwa claudine dusabamahoro nanjye mfite ikibazo ko ntiteguye neza ikizamini narinziko nzakora mu kwa 29/8 none bampinduriye mu kwa 23/6 kandi siniteguye neza kubera ko mbifatanya nokwiga andimasomo nasabaaga guhindurirwa kuyindi tariki nkiyo narimfite bwa mbere murakoze
Mwaramutse neza Mwamfasha mukampindurira italiki y’ikizamini kuko narimaze iminsi ndwaye Ntago nari niteguye neza.Murakoze
Mwaramutse neza Mwamfasha mukampindurira italiki y’ikizamini kuko narimaze iminsi ndwaye
Murakoze nange nifuzaga ko mungumisha kwitariki mwari mwarampaye mbere kuko sindihugura neza kuburyo najya kukizamini
Murakoze ariko narifite ikibazo narikuzakora kwitari 11,07,2023 none banyimuriye kwitariki 15,06,2023 kandi ntabwo ndihugura nasabanga ko nibura mwagumisha kwitariki narisanganwe murakoze
Mwamfasha mukampindurira konasabye category B muri sytem hakaba hariho A Kandi narasabye B mumfashe rwose mwaba mukoze.
Mwiriwe neza nasabaga ko mwampindurira amatariki yibizami kuko sinditegura neza kuberako narinizeyeko nzakora14/11/2023 nkaba ntarabona uburyo bwo kwiga murakoze
Mumfashe nasabye category B muri système bampa A nonemumfashe mumpindure nzakore Kiri B kukoniyonize murakozekubufatanyemutugaragariza.
Mumfashe nasabye category B muri système bampa A nonemumfashe mumpindure nzakore Kiri B kukoniyonize murakozekubufatanyemutugaragariza.
Ndashimira RNP ku bunyamwuga ikomeza kugaragaza mu gukemura ibibazo bitandukanye bagezwaho n’abaturage . Mukomeze aho
Ibi ni byiza turabishimye cyane rwose pe
Twishimira uburyo mudahwema kutubera aho tutari, Murano gushimwa cyane. Gusa kukuba code y’umuntu itazata agaciro bakozecyane, kuko nkanjye narimfite code nari kuzakoreraho tariki 31/08/2023 ariko barayimura bayishyira tariki ya 24/06/2023 Kandi nari ntaritegura neza, ibyo byatumye mbasaba ko bayigumiza aho Hari uri, nibazaga uko izata agaciro bikanyobera.