Nta Code izata agaciro kuko nyirayo atakoze ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga- CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yamenyesheje abatazabasha kwitabira ibizamini ku matariki mashya bahawe bafite impamvu zumvikana, ko bazaba banemerewe kuzakora ku matariki bahawe mbere. Bagasabwa gusa kuzamenyesha impamvu batakoze ikizamini bakoresheje imeyili ([email protected]) cyangwa, bagahamagara ku mirongo ya telefone 118 (umurongo utishyuzwa) cyangwa 0798311190 na 0798311197.

Ibi CP Kabera yabitangaje nyuma y’aho hari abari biyandikishije bagahabwa “Code” zo mu mezi asoza uyu mwaka ndetse no mu mwaka utaha bavuga ko kwigiza ibizamini imbere bishobora kubabera impamvu yo kutabasha gutsinda kuko batize neza.

CP Kabera avuga ko abantu batagomba kugira izo mpungenge kuko umuntu wese utazabasha gukora ikizamini ku itariki bamuhaye muri aya mezi 2 “code” ye itazata agaciro ahubwo ko yabisobanura agahabwa undi munsi yakoreraho ikizamini.

Ati “ Iyo utiteguye gukora ikizamini natwe turabagira inama y’uko batakwitwaza ko ibizamini byigijwe imbere ngo bajye gukora batize neza bavuga ko bacikanywe, ni bitonde babanze bige amategeko neza bamenye imodoka ubundi bajye gukora batsinde neza”.

Ku bantu bazakora ari benshi mu gihe gito CP Kabera avuga ko nta kibazo kizavukamo na kimwe kuko hongerewe site zo gukoreraho hongerwa n’umubare w’abapolisi bazajya bakoresha ibizamini ndetse hongerwa iminsi yo gukora guhera kuwa mbere kugeza kuwa gatandatu n’amasaha arongerwa guhera saa moya za mugitondo kugera saa kumi n’imwe za ni mugoroba.

Abantu barenga ibihumbi 250 bari bariyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ni bo batangiye gukora ibizamini kuva tariki 12 Kamena 2023 bakabirangiza mu mezi abiri.

Ibi birareba abari barahawe kode zo kuva tariki 12 Kamena 2023 kugeza 28 Kamena 2024.

Impamvu zitangwa na Polisi zatumye habaho gutinda gukorwa kw’ibi bizamini ngo byaturutse ko habayeho ibihe bya covid bituma abantu badakora uko byari biteganyijwe.

Izi mpinduka zo kwihutisha gukora ibizamini mu gihe gito zakiriwe neza kuko abenshi mu biga gutwara ibinyabiziga bagagaza ko guhabwa code ya kure byatumaga bibagirwa ibyo bize nk’uko Abimana Valens abivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 38 )

Amazina yanjye nitwa NIYOMUGABO Jean Claude nimero y’Indangamuntu ni 1199880199599087, iya Telephone ni 0784756306.

Niyandikisha nasabye code yo gukora tariki 23/052024 kuko numvaga nzaba niteguye neza gukora kandi ko aribwo nzaba mfite n’amafaranga yo kwiga ikinyabiziga no gukora ikizamini bityo kuberako ndikubona iriya tariki bampaye ya 23/05/2024 nzaba ntarabona amafaranga yo gukora ikizamini ariko nkaba nizeyeko nyuma yaho nzayabona, kandi mukaba mwaratubwiyeko nta code izata agaciro ngo nuko nyirayo atakoze nkaba nahisemo kubasaba ko mwanyimurira iyo code kugirango nzabashe gukora ikizamini niteguye neza mfite n’amafaranga y’icyo kizamini, nkaba nabasabaga ko mwanyimurira iyo code y’ikizamini ikava kuri tariki 23/05/2024 mukayishyira tariki 30/05/2024 aribyo byambera byiza iyo code bari bampaye ni BUG2305240001580182 nzakoreraho ikizamini.

Mbaye mbashimiye

Murakoze.

NIYOMUGABO Jean Claude yanditse ku itariki ya: 22-05-2024  →  Musubize

Mwiriwe neza? Ngize impamvu ituma ejo tariki ya 17/10/2023 ntazaboneka ku kizimi cyo gutwara ikinyabiziga kubera ko ku kazi bansabye kujya gukemura ikibazo cy’ubitaka bw’itorero.
Nabasabaga kumpindurira itariki mukampa mu kwa 12, ariko aho nzakorwra mu Bugesera Nyamata ntihahonduke.
Code yanjue ni BUG1710230000700049.

Murakoze

TITUS NTAGANDA yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

mwiriwe nez ikibazo narimfite nagizikibazo cyuburwayi cyatumye ntakora ikizamini kuko nari naravunitse akaguru nari gukora kuwa 31 /07/2023 kuberako code yambere narimfite yari kuwa 02 /04/2024 bibangombwa ko muyimanura none nasabagako mwamfasha mukaba mwampa Indi tariki yo kuba nakoreraho ikizamini ngo 28/08/2023 murakoze mbaye mbashimiye mugihe nkitegereje igisubizo cyanyu kiza

niringiyimana zephanie yanditse ku itariki ya: 6-08-2023  →  Musubize

Murahoneza mbanjekubasuhuz nkumuntu utarakore sheje codeye atarabibamenye sheje bizage ndagute mumbabariremunsubiz

theo yanditse ku itariki ya: 30-07-2023  →  Musubize

Nitwa mbazibose theogene narifite code le 19/7/2023 na le22/9/2023 barszimanura bazishyira mukwezi kwa gatandatu zose mbona mesaje ntari niga neza ngo mbenajya mukizame, nari ntaramenyako badekara iyo umuntu atiteguye mbimenya nyuma barampise kumusi bakozeho,none ubu byashoboka kujya gukore kumatariki umuntu yarsfite Yiyandikisha iki narifite indi code le28/6/2024 barayimanura bayishyira mukwezi kwa 7 le13/7/2023 none nifuzagako mwashyira kuri 31/7/2023 codeRUB2806240000090098 izo code zohejuru zindi zarizashyizwe mu kwa 6 iyo 19/7/2023 baribashyize 13/6/2023 code RUB1907230000090145 na22/9/2023 bayishyira 19/6/2023 code NYH2209230000110117 musubize mesaje kuri 0784331638 uko byagenda kuri imeri murakoze

Mbazibose Theogene yanditse ku itariki ya: 12-07-2023  →  Musubize

Muraho neza nitwa RINGUYENEZA Pontien narimfite code yo kuwa 03/11/2023,none nigijwe imbere bampa igihe ntaboneka kuwa 08/07/2023:byahuriranye nuko narindi ku ishuri sinakora..None nabasabaga ko mwangumisha ku itariki 03/11/2023 Nibwo nzaba nariteguye neza.. murakoze,nimubinyemerera muzampe message kuri 0781496301..

RINGUYENEZA Pontien yanditse ku itariki ya: 9-07-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza turabashimira service muha abatura Rwanda ariko Ikibazo mfite mwafasha narifite code y’ikizamini tariki 20/ 10/2023 barayimanura bayishyira ku 8/7/2023 ariko Ikibazo mfite guhita nihugura byantunguye none nagiragango mundekere kuri20/10/2023 murakoze

RUSHINGABABIRI DAMIEN yanditse ku itariki ya: 7-07-2023  →  Musubize

mwiriwe neza ndabashimiye cyane byimazeyo kubera serivisi nziza murigutanga ku banyarwnda na banyarwanda kazi Imana yo mwijuru izabaduhembere icyivuzo mfite nari mfite code yikizami le 05 /12/2023 I Rusizi bakigiza imbere ariko kuberako mugihe code zarizarabuze umuntu aho yabonaga code niho yiyandikishaga atariho atuye mfite exame Rusizi ariko ndi Kigali muri gasabo sukuvugako imodoka ntayizi ngondasabako mumpindurira kuko ntayizi imodoka ndayizipe ariko nahuye nimbogamizi ituma ntanjya mukizami ndikwamuganga CHUK nkaba nabasabagako mwandekera kwitariki yanjye yambere yo kuri 05/12/2023 murakoze mugihe ntegereje igisubizo cyanyu ndabashimiye mugire amahoro yimana

Uwimana nason yanditse ku itariki ya: 9-07-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza turabashimira service muha abatura Rwanda ariko Ikibazo mfite mwafasha narifite code y’ikizamini tariki 20/ 10/2023 ariko Ikibazo mfite guhita nihugura nibyankundira kuko bya ntunguye mwafasha mukama mukandekera mu Kwa 10umwaka wa 2023 murakoze musubize

RUSHINGABABIRI DAMIEN yanditse ku itariki ya: 7-07-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza nari mfite code yo gukora ikizamini cyo tutwara ku wa 22/1/2024 none namenye ko amatariki yigijwe imbere mubwira gukora kuri 29/06/2023. Gusa nasabaga ko mwandekera 22/1/2024 kuko nyiri kwiga.murakoze tubashimiye igisubizo cyanyu kiza

SINDIKUBWABO TELESPHORE yanditse ku itariki ya: 29-06-2023  →  Musubize

Njyewe banyigiyirije itariki imbere le 27/6/2023 kandi sinditegura neza nasabaga ko mwandekera kuri le 14/7/2023 murakoze.

Bizumuremyi yanditse ku itariki ya: 23-06-2023  →  Musubize

Aha ntago ari babisabira ntago mwabonye itangazo police yasohoye ngo murebe email mugomba kubyoherezaho

Donath yanditse ku itariki ya: 27-07-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza narimfite ikizamini cyo gutwara ibinyabizinga kwitarik 24/01/2024 none bigije imbere banshyira kuw 29/06/2023 none nasabanga ko mwanyemerera nkazakora igihe narimfite kubera impamvu yi cyizamini cya Leta mfite kuw 29/06/2023 Kandi nkaba ntarize bihagije

Jean Claude yanditse ku itariki ya: 23-06-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza nari mfite code yo gukora ikizamini cyo tutwara ku wa 3/11/2023 none namenye ko amatariki yigijwe imbere ariko sinigeze mpabwa message yaho nimuriwe. Gusa nasabaga ko mwandekere 3/11/2023 kuko nyiri kwiga.murakoze tubashimiye igisubizo cyanyu kiza

Ruth Uwamahoro yanditse ku itariki ya: 22-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka