Nta Code izata agaciro kuko nyirayo atakoze ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga- CP Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yamenyesheje abatazabasha kwitabira ibizamini ku matariki mashya bahawe bafite impamvu zumvikana, ko bazaba banemerewe kuzakora ku matariki bahawe mbere. Bagasabwa gusa kuzamenyesha impamvu batakoze ikizamini bakoresheje imeyili ([email protected]) cyangwa, bagahamagara ku mirongo ya telefone 118 (umurongo utishyuzwa) cyangwa 0798311190 na 0798311197.

Ibi CP Kabera yabitangaje nyuma y’aho hari abari biyandikishije bagahabwa “Code” zo mu mezi asoza uyu mwaka ndetse no mu mwaka utaha bavuga ko kwigiza ibizamini imbere bishobora kubabera impamvu yo kutabasha gutsinda kuko batize neza.
CP Kabera avuga ko abantu batagomba kugira izo mpungenge kuko umuntu wese utazabasha gukora ikizamini ku itariki bamuhaye muri aya mezi 2 “code” ye itazata agaciro ahubwo ko yabisobanura agahabwa undi munsi yakoreraho ikizamini.
Ati “ Iyo utiteguye gukora ikizamini natwe turabagira inama y’uko batakwitwaza ko ibizamini byigijwe imbere ngo bajye gukora batize neza bavuga ko bacikanywe, ni bitonde babanze bige amategeko neza bamenye imodoka ubundi bajye gukora batsinde neza”.
Ku bantu bazakora ari benshi mu gihe gito CP Kabera avuga ko nta kibazo kizavukamo na kimwe kuko hongerewe site zo gukoreraho hongerwa n’umubare w’abapolisi bazajya bakoresha ibizamini ndetse hongerwa iminsi yo gukora guhera kuwa mbere kugeza kuwa gatandatu n’amasaha arongerwa guhera saa moya za mugitondo kugera saa kumi n’imwe za ni mugoroba.
Abantu barenga ibihumbi 250 bari bariyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ni bo batangiye gukora ibizamini kuva tariki 12 Kamena 2023 bakabirangiza mu mezi abiri.

Ibi birareba abari barahawe kode zo kuva tariki 12 Kamena 2023 kugeza 28 Kamena 2024.
Impamvu zitangwa na Polisi zatumye habaho gutinda gukorwa kw’ibi bizamini ngo byaturutse ko habayeho ibihe bya covid bituma abantu badakora uko byari biteganyijwe.
Izi mpinduka zo kwihutisha gukora ibizamini mu gihe gito zakiriwe neza kuko abenshi mu biga gutwara ibinyabiziga bagagaza ko guhabwa code ya kure byatumaga bibagirwa ibyo bize nk’uko Abimana Valens abivuga.
Ibitekerezo ( 39 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe neza nari mfite code yo gukora ikizamini cyo tutwara ku wa 3/11/2023 none namenye ko amatariki yigijwe imbere ariko sinigeze mpabwa message yaho nimuriwe. Gusa nasabaga ko mwandekere 3/11/2023 kuko nyiri kwiga.murakoze tubashimiye igisubizo cyanyu kiza

Mwiriwe neza mwamfasha mukampindurira itariki yikizami narimfite code yo 23/11/2023 none mwahise mumpa 23/6 Kandi sinditegura mwamfasha mukanyimurira mukwamunani nkitegura neza murako ntegereje igisubizo cyanyu kiza
Mwiriwe, ndagira ngo mungumishe Ku matariki mwari mwampaye kuko ntaritegura neza.
Nasabaga ko mwangumisha Ku matariki mwari mwampaye mbere kuko ntarihugura neza.
Murakoze cyane.
Nejenjwe no kubasuhuza nge bampaye gukora kuri 14/06/2023 rwose ntibyankundi kdi nanditse nsaba ko bamfasha nkazakora kw’itariki bampaye mbere 30/06/2023 kugera none sindabona igisubizo. mumfashe menye uko nzabyitwaramo murakoze mugire ibihe byiza!
Mwiriwe neza turabashimira service muha abatura Rwanda ariko Ikibazo mfite mwafasha narifite code y’ikizamini tariki 27/ 09/2023 ariko Ikibazo mfite guhita nihugura nibyankundira kuko waranunguye mwafasha mukama nyimurira mu Kwa 07 zuyu mwaka wa 2023 Cg musibiza code mwari mwaramaye mbere
Murakoze.

Nibarizaga ko ejo bafunguye imigereka ubwo ko hari abari kuzakora kuri 27/11/2023 nonese muri iyi list yabazakora muri uku kwezi kwa 6 bakaba batarabamanuye bo ubwo ntituzabangamirwa nimigereka mwashyizeho bagakora mbere yacu Kandi twe natwe twari kuzabanza kumanurwa tugakurwa muri uko kwezi kwa 11 ese abazakora mukwa 7 bo mwarabamanuye basi Murakoze.

Mwiriweneza turabasaba guhindurirwa code yikizami nasabye gukora 21/09/2023 none bamanuye kur Le20/06/2023 bitewe nuyuko tutaritegura twabasabagako mudusubiza igihe twasabye aricyo Le21/09/2023 sw murakoze
Mwiriweneza nasabaga guhindurirwa code biteweyuko ntaritegura kwiga narinarasabye Le 21/09/2023 none bamanuye kur20/06/2023 saw murakoze tubayedutegereje igisubizocyanyu kiza.