Mukeshabatware Dismas yitabye Imana

Mukeshabatware Dismas wamamaye cyane mu makinamico kuri Radio Rwanda ndetse no mu kwamamariza ibigo bitandukanye, yitabye Imana kuri uyu wa 30 Kamena 2021 azize uburwayi.

Amakuru atangwa n’abo mu muryango we, avuga ko Mukeshabatware yari amaze iminsi arwaye, aho ngo ashobora kuba yazize indwara y’umutima, akaba yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Mukeshabatware Dismas yitabye Imana
Mukeshabatware Dismas yitabye Imana

Uwo mugabo wavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu mwaka wa 1950, ari na ho yatangiriye amashuri abanza, nyuma yaje gukomereza ayisumbuye muri Saint André i Nyamirambo, akomeza amasomo mu bya gisirikari, aminuriza mu gihugu cy’Ububiligi aho yarangirije agaruka mu Rwanda.

Mukeshabatware wakoreye icyahoze ari ORINFOR (RBA uyu munsi), yamamaye cyane mu matangazo yanyuraga kuri Radio Rwanda, yamamaza Ikinyamakuru Imvaho nshya n’andi matangazo atandukanye, akabifatanya no kuba umukinnyi w’amakinamico mu buryo busetsa kandi butebya mu itorero Indamutsa. Mukeshabatware kandi yari afite n’impano yo gukina filime.

Yitabye Imana afite imyaka 71 y’amavuko, yari yarashakanye na Mukakarangwa Marie Hélène (na we witabye Imana muri 2017), bakaba bari barabyaranye abana barindwi.

Izi ni zimwe mu nkuru Kigali Today yabagejejeho hambere kuri nyakwigendera Mukeshabatware:

Uko Mukeshabatware yarambagije umukobwa akamurongora mu kwezi kumwe

Ipamba ryari rikozeho Mukeshabatware Dismas Imana irahagoboka

Dore ibintu byatonze Mukeshabatware akigera i Kigali

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndababaye cyane.Uyu mugabo twamukundaga kubera Ikinamico yakinnye hamwe no kwamamaza.Niba umuntu wese yamaraga nibuze imyaka 100.URUPFU,ni inzira ya twese.Impamvu twese dusaza tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bakoraga ibyo Imana ishaka kandi batiberaga mu byisi gusa,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka cyane Imana,kugirango izatuzure kuli uwo munsi iduhe ubuzima bw’iteka.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana dusenga.Yezu yavuze ko upfuye aba atumva,ameze nk’usinziriye.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 1-07-2021  →  Musubize

imana ikwakire mubayo twa gukundaga pe

iradukunda jaen ficheur yanditse ku itariki ya: 30-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka