Dore ibintu byatonze Mukeshabatware akigera i Kigali

Mukeshabatware Dismas, uzwi cyane mu makinamico atandukanye, aho azwi ku mazina nka Rutaganira muri Musekeweya, Shuni, Nyangezi, Mbirikanyi, n’andi mazina menshi akina yitwa mu itorero indamutsa, avuka mu karere ka Nyaruguru.

Mukeshabatware kuba bwa mbere muri Kigali byaramugoye
Mukeshabatware kuba bwa mbere muri Kigali byaramugoye

Mukeshabatware avuga ko akigera mu mujyi wa Kigali hari ibintu byamugoye kubimenyera, harimo nko kwambara ikabutura, kurara ku gitanda, amashanyarazi, kunywa icyayi n’ibindi.

Avuga ko kugenda mu modoka ari ikintu cya mbere cyamutonze, kuko yiberaga iwabo I Nyaruguru, aho avuga ko hari “mu rutumva ingoma” (mu cyaro), kandi ko yari ataragera no mu mujyi wa Butare.

Avuga kandi ko kugeza ageze igihe cyo kujya kwiga mu mashuri yisumbuye yari atarambara inkweto, ko yazikojeje mu kirenge agiye kujya i Kigali, akavuga ko yiyambariraga “amakanya” (kwambara ibirenge)!

Ati “Hari bya otobisi (auto bus) byari byanditsemo ngo ‘ni ubuntu’, Abadage baguriye Abanyarwanda. Abamperekeje barakinyuriza mfata umuhanda wa Kigali bo barataha. Kumva imodoka igenda, yakata nkafata hirya no hino, n’ibiti bigenda byari ibintu bitangaje!”

Kunywa icyayi n’umugati bya mugitondo na byo biri mu bintu byamutonze akigera i Kigali aho yigaga, kuko mu bisanzwe ibintu bishyushye by’amazi mu cyaro iwabo bitahabaga.

Ati “Yewe, no kunywa icyayi byabanje kuntonda! Nagezeyo ari bwo bwa mbere mbona ibintu by’ibyayi n’imigati! Mbese twarahannyuzuriwe karahava! Urumva kuba utarigeze ukibona, ukabyuka uhuha mu gikombe, na byo ntibiba byoroshye”!

Kuba mu mujyi wa Kigali baracanaga amashanyarazi akarara yaka, na byo biri mu byagoye Mukeshabatware, kuko yaraye akanuye buracya!

Ati “Nkibona amashanyarazi se, wavuze ko naraye nkanuye bugacya! Buracya rwose, ibyo byambayeho! Gusa nyine, buhoro buhoro nyine umuntu akagenda amenyera.”

Akomeza avuga ko akiga mu mashuri abanza, kwambara ikabutura byari inzozi, kuko biyambariraga amakanzu bitaga ibizibaho!

Akomeza agira ati “Maze twiga mu mashuri abanza, no kwambara ikabutura byari inzozi, nawe uravuga! Twambaraga ibizibaho! Kandi cyabaga ari ikizibaho cyonyine! Ndetse imvura yanagwa ugakuramo ukazingira mu kwaha ngo kitanyagirwa”!

Mukeshabatware Dismas yavukiye mu karere ka Nyaruguru, mu mwaka wa 1950.

Yatangiye amashuri abanza mu 1957 ku ngoma ya Rudahigwa. Mu 1965 yaje gutsindira kujya mu mashuri yisumbuye muri St. André, ahiga ikiciro rusange ndetse anahakomereza n’ikiciro cya kabiri, aho yize ibijyanye n’indimi. Ubu atuye mu mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka