Uko Mukeshabatware yarambagije umukobwa akamurongora mu kwezi kumwe

Muri iki gihe, benshi bavuga ko gutandukana kw’abashakanye biterwa n’uko abasore n’inkumi batagifata umwanya wo kumenyana bihagije mbere yo gushyingiranwa.

MUkeshabatware Dismas yarambagije umukobwa bashakana mu kwezi kumwe gusa
MUkeshabatware Dismas yarambagije umukobwa bashakana mu kwezi kumwe gusa

Mukeshabatware Dismas umenyerewe mu makinamico no kwamamaza ku maradiyo, yivugira ko yamenye n’umukobwa bagashyingiranwa mu minsi mirongo itatu gusa.

Nubwo umugore we amaze umwaka yitabye Imana, Mukeshabatware avuga ko bari basazanye neza.

Mukeshabatware Dismas yivugira ko uwo mukobwa bashakanye batari basanzwe baziranye, ko ahubwo yamubonye mu gace k’iwabo, kandi ko atari yarigeze agira igitekerezo cyo kumurambagiza mbere y’iyo minsi 30 bakozemo ubukwe.

Avuga ko ibyo yabitewe n’uko yari umusirikare, kandi amaze kubirambirwa, mu gushaka kubivamo rero, yiyenza ku bamuyoboraga avuga ko ashaka kurongora, kuko iyo wabaga ugiye gushaka baguhaga inzu n’ibindi byangombwa.

Yabivuze rero yumva ko mu minsi 30 atanze batari buhite babimuha, maze akaboneraho agasezera, ariko nabo bahita babimuha.

Ati “Ntawe nari narabengutse rwose!Nabigize nshaka impamvu niyenza, nabo baba babikenze, baba barabimpaye batanangoye! Nabikoze nikinira rwose nabo barampima barabimpa!”

Mukeshabatware avuga ko kurambagiza umukobwa bazashyingiranwa bitamugoye, kuko mu gihe cyabo, umusirikare yari umusore ugezweho.

Ati “Nagize Imana, mu giturage iyo wabaga uri umusirikare, uryoshye na kepi (ingofero ya gisirikare) wabaga ugezweho. Uwo nabwiye yahise anyemera. Ntabwo byangoye rwose!

Hari umukobwa twari duturanye iwacu I Nyaruguru, twari dusanzwe dusa n’abaziranye, ndabimubwira ubwo aba arabyemeye dukora ubukwe mu minsi 30.”

Kuwa 30 Ugushyingo muri 2017, nibwo umugore wa Mukeshabatware Dismas witwaga Mukakarangwa Marie Hélène yitabye Imana azize uburwayi, akaba yari afite imyaka 52.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kbx nge birandenze too.ubwox sikwarukumenya amazinaye gux?ch ni igitangaza pe umukobwa wagirngo yari yaragumiwe!haaaaaaaaaaaaaa

U.ALINE yanditse ku itariki ya: 21-06-2019  →  Musubize

Hahahaa..

Ibya Mukeshabatware byose ni ikinamico kabisa!!!

Kalisa yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka