Ipamba ryari rikozeho Mukeshabatware Dismas Imana irahagoboka
Icyamamare mu gukina ikinamico no kwamamaza Mukeshabatware Dismas yatangaje uburyo kwamamaza ipamba byari bitumye afungwa.

Mu kiganiro “Urukumbuzi” cya KT Radio cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Gicurasi 2017, Mukeshabatware yavuye imuzi ubuzima yabayeho ari umukinnyi w’amakinamico no kwamamaza n’ubuzima bwe bwite.
Niho yehereye avuga ko nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yamamaje iduka ryacuruzaga ipamba arivuga ibigwi, abwira ibitaro byo mu Rwanda hose kuza kuriguramo ipamba.
Bwakeye imbangukiragutabara zose mu Rwanda zaje i Kigali gufata ipamba nyamara iryo pamba ryari rike cyane ku buryo ibitaro bya Kigali byari byarimaze.
Ibi ngo byatumye abagenzacyaha baza kumufata kugira ngo abazwe impamvu yamamaje ibintu bidahari.
Agira ati “Nagiye kubona mbona OPJ aje kuri Orinfor aho nakoraga ambaza Mukeshabatware mubaza icyo amushakira, ati ‘ndamushaka kandi ansange kuri station, ati kandi ndamujyana nti waba umbwira.”
Nuko arabanza ancisha kuri iryo duka, nsanga za ‘Ambulances’ zitonze umurongo imodoka zahuruye ngo zije gufata ipamba, naho ako gapamba kari amafuti, ibitaro bya Kigali byaraje bihita bigakukumba.”
Akomeza avuga ko bamutwaye kuri polisi akabona ko byamurangiranye bikaba ngombwa ko yigura amafaranga kugira ngo adafungwa.
Ibi ngo byamuhaye isomo ryo kutazongera kugwa mu mu tego wo kwamamaza ibintu atabonye.
Hari ibintu bisekeje byavuzwe kuri Mukeshabatware
Mukeshabatware uzwi ku mazina menshi nka Mbirikanyi, Bihemu na Shuni avuga ko hari ibintu byinshi bamuhimbira bagamije kwiryohereza no guseka.

Hari nkaho ngo yumvise bavuga ko yigeze guterwa n’abajura agatabaza abaturanyi bakanga guhurura, bibwira ko araye yitoza gukina ikinamico.
Ibi kandi abihuza n’uko hari abavuze ko yaba yarahamagawe kwitaba umukuru w’igihugu, akamanuka inzira yose abwira abaturanyi ati “mube mureba ndagiye nintagaruka muzabimenye.”
Ati “Ni urwenya baba batera, nabura kwishima ko natumiwe n’umukuru w’igihugu ngatabaza? Ndetse n’abavuga ko naba naragiyeyo kumusetsa akampa imodoka sinzi aho babikura rwose, gusa bigaragara ko ibyo nakinnye byabagereyeyo bakabikunda.”
Mukeshabatware avuga ko iyo akina aba ashaka kubikora neza uko bikwiye ku buryo ubyumva yibona neza nk’ibyo areba kandi adahari.
Mukeshabatware yagize ubuzima butangaje ari naho akomora ibihangano bye
Mukeshabatware Dismas ni umugabo wubatse ufite abana barindwi. Yavutse mu mwaka wa 1950, avukira mu karere ka Nyaruguru.

Yatunguwe no kuva iwabo mu giturage agiye kwiga i Kigali muri Saint Andre, akabona umuhanda wa kaburimbo.
Agira ati “Natunguwe cyane no kubona umuhanda w’umukara numva bitoroshye, ubwo twaje muri bisi itugeza kuri Onatracom icyo gihe yitwaga TP kuko twari kumwe n’abandi bari bahamenyereye duhita dujya ku ishuri.”
Akomeza avuga ko yatunguwe cyane no kubona amatara bwa mbere arara adasinziriye. Anatungurwa no kurara ku mufariso (matelas) bwa mbere kuko iwabo bararaga ku rutara. Ni nabwo ngo yize kurya umuceri bwa mbere mu gihe iwabo yiririga ibijumba n’ibirayi.
Akomeza avuga ko aho ariho yakurije impano ye yo gukina amakinamico. Ikindi kandi ngo ntanywa inzoga.
Avuga ko kandi yabaye umusaveri. Yanabaye kandi umusirikare wari ufite ipeti rya ‘Sergent. Yarabyigiye agera no mu Bubiligi ariko ngo yaje kubivamo atangira gukina amakinamico mu mwaka wa 1984.
Mukeshabatware yifuza ko ikinamico yakongera kugarura isura yahoranye abantu bakayikina babizi kandi bayifiteho impano.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Numugabo.bamuvugagahobyishi arikomwakozekumaganiriza bitumyetumenya ukuri✅